Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

1. IREMA

Frame 01-05

Imana iravuga iti: " ubutaka bumereho ibyatsi n' ibiti." Biba bityo. Imana ibona ko ibyo yari imaze kurema ari byiza.

Frame 01-10

Nuko Imana ifata umukugugu ibumbamo umuntu imuhumekeramo. Imwita Adamu. Imana imuremera ubusitani ibumusyhiramo ngo abukorere kandi abwiteho.

Frame 01-06

Ku munsi wa kane w'irema, Imana ikoresheje ijambo ryayo, irema izuba, ukwezi n'inyenyeri. Imana ibirema kugira ngo bitange umucyo ku isi kandi bitandukanye amanywa n'ijoro,ibihe n'imyaka. Imana irabireba ibona ari byiza.

Frame 01-08

umunsi wa gatandatu Imana iravuga iti: " ni habeho ubwoko bwose bw'inyamaswa, amatungo ndetse n'ibikururuka . Imana ibona ko ari byiza.

Frame 01-14

Adamu amubonye aravuga ati: " uyu asa nanjye, niyitwe umugore kuko avuye mu mugabo. Niyo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akaba umwe n'umugore we.

Frame 01-09

Imana iravuga iti: "reka tureme umuntu mu ishusho yacu maze agire ubwenge ndetse ategeke ibiremwa byose n'inyamaswa zose byo ku isi .

Frame 01-16

Bigeze ku munsi wa karindwi Imana yari yarangije kurema. Imana iraruhuka.Umunsi wa karindwi Imana iwuha umugisha kandi iraweza kuko ariwo munsi yaruhutseho. Uku niko Imana yaremye isi n'ijuru n'ibiyirimo byose.

Frame 01-03

Ku munis wa kabiri, Imana irema isi n'ikirere. Imana iravuga iti: ''ikirere ni kibe hejuru y'isi". Imana irema ikirere itandukanya amazi yo hasi n'ayo hejuru.

Frame 01-04

Ku munsi wa gatatu Imana itandukanya ahumutse n'amazi. Ahumutse ihita ubutaka, amazi iyita inyanja. Imana irabireba ibona ko ari byiza.

Frame 01-11

Kandi muri ubwo busitani irema ibiti bibiri bidasanzwe; igiti cy'ubugingo n'igiti cy'ubumenyi bw'icyiza n'ikibi . Imana ibwira Adamu ko ashobora kurya ku giti icyo ari cyo cyose kiri mu busitani uretse igiti cy'ubumenyi bw'icyiza n'ikibi. Imubwira ko naramuka ariye kuri icyo giti azapfa ntakabuza!

Frame 01-02

Imana iravuga iti: ''habeho umucyo!" Umucyo ubaho. Imana ibona ko umucyo ari mwiza iwita umunsi. Imana itandukanya amanywa n'ijoro. Imana irema umucyo ku munsi wa mbere w'irema.

Frame 01-13

Imana itera Adamu gusinzira ibitotsi bikomeye. Maze Imana imukuramo urubavu iruremamo umugore iramumuha.

Frame 01-15

Imana yaremye umugore n'umugabo ibarema mu ishusho yayo, ibaha umugisha irababwira iti: "mubyare mwororoke, muzagire abana n'abuzukuru hanyuma buzure isi. Imana ibona ko ibintu byose yaremye ari byiza, ishimishwa nabyo. Ibi byabaye ku munsi wa gatandatu w'irema.

Frame 01-07

Umunsi wa gatanu Imana iravuga iti: " ni habeho ibigenda mu mazi ndetse n'ibiguruka. Imana ibona ari byiza ibiha umugisha .

Frame 01-12

Imana iravuga iti: "si byiza ko umugabo aba wenyine.

Frame 01-01

Uku ni ko iremwa rya buri kimwe cyose ryagenze.Imana irema isi n'ibiyirimo muminsi itandatu.nyuma yuko Imana yarimaze kurema isi yari umwijima kandi ibereye aho,ntakintu cyarikiyiro ariko umwukaw'Imana wari hejuru ya mazi.

Inkuru ya Bibiliya yo mu: Itangiriro1-2

2.Icyaha cyinjira mu isi

Frame 02-05

Umugore abonako imbuto ari nziza kandi zisa nkiziryoshye. Yashakaga kuba umunyabwenge, maze afata imbuto ararya.Hanyuma, ashyira n' umugabo we wari kumwe nawe,aryaho .

Frame 02-10

Nuko Imana ibwira umugore iti,"nzongera uburibwe,uzabyara urushye, ibyifuzo byawe byose bizaba k'umugabo wawe,kandi azagutegeka".

Frame 02-06

Ako kanya, amaso yabo arahumuka,babona ko bambaye ubusa.bagerageza kwiyambika amababi y'ibiti.

Frame 02-08

Nuko Imana iramubaza iti,"ninde wakubwiye ko wambaye ubusa? Ese wariye ku mbuto nakubujije kurya? umugabo arasubiza ati,"umugore wampaye niwe wampaye kumbuto".Nuko Imana ibaza umugore iti,"ni iki wakoze?" umugore arasubiza ati," inzoka niyo yanshutse".

Frame 02-09

Imana ibwira inzoka iti," uravumwe! uzakuruza inda,kandi uzatungwa n' umukungugu. Hazabaho urwango hagati yawe n'umugore,hamwe n'abana bawe n'ab'umugore. Abakomoka ku mugore bazakumena umutwe, nawe uzabakomeretsa agatsinsino."

Frame 02-03

Umugore arasubiza ati,"Imana yatubwiye ko tugomba kurya ku biti by'amoko yose uretse igiti kimenyekanisha icyiza n'ikibi". Imana yatubwiye ko ni turya ku mbuto zacyo cyangwa tukazisoromaho gusa tuzapfa."

Frame 02-04

Inzoka isubiza umugore iti,"ntabwo aribyo!ntimuzapfa. Imana iziko igihe muzaziryaho,muzaba nkayo,mukamenya gutandukanya icyiza n'ikibi".

Frame 02-11

Imana ibwira umugabo iti,"wumviye ijwi ry'umugore wawe,uransuzugura.kuva ubu, ubutaka buravumwe,kandi uzakora cyane uhinga ubutaka. Hanyuma uzapfa,n'umubiri wawe uzahinduka umukungugu". Umugabo yita umugore we Eva ,bisobanuye"utanga ubuzima"kuko azaba nyina w'ibiremwa muntu byose.Nuko Imana yambika Adamu na Eva imyenda y'impu z'inyamaswa.

Frame 02-02

Ariko hari inzoka mu busitani. ibwira umugore iti,"ese mubyukuri Imana yababujije kurya ku mbuto z'ibiti byo mu busitani?"

Frame 02-07

Maze umugabo n'umugore bumva ijwi ry'Imana rigenda rivugira mu busitani,barihisha.Maze Imana ihamagara umugabo iti,"urihe? Adamu arasubiza ati,"numvishe ijwi ryawe utembera m' ubusitani,ngira ubwoba,kuko nta myenda nari nambaye,niyo mpamvu ni hishe".

Frame 02-12

Maze Imana iravuga iti,"mugihe ikiremwa muntu cyahindutse nkatwe mubyerekeye kumenya ikibin'icyiza , ntibagomba kurya kumbuto z,igiti cy'ubugingo".Nuko Imana yirukana Adamu na Eva mu busitani bwiza. Ishyira abamarayika bakomeye ku muryango w'ubusitani, kugirango hatagira umuntu urya ku mbuto zo ku giti cy'ubugingo.

Frame 02-01

Adamu n'umugore we bari bamerewe neza, mu busitani bwiza bwa Eden Imana yari yarabaremeye.Ntabwo bari bambaye ariko ntasoni byabateraga, kuko icyaha cyari kitarinjira mu isi.batemberaga mu busitani burigihe kandi bakavugana n'Imana.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu: Itangiriro 3

3.Umwuzure

Frame 03-05

Imana isaba Nowa n'umuryango we guhunika ibyo kurya bihagije bizabatunga hamwe n'inyamaswa.Byose bimaze gukorwa,Imana ibwira Nowa ko igihe kigeze, ko we n'umugore we n'abahungu be batatu n'abakazana be,kwinjira mu bwato. Bose hamwe bari umunani.

Frame 03-10

Mu y'indi minsi 40,Nowa Yohereza icyiyoni kureba niba amazi yaragabanutse. Icyiyoni kiraguruka gishaka ubutaka bw'umutse ariko nticyabubona.

