11. Pasika
Inzu zose z'Abisiraheli zariho ikimenyetso cy'amaraso, n'uko Malayika w'Imana azitambuka ho,ntiyica abana b'imfura z'Abisirayeli Bakijijwe ,n'amaraso y'umwana w'intama.
Ariko abanyamisiri ntibizeraga Imana kandi ntibubahaga amategeko yayo. Nuko Malayika w'Imana ntiyanyuraga ku nzu zabo,ariko yica imfura zose zo mu Misiri yaba iz'abantu n'izinyamaswa.
Muri iryo joro,Farawo yahamagaye Musa na Aroni araba bwira ati,''musohoke mu Misiri bwangu, hamwe n'abana ba Isiraheli". A banyamisiri bahase abana ba Israheli guhita bagenda.
Imana ibwira Abisirayeli, gufata amaraso y'umwana w'intama bakayasiga kunzugi z'inzu zabo,ndetse banotse n'inyama zayo bazirye vuba,bakoreshe imigati idasembuye. Ibabwira ko Bitegura kuva mu Misiri, mu gihe bazaba barangije kuzirya.
Abana b'Ibisirayeli bakoze iby' Imana yari yabategetse gukora. Mugicuku Malayika w'Imana azunguruka mu Misiri hose,yica imfura zose z'Abanyamisiri.
Imana itanga uburyo bwo gukingira imfura zo mu miryango yubahaga Imana. Itegeka buri muryango kwitoraniriza umwana w'intama utagira inenge, wo kuzatamba igihe babwiwe gisohoye.
Imfura zose z'abanyamisiri zarapfuye,uvuye ku mfura y'imfugwa y'umucakara, kugera ku mfura ya Farawo. Abantu benshi bo mu Misiri bararize barahogora kubera akababaro kenshi.
Imana ibwira Farawo ko natisubiraho ngo areke abana b' Isirayeli bagende, Izica imfura z'abanyamisiri, n'izinyamaswa. Igihe Farawo yumvise ibyo,akomeza kunangira umutima no kutubaha Imana.
Kuva 11:1-32