Frame 03-06

Imana yohereza ikigore n'ikigabo cya buri bwoko bw'inyamaswa kwa Nowa,kugira ngo byinjire mu bwato ntibirimburwe n'umwuzure.Imana yohereza zirindwi z'ingabo,na zirindwi z'ingore bizatangwaho igitambo.Igihe zose zari zimaze kw'injira mu bwato,Imana yo ubwayo ifunga urugi.

Frame 03-08

Ibyabaga kubutaka byose biratwarwa uretse abantu n'inyamaswa zari mu bwato.Ubwato bukingira ibyari biburimo imbere byose.

Frame 03-14

Nowa agisohoka mu bwato,yubatse igicaniro atambira Imana inyamaswa zari zarateguriwe gutangwaho ibitambo. Imana yishimira igitambo iha Nowa n'umuryango we umugisha.

Frame 03-09

Imvura ihise,ubwato bureremba hejuru y'amazi mu gihe cy'amezi atanu. Hanyuma amazi agenda agabanuka. Umunsi umwe ubwato busigara bufashwe ku mpinga y'umusozi,kuko ubutaka bwari bugitwikiriwe n'amazi. Nyuma y'amezi nk' atatu,impinga z'imisozi zitangira kugaragara.

Frame 03-16

Nuko Imana irema umukororombya wa mbere kugira ngo ube ikimenyetso cy'isezerano ryayo. Igihe cyose umukororombya uzagaragara mu kirere,Imana n'abantu bayo bazibuka isezerano ryayo.

Frame 03-03

Imana ibwira Nowa kubaza ubwato bufite:metero 140 z'uburebuire,23 z'ubugari,na 13.5 z'ubuhagarike.Nowa yagombaga kubaza ubwo bwato bufite ingereko eshatu,bufite ibice byinshi,igisenge n'idirishya,ku buryo Nowa n'umuryango we na buri bwoko bw'inyamaswa bitazagerwaho n'ibyago cyangwa n'amakuba mu gihe cy'umwuzure.

Frame 03-04

Nowa yubaha Imana.Nowa n'abahungu be batatu babaza ubwato nkuko Imana yari yabibategetse.Kubaza ubwato byabatwaye imyaka myinshi kuko bwari bunini cyane!Nowa aburira abantu ko hagiyeho kubaho umwuzure ababwira kugarukira Imana,ariko ntibabyemera.

Frame 03-11

Nyuma y'igihe, Nowa yohereza indi nyoni, inuma.Nayo ntiyagira aho ibona ubutaka bwumutse,ariko yo igarukira Nowa. Nkanyuma y'icyumweru,yongera kohereza inuma, igarukana ishami ry'igiti mu kanywa.Byerekana ko amazi yagabanutse n'ibiti bya meze bushyashya!

Frame 03-02

Ariko Nowa agirirwa ubuntu mu maso y'Imana.Yari umuntu w'umunyakuri ariko atuye mu bagome.Imana ibwira Nowa ko igiye ku rimbuza isi umwuzure. Imubwira kubaza ubwato bunini.

Frame 03-13

Nyuma y'amezi abiri,Imana ibwira Nowa iti:"Wowe n'umuryango wawe,n'inyamaswa zose,musohoke mu bwato.Mugende mubyare mwororoke mugire abuzukuru kandi mwuzure isi." Nuko Nowa n'umuryango we basohoka mu bwato.

Frame 03-15

Imana iravuga iti:"Nsezeranye ko ntazongera kuvuma ubutaka kubera ibintu bibi abantu bakora kandi sinzongera kurimbuza isi umwuzure kuko umuntu ari umunyabyaha kuva avutse."

Frame 03-07

Hanyuma, imvura igwa ubudasiba. Imvura igwa mu minsi mirongo ine,n'amajoro mirongo ine idasiba Amazi akwira isi yose.ibintu byose byo kubutaka ndetse n'imisozi miremire birengerwa n'amazi.

Frame 03-12

Nowa ategereza ikindi cyumweru yongera kohereza inuma inshuro ya gatatu, icyo gihe ibona aho iruhukira ntiyasubirayo. Muri icyo gihe, amazi yarakamaga.

Frame 03-01

Nyuma y'imyaka myinshi, abantu benshi bari ku isi,bari barabaye abagome n'abagizi ba nabi.Bigenda biba bibi kugeza ubwo Imana ifata umugambi wo kurimbuza isi umwuzure.

Inkuru ya bibiliya yo muri:Itangiriro 6-8

4.Isezerano Imana yasezeranyije Aburahamu

Frame 04-05

Aburahamu yubaha Imana afata umugore we Sarayi n'abagaragu be bose,n'imitungo ye yose yarafite.Bajya mugihugu Imana yari yaramweretse,Igihugu cy'Ikanani.

Frame 04-06

Aburamu ageze mugihugu cy'Ikanani,Imana iravuga iti:"Reba aha kuzengurutse.nzaguha umurage n'abagukomokaho,ibyo bihugu byose ureba,"nuko Aburamu atura muribyo bihugu.

Frame 04-08

Imyaka myishi irahita,Ariko Aburamu na Sarayi ntamwana bari bakagira.Imana ibwira Aburamu yongera kumuha isezerano kwazagira umwana n'abazamukomokaho bazaba beshi nk'inyenyeri zo mukirere.Aburamu yizera iryosezerano ry'Imana kubera kwizera kwe.

Frame 04-09

Imana isoza isezerano yagiranye na Aburamu,Isezerano ryari ubw'umvikane bwari ku mpande ebyiri.Imana iravuga iti:"nzaguha umwana w'umuhungu w'ibyariye.Nguhaye igihugu cy'Ikanani nabaza gukomokaho.,ariko Aburamu yarataragira Umwana.

Frame 04-03

Nuko Imana ibasobanya indimi buri wese akavuga urutandukanye n'urwundi,ibatataniriza kw'isi yose.Umujyi bari baratangiye kubaka witwaga Babeli.bishatse kuvuga "kutumvikana."

Frame 04-04

Nyuma y'imyaka myishi,Imana ibwira umugabo witwaga Aburamu iti:"siga igihugu cyawe n'umuryango wawe ujye mugihugu nzakwereka.nzaguha umugisha kandi nzakugira amahanga akomeye.nzakuza izina ryawe.Nzaha umugisha abagusabira umugisha nzanavuma abakuvuma.Imiryango yose yo kw'isi izakuboneraho imigisha kubera wowe.

Frame 04-02

Bari abanya gasuzuguro gakabije,ntibumvire Imana.bari baratangiye no kubaka umunara muremure wagombaga kugera gukora kw'ijuru.Imana ibonyeko batangiye gukorera hamwe bakora ibibi.bashoboraga gukorera ibibi bikabije bidashimishije Imana.

Frame 04-07

Umunsi umwe avuye k'urugamba,aburamu,amenyana na Melikisedeki,yari Umutabyi ukomeye w'Imana wo kurwego rwo hejuru.Melikisedeki aha umugisha Aburahamu aramubwira ati:"Imana ikomeye yo mw'ijuru n'isi iguhe umugisha."hanyuma Aburahamu aha Melikisedeki cyimwe cya kabiri cyibyo yaramaze gutsindira kurugamba.

Frame 04-01

Imyaka myishi nyuma y'umwuzure,kw'isi hariho abantu beshi kandi bose bavugaga ururimi rumwe.Aho kuzuza isi nkuko Imana yari yarabibategetse bateraniye ahantu hamwe bubaka umujyi.

Inkuru ya bibiliya yakuwe muri :Itangiriro 11-15

5. Umwana w'isezerano

Frame 05-05

Uwo munsi Aburahamu asiramura ab' igitsina gabo bose bo mu nzu ye. Nyuma y'umwaka umwe,yari afite imyaka ijana na Sara afite mirongo icyenda. Sara abyara umuhungu, amwita Isaka kubw'isezerano Imana yahaye Aburahamu.

Frame 05-10

Maze Imana ibwira Aburahamu iti,"kubera ko wemeye kumpa byose ndetse n'umuhungu wawe w'ikinege, nkwijeje kuguha umugisha. Nzongera abagukomokaho, bangane nk'inyenyeri zo mu kirere. kubera ko wubashye ijwi ryanjye, amahanga yose y'isi azahabwa umugisha ku bwawe".

Frame 05-06

Nyuma y'uko Isaka aba ingimbi,Imana igerageza kwizera kwa Aburahamu ivuga iti,"Fata Isaka umuhungu wawe w'ikinege,maze umuntambireho igitambo. "Nanone Aburahamu yubashye Imana yitegura gutamba umuhungu we.

Frame 05-08

Igihe bageze Ku rutambiro, Aburahamu azirika umuhungu we Isaka amushyira ku rutambiro. Agiye kumutamba, Imana iravuga iti,"Sigaho! wintambira umuhungu wawe. Ubu menye ko unyizera kuko utanyimye umuhungu wawe w'ikinege."

Frame 05-09

Aburahamu abona intama hafi,amahembe yayo yafashwe mubyatsi .Imana imuha iyo ntama nk'igitambo, mu mwanya w'umuhungu we. Aburahamu ayitambana ibyishimo .

Frame 05-03

Imana iramubwira iti,"Ndi Imana ishobora byose. Nzasohoza isezerano ryanjye nawe". Maze Abramu agwa yubamye ku butaka. Imana isezeranya Abramu ko azaba Se w'amahanga yose. Wowe n'abazagukomokaho,nzabaha igihugu cy' i Kanani ,mugitunge iteka ryose,kandi nzaba Imana yanyu. Ugomba gusiramura buri mugabo wo mu muryango wawe".

Frame 05-04

"Umugore wawe Sarayi azabyara umuhungu uzaba umwana w'Isezerano ryanjye.Uzamwita Isaka .Nzasohoza isezerano ryanjye nawe, kandi azahinduka ishyanga rinini. Nzagira Isumayeli ishyanga rinini na we, ariko isezerano ryanjye rizaba kuri Isaka .Maze Imana ihindura izina ry'Abramu,imwita Aburahamu, bisobanuye "Se w'amahanga yose". Imana ihindura izina rya Sarayi imwita Sara, bisobanuye "Umwamikazi".

Frame 05-02

Nuko Abramu arongora Hagayi amugira umugore we. Abyara umuhungu, Abramu amwita Isumayeli.Ariko Sarayi agirira ishyari Hagayi.Igihe Isumayili agize imyaka cumi n'itatu,Imana ibwira Abram.

Frame 05-07

Nuko Aburahamu na Isaka bajya aho yari bumutambire. Isaka abaza se ati ,"ko dufite inkwi zo gutura igitambo, none umwana w'intama ari he?" Aburahamu aramusubiza ati,"Imana iraduha umwana w'intama w'igitambo, mwana wanjye".

Frame 05-01

Imyaka icumi mbere yuko bagera i kanani,Abramu na Sarayi bari batarabyarana .Nuko Sarayi abwira Abramu ati,"niba Imana itarampaye kubyara umwana, kandi nkaba nshaje ntabyaye ,fata umuja wanjye Hagayi, umurongore kugira ngo ambyarire umwana wanjye."

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu: Itangiriro 16-22

6. Imana Isezeranya Isaka

Frame 06-05

Isaka yasengeraga Rebeka nuko Rebeka asama inda y'impanga. abana babiri barakiranaga munda ya Rebeka, bituma abaza Imana ibyo aribyo.

Frame 06-06

Imana yabwiye Rebeka iti: "amahanga abiri azakomoka mu bahungu babiri bari munda yawe. Bombi bazashyamirana kandi umuhungu mukuru azaba umugaragu w'umuto.

Frame 06-03

Rebeka yemera gutandukana n'umuryango we ajyana n'Abagaragu ba Aburahamu kugira ngo abe umugore wa Isaka. Rebeka akihagera Isaka aramurongora.

Frame 06-04

Hashize igihe, Aburahamu amaze gupfa, amasezerano Imana yari yaragiranye na we asohorera kuri Isaka. Imana yari yarasezeranije Aburahamu kuzagira urubyaro rwinshi, ariko Isaka n'umugore we nta mwana bari bafite.

Frame 06-02

Nyuma yo gukora urugendo rurerure bagana mu gihugu Aburahamu yavutsemo, Imana ibayobora kwa Rebeka wari umwuzukuru w'umuvandimwe wa Aburahamu.

Frame 06-07

Igihe abana ba Rebeka bavukaga,umukuru yaje ari inzobe afite n'ubwoya, bamwita Esawu. Hanyuma umuto yaje afashe agatsitsino ka Esawu, bamwita Yakobo .

Frame 06-01

Igihe Aburahamu yari ageze muza bukuru, yari afite umuhugu witwa Isaka . yari amaze kuba umusore, Aburahamu yohereza Abagaragu ngo bajye kumusabira umugeni mu gihugu akomokamo.

INkuru ya Bibiriya

Imana Iha Yakobo umugisha

Frame 07-05

Isawu yanze yakobo kuko yamutwaye umugisha kandi atariwe waruwugenewe, Izayi yahise yanga yakobo kuko yamutwariye umugisha Isawu yateganyaga kumwica,nyuma yur'urupfu rwa se.

Frame 07-10

Ariko Isawu yababariye Yakobo ,yishimiye kongera kumubona nanone.Yakobo yabagaho mu mahoro Ikanani.hanyuma Isaka Yarapfuye,Yakobo na Isawu baramushyinguye. amasezerano Imana yari yarasezerenyije Abarahamu yanyujijwe kuri Isaka na Yakobo.

Frame 07-06

nyuma Rebeka yumva icyogitekerezo cyokumwica ntiyabishyigikiye ahubwo yahisemo kubibwira yakobo,nuko ahitamo guhungira kure asanga abavandimwe be,

Frame 07-08

nyuma yimyaka myishi igera kuri 20 yamugaruye mugihugu cy'ikanani agaruka mumuryango we ariko Yakobo yakomeje kugirubwoba bwayakobo kuko yatekerezagako azamwica nibwo yahise amwoherereza ishyo zamatungo

Frame 07-09

Yakobo yagize ubwoba kubera ko Esawu yashakaga kumwica.Ariko yamwoherereje amashyo meshi kuri Isawu nk'impano.Abagaragu bazizanye babwiye Isawu,''umugaragu, wawe,Yakobo,yazanye yamatugo.araza mukanya

Frame 07-03

kandi Isaka yashakaga kumuha umugisha kuberako Isaka yari muzabukuru yajegufata imyambaro ya yakobo arayambara ashaka kwihinduranya yahise yambara uruhu rwihene mumuhogo

Frame 07-04

we ubwo yakobo ahinduka Isaka,Barawumuhaye kuberako yariyihinduye bagize ngo niwe ariko

Frame 07-02

Umunsi umwe Esawu yagarutse murugo avuye guhiga kandi yari ashonje cyane Esawu yabwiye Yakobo ati<<mpa ibyokurya wasigaye uteka, Yakobo yamuhaye ibyokurya.

Frame 07-07

Yakobo yabanaga n';umuvadimwe we Rebeka imyaka myishi muri icyo gihe yarasyhigikiwe afite abahungu 12 n'umukobwa.Imana imuha ubuzima bwiza.

Frame 07-01

Igihe uwo muhungu yarakuze Esawu yakundaga guhiga naho Yakobo we yakundaga kuba murugo,Rebeka we yakundaga Yakobo ariko Isaka we yakundaga Esawu.

Inkuru ya Bibiliya Iboneka mu itangiriro;25;27-33;20

Imana ikiza Yosefu n'umuryango we

Frame 08-05

Nuko umugore w'uwo mutware yifuzaga kuryamana na Yosefu ariko arabyanga kuko yangaga gucumura k'Uwiteka muri ubwo buryo. Uwo mugore ararakara arega Yosefu ibinyoma bamushyira muri gereza. No muri gereza, Yosefu akomeza kwizera Imana nuko imuha umugisha.

Frame 08-10

Inzara iratera muri Egiputa igera no kumuryango wa Yosefu igera n'i Kanani.

Frame 08-06

Nyuma y'imyaka ibiri, Yosefu agifunzwe azira ubusa, ijoro rimwe umwami wa Egiputa witwa Farawo arota inzozi ebyiri zimutera ubwoba cyane. Nuko abajyanama be bananirwa kumusobanurira izonzozi.

Frame 08-08

Nuko Farawo ashima cyane Yosefu amugira uwakabiri mugihugu cya Egiputa cyose.

Frame 08-14

Nubwo yakobo yari ashaje, Yimukiye muri Egiputa numuryango we nuko barahatura. Mbere yo gupfa Yakobo ahesha abahungube umugisha.

Frame 08-09

Yosefu abwira abantu guhunika ibiryo byinshi mumyaka irindwi yuburumbuke. Nuko Yosefu agurisha imyaka mubaturage mugihe cyimyaka irindwi yinzara kuko bo bari bafite ibyo kurya byinshi.

Frame 08-03

Mbere yuko bene se basubira mu rugo,bafata ikanzu ye bayinika mu maraso y'ihene. Bayijyanira se kugira ngo atekereze ko inyamaswa ari zo zamwishe. Yakobo amaze kubyumva arababara cyane.

Frame 08-04

Abacuruzi b'abacakara bajyana Yosefu muri Egiputa. Egiputa cyari igihugu kinini kandi gikomeye kikanyurwamo n'umugezi wa Nile. Yosefu bamugurisha k'umutware wa Egiputa. Yosefu amukorera neza nuko Imana imuha umugisha.

Frame 08-11

Nuko Yakobo yohereza abahungu be guhaha muri Egiputa. Abo bavandimwe ntibari baziko bahagaze imbere ya Yosefu. ariko Yosefu yarabamenye.

Frame 08-02

Ariko abavandimwe ba Yosefu baramwangaga kuko yari yararose yuko azabayobora. Nuko abagezeho,baramufata bamugurisha abacuruzi b'abacakara.

Frame 08-13

Abavandimwe ba Yosefu basubiye murugo babwira se Yakobo ko Yosefu ari muzima kandi yishimye.

Frame 08-15

Amasezerano Imana yahaye Aburahamu anyuzwa kuri Isaka, Yakobo no kubahungu cumi na babiri ba Yakobo nimiryango yabo.

Frame 08-07

Nuko Imana iha Yosefu ubushobozi bwo guhanura izonzozi nuko bamukura muri gereza. Izo nzozi zavugaga yuko Imana igiye kohereza imyaka irinjdwi yuburumbuke izakurikirwa nindi irindwi yinzara.

Frame 08-12

Arabagerageza ngo arebe ko bahindutse nuko arababwira ati:" ninjye muvandimwe wanyu Yosefu, ariko ntimutinye. Kurimwe mwashatse kungirira nabi ariko Uwiteka yahinduye ikibi kuba icyiza! Muze mube muri Egiputa mbatunge nimiryango yanyu.

Frame 08-01

Imyaka myinshi ishize, Yakobo yarafite umwana yakundaga witwa Yosefu nuko amutuma kureba bene se baragiraga amatungo.

Inkuru ya Bibiliya yo mu Itangiriro 37-50

9.Imana ihamagara Moise

Frame 09-05

Bamwe mubagore ba isiraheri,babyaraga abahungu abagabo babo bakabahisha igihe gishoboka.

Frame 09-10

Mugihe Farawo yumvaga ibyo Mose akora ,agashaka kumwica.Mose yahungiye muri Egiputa mubutayu aho azaba afite umutekano hamwe ningabo za Farawo.

Frame 09-06

Iyo ababyeyi bumwana wumuhungu batamuhisha bamushyiraga mugatebo ,bakamushyira muruzi rwa Nili akareremba kugirango aticwa. Mushikiwe mukuru agakomeza kumureba kugirango arebe ibiri kumubaho.

Frame 09-08

Umunsi umwe ,Mose amaze gukura, yabonye umuny' Egiputa akubita umuyisiraheli w'umucakara.Mose yakijije bagenzi be muri Isiraheli.

Frame 09-14

Mose arabaza"niki abantu bashaka kumenya,kuyoherezwa ryanjye?,Imana ,"ndumwe muribo.babwire,noherejwe muri mwe.noneho babwire ngo nd'Imana,yabasokuruza ba Aburahamu,Isaka na Yakobo.'Niryozina rya njye ry'iteka."

Frame 09-09

Mugihe Mose ntawabibonye,Yishe umu Egiputa aramutaba.Buri mwumwe wese yarebaga ibyo Mose yakoraga.

Frame 09-03

Abanyegiputa bategekaga abayisiraheri kubaka amazu menshi mumigi yose.Imirimo ikomeye bakoreshwaga yahinduye nabi ubuzima bwabo. Imana ibaha umugisha kandi ibagwiriza urubyaro.

Frame 09-04

Farawo abonyeko abisiraheri bari kwiyongera,ategeka abisiraheri kwica abana babahungu bose bavutse bakabata muruzi rwa Nili.

Frame 09-11

Mose yahise ahinduka umushumba mubutayu bwo muri Egiputa. Yubakanye urugo n'umugore waruturutse aho yarafite abana babiri.

Frame 09-02

Nyuma yumwaka umubare wa isiraheri wariyongereye. Muri Egiputa ntibatekerezagako Yosufu ko yaza kubafasha. Bagize ubwoba abiyisiraheri bamwe murabo.Farawo yari umwami wa Egiputa igihe kimwe Ab'ayisiraheri abahindura abacakara ba Egiputa.

Frame 09-13

Imana iravuga iti"Narebye akababaro kabantu banjye.Nzabohereza kwa Farawo abanjyane muri Ibisiraheli abashyire muri Egiputa. abahe ubutaka bwikanani,yasezeranije Aburahamu,Isaka na Yakobo.

Frame 09-15

Mose yarafite ubwoba ntiyashakaga kugera kwa Farawo kuberako atamuvugishaga neza ,Imana yohereza Mose nkumuvandi mwe we,Aloni,ajya kumufasha. Imana yaburiye Mose na Aloni ko Farawo azabanangira umutima.

Frame 09-07

Umukobwa wa Farawo yabonye agatebo arebyemo.Abonye umwana amufata nk'umuhungu we.Aha akazi umuganga kazi w'umuyisilaheri kugirango avure uwo mwana ariko ntiyaraziko ariwe nyina. Igihe uwo mwana yaramaze gukura atagikenera amabere yanyina,amusubiza kumukobwa wa Farawo yamwise Mose.

Frame 09-12

Umunsi umwe igihe Mose yarari gufata neza intama ze,yabonye igihuru bagitwika.Ntabwo icyo gihuru cyashyaga cyane.Mose yahise agenda kureba icyo gihuru kiri gushya abirebe neza.Mugihe yarari kugenda acyegera kiri gushya ijwi ry'Imana ryaravuze riti"Mose,kuramo inkweto zawe.Uhagaze kubutaka butagatifu.

Frame 09-01

Yozefu amaze gupfa basigaye muri Egiputa abavandimwe be bahaba imyaka myinshi bari bafite abana benshi. Bitwaga ibisiraheri.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu: Kuva 1-4

10.Ibyago icumi

Frame 10-05

Imana yohereza ibibugu, irongera yohereza isazi z'ubumara nyinshi. Farawo asaba Mose na Aroni kuzirukana, akareka abana ba Israheli bakava mu Misiri. Igihe Mose yasengaga, Imana yirukana isazi. Ariko Farawo akomeza kunangira umutima, ntiyareka abana ba Israheli ngo bagende.

Frame 10-10

Hanyuma Imana yohereza igitero cy'isanane mu Misiri. Izo sanane zariye ibihingwa byose by'urubura rutari rwangije.

Frame 10-06

Nuko Imana iteza uburwayi mu matungo y'abanyamisiri, atangira kurwara no gupfa. Ariko umutima wa Farawo ukomeza kwinangira,ntiyarekura abana ba Israheli ngo bagende.

Frame 10-08

Nyuma y'ibyo, Imana yohereza urubura rwangiza ibihingwa hafi ya byose by'abanyamisiri, kandi yica abasohokaga bose. Farawo yongera guhamagara Mose na Aroni arababwira ati,"Nacumuye. Mushobora gusohoka mu Misiri".Nuko Mose arasenga,urubura rurekeraho kugwa.

Frame 10-09

Ariko Farawo yongera gucumura,anangira umutima. Ntiyarekura abana ba Israheli ngo bagende.

Frame 10-03

Imana ihindura uruzi rwa Nil amaraso, nyamara Farawo ntiyemera ibyo Imana yamusabye gukora.

Frame 10-04

Imana yohereza ibikeri byinshi. Farawo asaba Mose kubyirukana, ariko amaze kubyirukana, Farawo akomeza kunangira umutima,ntiyarekura abana b'Israheli ngo bagende.

Frame 10-11

Hanyuma Imana yohereza umwijima mu gihe cy'iminsi itatu. Mugihugu hose haba icuraburindi, kuburyo nta munyamisiri n'umwe wigeze asohoka mu nzu.Nyamara,aho abana b'Israheli bari batuye,hari umucyo.

Frame 10-02

Kubera ko Farawo yakomeje kunangira umutima, ntiyarekura Abisraheli ngo bagende, Imana iteza Misiri ibyago cumi bikomeye, kubw'ibyo byago,Imana yereka Farawo ko ari inyembaraga isumba ibigirwamana byo mu Misiri.

Frame 10-07

Hanyuma Imana ibwira Mose kujugunya ivu hejuru mu kirere imbere ya Farawo.Igihe Mose yakoraga ibyo, ububabare bw'ibisebe buza ku banyamisiri, ariko ntibyagera ku bana ba Israheli.Imana itera umutima wa Farawo kunangira, ntiyareka abana ba Israheli ngo bagende.

Frame 10-12

No hanyuma y'ibyago icyenda, Farawo nabwo yanga kurekura abana ba Israheli ngo bagende,kuko yanze kubaha. Imana itegura icyago cya cumi, cyagombaga guhindura imigambi ya Farawo.

Frame 10-01

Mose na Aloni bagiye kwa Farawo, baramubwira bati,"dore uko Imana ivuze:" Rekura ubwoko bwanjye bugende". Ariko Farawo ntiyabarekura, ahubwo abongerera imirimo ikomeye.

Inkuru ya BIbiliya iboneka mu: kuva:5-10

11. Pasika

Frame 11-05

Inzu zose z'Abisiraheli zariho ikimenyetso cy'amaraso, n'uko Malayika w'Imana azitambuka ho,ntiyica abana b'imfura z'Abisirayeli Bakijijwe ,n'amaraso y'umwana w'intama.

Frame 11-06

Ariko abanyamisiri ntibizeraga Imana kandi ntibubahaga amategeko yayo. Nuko Malayika w'Imana ntiyanyuraga ku nzu zabo,ariko yica imfura zose zo mu Misiri yaba iz'abantu n'izinyamaswa.

Frame 11-08

Muri iryo joro,Farawo yahamagaye Musa na Aroni araba bwira ati,''musohoke mu Misiri bwangu, hamwe n'abana ba Isiraheli". A banyamisiri bahase abana ba Israheli guhita bagenda.

Frame 11-03

Imana ibwira Abisirayeli, gufata amaraso y'umwana w'intama bakayasiga kunzugi z'inzu zabo,ndetse banotse n'inyama zayo bazirye vuba,bakoreshe imigati idasembuye. Ibabwira ko Bitegura kuva mu Misiri, mu gihe bazaba barangije kuzirya.

Frame 11-04

Abana b'Ibisirayeli bakoze iby' Imana yari yabategetse gukora. Mugicuku Malayika w'Imana azunguruka mu Misiri hose,yica imfura zose z'Abanyamisiri.

Frame 11-02

Imana itanga uburyo bwo gukingira imfura zo mu miryango yubahaga Imana. Itegeka buri muryango kwitoraniriza umwana w'intama utagira inenge, wo kuzatamba igihe babwiwe gisohoye.

Frame 11-07

Imfura zose z'abanyamisiri zarapfuye,uvuye ku mfura y'imfugwa y'umucakara, kugera ku mfura ya Farawo. Abantu benshi bo mu Misiri bararize barahogora kubera akababaro kenshi.

Frame 11-01

Imana ibwira Farawo ko natisubiraho ngo areke abana b' Isirayeli bagende, Izica imfura z'abanyamisiri, n'izinyamaswa. Igihe Farawo yumvise ibyo,akomeza kunangira umutima no kutubaha Imana.

Kuva 11:1-32

12. KUVA

Frame 12-05

Mose abwira Abisirayeli ati:''Mwitinya! Imana iri bubarwanirire uyu munsi kandi irabakiza.'' Hanyuma Imana ibwira Mose iti''Bwira abantu bakomeze bagenge berekeje kunyanja itukura.''

Frame 12-10

Nuko bakurikira Abisirayeli mu nzira yo mu nyanja, ariko Imana itera Abanyegiputa guhahamuka kandi amagare yabo akagenda biruhanyije. Abanyegiputa barasakuza bati:"Duhunge! Imana irikurwanirira Abisirayeli."

Frame 12-06

Imana yimura ya nkingi y'igicu iyishyira hagati y'Abayisirayeli n'Abanyegiputa,nuko Abanyegiputa ntibaba bakibona Abisirayeli.

Frame 12-08

Maze Abisirayeli bagenda munyanja nko k'ubutaka inkuta z'amazi ziri impande zombi.

Frame 12-14

Imana yategetse Abisirayeli kujya bizihiza pasika buri mwaka kugirango bajye bibuka insinzi yabo no gucungurwa kwabo.Bajye bayizihiza bica umwana w'Intama bawurishe umutsima udasembuwe.

Frame 12-09

Nuko Imana ikura inkingi imbere y'Abanyegiputa kugira ngo barebe uko Abisirayeli bahunga. Abanyegiputa biyemeza kubakurikira.

Frame 12-03

Hanyuma y'igihe gito, Farawo n'abantu be bahindura ibitekerezo bashaka ko Abisirayeli bakomeza kuba abacakara babo.Imana itera Farawo kwihagararaho kugira ngo abantu babone Imana y'ukuri,kandi basobanukirwe ko Uwiteka akomeye kuruta Farawo n'ibigirwamana bye.

Frame 12-04

Nuko Farawo n'ingabo ze bakurikira Abisirayeli kugira ngo bongere kubagira abacakara.Nuko Abisirayeli babonye ingabo z'Abanyegiputa zije,babona bagotewe hagati y'inyanja itukura n'ingabo za Farawo. Nuko bagira ubwoba bwinshi barataka bati''Kuki twavuye muri Egiputa?Tugiye gupfa!''

Frame 12-11

Hanyuma Abisirayeli bambuka mu mahoro. Imana ibwira Mose kongera kurambura ukuboko hejuru y'inyanja. Nuko Mose amaze kumvira, amazi arasubirana. Ingabo z'Abanyegiputa zirarengerwa.

Frame 12-02

Imana yabayobozaga inkingi y'igicu yabajyaga imbere ku manywa kandi igahinduka inkingi y'umuriro n'ijoro.Imana niko yabayoboraga mu rugendo rwabo.Icyo bagombaga gukora kwari ukuyikurikira.

Frame 12-13

Abisirayeli barishima cyane baranezerwa kuko Imana yabakijije urupfu n'ubucakara! Babohokera gukorera Imana. Abisirayeli baririmba indirimbo zo kwishimira kubohoka kwabo ndetse bahimbaza Imana kuko yabakijije ingabo za Egiputa.

Frame 12-07

Imana itegeka Mose kuzamura ukuboko kwe hejuru y'Inyanja kugirango ayigabanye. Hanyuma Imana itera umuyaga mu inyanja iburyo n'ibumoso kugirango haboneke inzira mu inyanja.

Frame 12-12

My gihe Abisirayeli babonaga imirambo y' Abanyegiputa, byabateye kwizera Imana no kwemera ko Mose ari umuhanuzi w'Imana.

Frame 12-01

Abisirayeli bari bishimiye kuba muri Egiputa. bavuye mu bucakara,baza ku butaka bw'isezerano!Abanyegiputa bahaye Abayisiraheri ibyo babasabaga ,zahabu, na mabuye yagaciro n'ibintu byagaciro.Abantu bo mu bindi bihugu bizeraga Imana bagiye mu uburasirazuba bwa Egiputa.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu:kuva12:33-15:21

13.Amasezerano y'Imana n'abisiraheli

Frame 13-05

Ntimugakorere ibigirwamana kandi ntimukabisenge,kuko njyewe,Uhoraho ndi Imana ifuha. Ntimukavugire ubusa izina ryanjye. Mwibuke kweza umunsi w'Isabato. Ibyo bisobanurako mugomba gukora imirimo yanyu mu minsi itandatu,kuko umunsi wa karindwi uzaba umunsi muzajya muruhukaho, kandi mukazajya muwunyibukiraho".

Frame 13-10

Abantu bose bemera gukurikiza, amategeko nkuk' Imana yayabahaye,kuba abantu beza kandi bakayikorera. Ariko mukanya nkako guhumbya batangira gucumura.

Frame 13-06

"Muzubahe ba So na ba nyoko. Ntimuzice,Ntimugasambane, Ntimuzibe,Ntimuzabeshye,Ntimuzifuze umugore,inzu, cyangwa ikintu cya mugenzi wawe icyo aricyo cyose."

Frame 13-08

Imana iha Abisirayeli andi mabwiriza arambuye ,ajyanye n'ihema bagombaga kuyubakira. Iryo hema ryitwaga ihema ry'ibonaniro,kandi harimo ibyumba bibiri bitandukanyijwe n'umwenda munini. Abatambyi ni bo bonyine bari bemerewe, kujya muri ibyo byumba kubera ko Imana yahabaga.

Frame 13-14

Maze Mose akubita cyakigirwa mana gihinduka ifu,ajugunya yafu mu mazi, ategeka abisiraheri kuyanywa. Imana ibateza icyorezo, abantu benshi barapfa.

Frame 13-09

Umuntu wese utazumvira amategeko y'Imana, azacibwa urubanza imbere y'Inama nkuru. Abatambyi bazatamba ibitambo by'amatungo babitambire ku rutambiro. Ayo maraso, azeza abanyabyaha, kandi ageze amashimwe yabo ku Mana. Imana yatoranije umuvandimwe wa Musa n'Aroni, atorerwa kuba umutambyi.

Frame 13-03

Nyuma y'iminsi itatu,imbaga imaze kwitegura muburyo bwumwuka Imana imanuka ku musozi wa Sinayi mu ishusho y'umurabyo, uvanze n'inkubi yumuyaga,n'ijwi ry'umwirongi. Mose niwe wenyine wari ufite uburenganzira bwo kuzamuka ku musozi.

Frame 13-04

Nuko Imana ibaha Isezerano irababwira iti,"Ndi Yehova, Imana yanyu yabakuye mu bucakara bwa Misiri. Ntimukagire izindi mana musenga uretse njye".

Frame 13-11

Muminsi myinshi,Mose yari kumusozi avugana n'Imana. Abantu binubira gutegereza ,Musa kuko yari amaze igihe kirekire ataragaruka. Nuko bazanira izahabu Aroni kubakorera ikimasa.

Frame 13-02

Imana ibwira Mose ndetse n'abisirayeli iti,"nimunyubaha,mugakomeza isezerano ryanjye, muzaba ubwoko bwanjye nkunda,ingoma y'abaherezabitambo n'umurwa wera.

Frame 13-13

Igihe Mose yavaga ku musozi abona cya kimasa , biramubabaza cyane ajugunya yamabuye ,yanditsweho amategeko y'Imana uko ari cumi.

Frame 13-15

Mose afata andi mabuye mashya,yo gusimbura ayo yari yamenetse, kugirango handikweho y'amategeko icumi y'Imana. Nuko yurira umusozi na none, maze asenga Imana kugirango, Ibabarire abantu bayo. Mose amanukana andi mategeko icumi, kuri ya mabuye mashya. Nuko Imana ikura Abisirayeli ku musozi wa Sinayi, ibajyana k'ubutaka bw'isezerano.

Frame 13-07

Nuko Imana yandika ku mabuye abiri, amategeko icumi maze iyahereza Mose. Imana yongera guha abisirayeli andi mategeko menshi ndetse n'amabwiriza yo gukurikiza. Imana ibasezeranyako nibaya kurikiza,Izabafasha kandi ibarinde. Nibatayakurikiza,Izabahana.

Frame 13-12

Nuko Aroni ,acura ikigirwamana mu ishusho y'ikimasa. Nuko abantu batangira kukiyoboka ,bagipfukamira banagitura ibitambo. Maze Imana irabarakarira ,kubwo kwica isezerano ryayo nuko itekereza umugambi wo kubarimbura. Ariko Mose atakambira Imana ,nuko Imana yumva gutakamba kwa Mose ,bityo irabababarira.

Frame 13-01

Nyuma yo kwambutsa Abisirayeli inyanja itukura, Imana yarabarinze mu rugendo rwo mu butayu,ibageza ku musozi witwa" Sinayi". Kuri uwo musozi, niho Mose yari yarabonye igihuru cyaka umuriro. Abisirayeli bazamura amahema yabo, bayageza mu mpinga y'umusozi.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu: kuva 19-34

14.KUGENDAGENDA MU BUTAYU

Frame 14-05

Abobagabo cumi na babiri bambutse ikanani mugihe cy'iminsi 40,bavuye gutata bavuze ko icyogihugu cyirumbutse kandi ko gifite umusaruro mwishi!ariko abatasi icumi,bavuzeko icyo gihugu gifite ingabo zikomeye kandi zabasore banini,nitubatera bazadutsinda kandi bazatwica.

Frame 14-10

Kuko Imana itari kumwe nabo mururwo rugamba,baratsinzwe kandi beshi muribo barapfa.Nuko Abanbisirayeri bava mu gihugu cy'ikanani bajya mubutayu,mugihe cy'imyaka mirongo ine.

Frame 14-06

Akokanya Kalebu na Yoshuwa,nkabatasi baravuga bati:"nukuri abantu bo mugihugu cy'ikanani n'abarwanyi kandi bafite imbaraga,ariko tuzabatsinda!Imana izaturwanirira.

Frame 14-08

Imana irarakara cyane,iva mu ihema ry'ibonaniro iravuga iti:"Abantu bose bazashirira mubutayu hatarimo Kalebu na Yosuwa kandi abafite Imyaka makumyabiri kuzamuka bazapfira mubutayu.kandi ntibazagera mu gihugu cy'isezerano."

Frame 14-14

Nyuma yuko abana b'isirayeri bagenda genda mubutayu abari barinze kumvira Imana bose barapfuye,nuko Imana iyobora ab'Isirayeri kugera kunkengero z'igihugu cy'isezerano,icyogihe Mose yaramaze gusaza cyane,Imana itoranya Yoshuwa kuyobora ab'Isirayeli.kandi Imana isezeranya Mose ko umunsi umwe izohereza undi muhanuzi nkawe.

Frame 14-09

Mugihe abaturage bumvise ayo magambo y'Imana barababara cyane kubwicyaha bakoze.Bafata intwaro zabo batera abanya kanani.Mose arababuza kujyayo kuko Imana itarikumwe nabo,ariko ntibamwumva.

Frame 14-03

Imana ibwira Abisirayeli.kwitandukanya n'abanyakanani irababwira iti:"Ntimukagirane amahoro,ntimukabyarane nabo,kandi mugomba gusenya ibigirwa mana byabo.Nimutanyubaha,mushobora kuzasenga ibigirwa mana byabo mu mwanya wanjye.

Frame 14-04

Abana b'Isirayeli bamze kugera kunkengero z'igihugu cy'ikanani,Mose yahisemo abagabo cumi nababiri baburi mujyango wab'Isirayeli kujya gutatat igihugu cyisezerano kansi ko bagomba kumenya niba abanya kanani ari intwari cyangwa ibigwari.

Frame 14-11

Mugihe cyiyo myaka mirongo ine abana b'isirayeri bari mubutayu Imana yamenyaga icyobakeneye.ikabaha imigati ivuye kubutaka bitaga "manu".ikaboherereza inyoni ntoya kugira babone inyama zokurya.kandi mur'icyogihe kubera ibitangaza by'Imana imyenda yabo ninkweto zabo ntibya sazaga.

Frame 14-02

Nuko Imana isezeranya Aburahamu,Isaka na Yakobo kwizabaha igihugu cy'isezerano n'abazabakomokaho ariko hari ubwoko bwishi bwari butuye icyo gihugu bari Abanyakanani kandi ntibubahaga Imana bubahaga Ibigirwa mana kandi bakoraga ibibi byishi.

Frame 14-13

Mukindi gihe abaturage batari bafite amazi yo kunywa Imana ibwira Mose iti:"bwira urutare,amazi asohoke,amazi arasohoka,"ariko Mose yubahuka Imana imbere y'abaturage akubita urutare ishuro ebyiri aho kurubwira nkuko Imana ibimutegetse.amazi arasohoka murutare kugirango abantu bose banywe,ariko Imana irakarira Mose iramubwira it:"Ntuzinjira mu gihugu cy"isezerano.

Frame 14-15

Nuko Imana ibwira Mose kujya hejuru y'umusozi kugirango arebe igihugu cy'isezerano ariko Imana ntiyamwemerera kwinjira mur'icyogihugu.nuko Mose arapfa abana b'Isirayeri baramuririra mugihe cy'iminsi 30.nuko Yoshuwa aba umuyobozi wabo mushya mwiza wicyizere kandi wubaha Imana.

Frame 14-07

ariko abaturage ntibishimiraga Klrbu na Yoshuwa.bitotombera Mose na Aroni bati:"kuki mwatuyoboye munzira mbi,?aho kutugumisha muri Egiputa,aho abagore bacu n'abana bacu bagiye kuba abacakara babo,abisirayera bashaka gushiraho undi mwami wo kubayobora abajyane muri Egiputa.

Frame 14-12

Imana yabahaga amazi yokunywa aturutse murutare bitunguranye.ariko nubwo ibyo byose Imana yabikoraga abanya Iisirayeri ntibyababuzaga kwitotombera Imana na Mose.Imana ikomeza isezerano rya Aburahamu,Isaka na Yakobo.

Frame 14-01

Mugihe imana yahaye abana b'isireyeri abami bagomba kubayobora kubera umubano bari bafitanye n'imani,Bavuye mu musozi Sinayi.Imana itangira juba to bora mugihugu cy'isezerano,inkingi zuzuye zibagenda imbere berekera mu gihugu cy'Ikanani barazikurikira.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu: Kuva 16-17; Kubara 10-14; 20; 27; Gutegeka kwa kabiri 34

Igihugu cy'isezerano

Frame 15-05

igikuta cyari gikikije Yeriko kiragwa.Abana b'isirayeri basenya umujyi nkuko Imana yari yabibategetse basiga Rahab n'umuryango we binjira mu bana b'Isirayeli,Abaturage b'Ikanani bamenyeko Abisirayeli basenye yeriko bagize ubwoba bw'uko nabo baterwa.

Frame 15-10

Imana Itegeka izuba kuguma hamwe kugirango abanya Isirayeli babone uko basenya amoreni burundu.Imana itsinda urwo rugamba kuruwo munsi kubanya Isirayeli.

Frame 15-06

Imana itegeka ab'Iisirayeli kutazashyikirana nabanya Kanani.ariko agatsiko kabanya Kanani kaje kubeshya Yosuwa ko gaturutse kure y'Ikanani bitaga aba Gabonite,bashaka gushyikirana amahoro nabo.nuko Yosuwa arabyemera bagirana imishyikirano nabo kuko,Yosuwa ntiyari yagishije inama Imana aho bavaga arabyemera.Agirana imishyikirano nabo.

Frame 15-08

Nuko Yoshuwa akusanya abasirikare be b'abanya Isirayeli,bagenda Ijoro ryose kugira batere Abagaboneti mugitondo cya karekare babatunguye abasirikare ba Amoreni barabatera.

Frame 15-09

Uwomunsi Imana irabarwanira itera urujijo Abamoreni aboherereza urubura rwica benshi muri bo rwica benshi muribo.

Frame 15-03

Bamaze kwambuka yorodani,Imana ibwira Yosuwa uko bazajya gutera umujyi warukomeye wa Yeriko barayumvira,abasirikare n'ababwiriza bajyaga gutambagira umujyi wa Yeriko rimwe kumunsi,mu minsi itandatu,nkuko Imana yari yabibabwiye.

Frame 15-04

Kumunsi wa karindwi,abana b'Isirayeli bo batambagiye inshuro zirindwi,kushuro yanyuma abasirikare bavuza akaruru,abanya butumwa bavuza impanda.

Frame 15-11

Nyuma yiyo nsinzi y'Imana kungabo,nyishi mubaturage b'Ikanani barikusanya kugirango batere abanya Isirayeli.Yoshuwa n'abanya Isirayeli barabatera,baranabasenya.

Frame 15-02

Abana b'isirayeri bagombaga kwambuka yorodani bajya mu gihugu cy'isezerano.Imana ibwira Yoshuwa ko Abahereza aribo bazagenda mbere kuko mugihe bazaba bambuka amazi ya Jurudani ,amazi aturuka hejuru azarekera kumanuka Abana b'isirayeli babone uko batambuka yorodani batitoheje ibirenge.

Frame 15-13

Yosuwa ageze muzabukuru akusanya abana bose b'Isirayeri abibutsa Umukoro wo kubaha isezerano Imana yagiranye nawe ku musozi wa Sinayi.Abaturage bamusezeranya kuzaba inyanga mugayo Kumana no kuzakurikiza amategeko yayo.

Frame 15-07

Abanya Isirayeri baje kurakazwa nuko Abagabonite baba beshye ,ariko bakomeza kugirana amasezerano kuko byari isezerano imbere y'Imana hashize igihe umwami w'abandi baturage bo mukindi gihugu cy'Ikanani ,Abamorene bamenyako Abagaboneti bagiranye imishyikirano y'amahoro nabanya Isirayeli biyunga umwe umwe nabandi kugira bazatere igihugu cy'Igaboneti.Abagaboneti boherereza ubutumwa Yoshuwa abasaba ubufasha.

Frame 15-12

Nyuma y'urwo rugamba Imana iburira ubwo bwoko ubwoko bwabanya Isirayeli ibuha ubutaka bw'isezerano,nuko Imana ikomeza gutanga amahoro muri Isirayeri.

Frame 15-01

Igihe cy'abana b'Isirayeli cyo kujya mu gihugu cy'isezerano,Yoshuwa yohereza abatasi babiri bo kujya mu mujyi w'Ikanani ya yeriko,yari izungurutswe ninkuta.Muruwo mujyi harimo indaya yitwaga Rahabu yahishe abatasi munzu kugira bata bica bagenda n'ijoro.Yabikoze kuko yatinyaga Imana yabo.Abatasi bamusezeranya kuza murinda we n'umuryango we mugihe yeriko izangiza abana b'Isirayeli.

Inkuru ya bibiliya yakuwe muuri:Yoshuwa 1-24

16.Abacunguzi

Frame 16-05

Umunsi umwe, umugabo wo mugihugu cya Isirayeli witwaga Gidiyoni yasekuraga ingano ze yihishe kugira ngo abamidiyani batazimwiba.Marayika w'Imana araza aramubwira ati:"Imana iri kumwe nawe wa munyambaraga we ugira n'ubutwari.Genda ukize Isirayeli abamidiyani.

Frame 16-10

Ibihumbi mirongo itatu na bibiri by'abasirikare basanga Gidiyoni ariko Imana imubwira ko ari beshi cyane.Nuko Gidiyoni yohereza abasirikare ibihumbi makumyabiri na bibiri bafite ubwoba bwo kurwana.Imana ibwira Gidiyoni ko,hakirimo abantu benshi,nuko Gidiyoni bose abohereza iwabo ,uretse magana atatu.

Frame 16-06

Se wa Gidiyoni yari afite igicaniro cy'ikigirwamana cyitwa Baali. Imana ibwira Gidiyoni gusenya igicaniro cy'ikigirwamana.Ariko Gidiyoni agira ubwoba bw'abantu Ategereza mw'ijoro.Aragenda aragisenya.Yubaka aho ikindi gicaniro cyo gutambiraho Imana.Atambiraho igitambo cy'Uwiteka.

Frame 16-08

Maze abamidiyani bagaruka kwiba ubukungu bw' Abisirayeli bari benshi ku buryo utashoboraga kubabara. Gidiyoni ahamagara abisirayeli kugirango barwanye Abamidiyani.Gidiyoni asaba Imana ibimenyetso kugirango amenye by'ukuri ko ari we Imana izakoresha ikiza abisirayeli.

Frame 16-14

Imana iteza urujijo mubamidiyani kugeza ubwo bahindukirana bakicana ubwabo. Ako kanya abisirayeli bahamagara bene wabo bari basigaye mu ngo kuza kubafasha kwirukana Abamidiyani. Bica benshi banirukana benshi mu gihugu cyabo.Uwo munsi hapfa abamidiyani ibihumbi cumi na bibiri.Nuko Imana ikiza ityo abisirayeli.

Frame 16-17

Icyo gikorwa kigenda cy'isubira imyaka myishi.Imana yohereza abacunguzi benshi kubisirayeli ,kubwabanzi babo.

Frame 16-09

Ikimenyetso cya mbere, Gidiyoni ashyira ubwoya bw'intama kubutaka asaba Imana ko yabutosa naho ubutaka bukaguma kuma. Imana irabikora.Ijoro rikurikiye ho Gidiyoni asaba ko ubutaka butoha ariko ntibigere ku bwoya bw'intama. Imana irabikora nabyo.Ibi bimenyetso bibiri byereka Gidiyoni ko Imana izamukoresha mu kubohora Isirayeri amaboko y'abamidiyani.

Frame 16-16

Nuko Gidiyoni azikoreshamo umwenda udazanzwe nk'uw'abatambyi bambaraga,.Abantu batangira kujya bawuramya nk'ikigirwamana.Imana irongera ihana Isirayeri kubera kuramya ibigirwa mana.Imana irongera irabatsindisha bongera gusaba Imana kubafasha. Nuko Imana yohereza umucunguzi.

Frame 16-03

Hanyuma Imana iboherereza umucunguzi uzabarokora abanzi babo akanazana amahoro muri Isirayeli.Ariko barongera bibagirwa Imana batangira kandi kujya kuramya ibishushanyo.Nuko Imana ibahanisha abamidiyani,barabatsinda.

Frame 16-04

Abamidiyani bigabiza ubutunzi bwose bw'Abisirayeli mu gihe cy'imyaka irindwi.Abisirayeli bagize ubwoba bwishi cyane bakihisha mu buvumo kugira abamidiyani batababona .Nuko abisirayeli batakira Imana,nuko Imana irabakiza.

Frame 16-11

Iryo joro Imana ibwira Gidiyoni iti:"Jya aho Abamidiyane bakambitse,nuhagera ukumva ibyo bavuga ntabwoba uribugire. Nuko iryo joro,Gidiyoni ajyayo yumva umusirikare wo mubamidiyani arotorera mugenzi we inzozi ,undi aramusubiza ati:"Izo nzozi zishate kuvugako abasirikare ba Gidiyoni bazatsinda ingabo z'abamidiyane!Gidiyoni abyumvise ahimbaza Imana.

Frame 16-02

Kuko Abisirayeli bakomeje gusuzugura Imana,Irabahana yemera ko abanzi babo babatsinda.Abo banzi barabasahura, basenya imitungo yabo kandi banica benshi muri bo.Nyuma y'igihe kirekire basuzugura Imana kandi banababazwa n'abanzi,Abisirayeli baricuza basaba Imana imbabazi banayisaba kubacungura.

Frame 16-13

Abasirikare ba Gidiyoni bakubitira ibibindi hasi icyarimwe, ako kanya umuriro uraka.Bavuza amakondera ndetse baranasakuza bati:"Kubw'inkota y'Uwiteka na Gidiyoni!"

Frame 16-15

Abaturage bashaka kugira Gidiyoni umwami ariko arabyanga ahubwo abasaba impeta z'izahabu bambuye Abamidiyani,abaturage baha Gidiyoni zahabu nyinshi.

Frame 16-07

Bukeye bwaho, abaturage babonako igicaniro cyasenywe bararakara.Igikundi cy'abantu bajya kwa Gidiyoni ku mwica ariko Se wa Gidiyoni aravuga ati:"Muri kurwanirira Baali?Niba ari Imana koko niyirwanirire ababwiye atyo abaturage ntibaba bacyishe Gidiyoni.

Frame 16-12

Gidiyoni agaruka kubasirikare be buri umwe amuha ikondera,ikibindi n'imuri.Bazenguruka inkambi y'abamidiyane Bari baryamye.Abasirikare ba Gidiyoni magana atatu bahisha imuri mu bibindi byabo kugira ngo abamidiyane batazibona.

Frame 16-18

Nuko abisirayeli basaba Imana kubaha umwami kugira ngo base n'andi mahanga.Bashakaga umwami ukomeye,ushoboye ,ushobora kubarwanirira,Imana ntiyishimira ubwo busabe ariko ibaha umwami bashakaga.

Frame 16-01

Nyuma y'urupfu rwa Yosuwa,Abisirayeli basuzuguye Imana.ntibashoboye kwirukana abanyakanani bose kandi ntibubahaga amategeko y'Imana.Abisirayeli batangira gusenga ibigirwamana by'abanyakanani aho kubaha Yehova we Mana y'ukuri. Kuko Abisirayeli nta mwami bari bafite, bituma buri wese akora ibyo ashaka.

Inkuru Ya bibiliya yo muri:1-3;6-8

17.Isezerano Ry'Imana na Dawidi

Frame 17-05

Sawuri arapfa agwa kurugamba maze Dawidi aba umwami wa Isirayeli.Aba umwami mwiza ukundwa n'abantu Imana iha Dawidi umugisha inamuha Insinzi.Dawidi ku rugamba r wose yaratsindaga akanatsinda abanzi ba Isirayeli.Yafashe Yerusalemu ayigira umurwa mukuru wa Isirayeli.mugihe cy'ingoma ye cyari igihugu gifite imbaraga n'ubukungu.

Frame 17-10

Umunsi umwe ubwo abasirikare ba Dawidi ari mu Ingoro ye,Abona umugore mwiza ari kwiyuhagira.izina rye ryari Bati-sheba.

Frame 17-06

Dawidi yashatse kubaka urusengero aho ab'Isirayeri bose basengeraga bakana hatambira n'ibitambo mugihe cy'imyaka maganane,abaturage basengaga Imana bakana yitambira ibitambo mw'ihema ry'ihuro Mose yari yarubatse.

Frame 17-08

Dawidi y'umvise ayo magambo ashima Imana arayihimbaza,Kuko Imana yari yamusezeranyije icyo cyubahiro gikomeye n'imigisha myishi.Dawidi ntiyarazi igihe Imana izakorera ibyo bintu.ariko ab' Isirayeli bategereje igihe kirekire kuza kwa Mesiya nk'imyaka igihumbi.

Frame 17-14

Ariko kugira Dawidi ahanirwe icyaha cye,Umwana ntiyabaho arapfa.Haba n'amakimbirane mu muryango wa Dawidi mugiye cy'ihererezo ry'ubuzima bwe,n'ubushobozi bwe buragabanuka bikabije.Nubwo Dawidi yahemukiye Imana,Imana yakomeje kumusohereza amasezerano.Hashize igihe Dawidi na Bati-sheba babyara umuhungu bamwita Salomo.

Frame 17-09

Dawidi ayoborana ubutabera,ubudahemuka mugihe cy'imyaka myinshi,Imana imuha umugisha.Ariko mwiherezo ry'ubuzima bwe akorera Imana icyaha gikomeye

Frame 17-03

Dawidi yabaye umusirikare mwiza kandi ayobora neza.Dawidi akiri muto yarwanye n'igihangange Goriyati,wari umusirikare w'umuhanga cyane kandi w'umunyembaraga wapimaga metero eshatu z'uburebure!Ariko Dawidi Imana iramufasha yica Goriyati abohora Isirayeri.Hanyuma yibyo Dawidi acyura insinzi nyinshi ku banzi ba Isirayeli,kandi abaturage baramukundaga.

Frame 17-04

Sawuli agirira ishyari Dawidi kurw'urukundo abaturage bamukundaga agerageza kumwica Dawidi arihisha Umunsi umwe ubwo Sawuri yahigaga Dawidi amwice,Sawuli yinjiye mu buvumo aho Dawidi yari yihishe Sawuli ntiya mubona Dawidi ashanyura igishangi cy'umwenda wa Sawuli kugira amwereke ko yashobora kumwica,Ariko ntiya mwica kugira ngo amwereke ko atashakaga kwima ingoma.

Frame 17-11

Aho guhindukiza amaso,Dawidi amutumaho umuntu.Aryamana nawe hanyuma amwohereza gusubira iwe.hashize igihe Bati-sheba yohereza Dawidi ubutumwa ko atwite.

Frame 17-02

Imana itoranya umuhungu muto w'Umunya Isirayeli w'itwaga Dawidi wokugirango azabe umwami wo gusimbura Sawuli.Dawidi yari umushumba mu mugi wa Beterehemu.umunsi umwe arinze ishyo ry'Intama za se,yica intare n'ikirura byari biteye intama ze .Dawidi yari umugabo w'imico myiza kandi w'umunyakuri Imana yagiriraga icyizere kandi akayubaha.

Frame 17-13

Uriya amaze kwicwa,Dawidi arongora Bati-sheba.hashize igihe abyara umuhungu.Imana yari yararakajwe cyane n'ibyo Dawidi yari yarakoze,Imutumaho umuhanuzi Natani amubwire ko icyaha cye gikomoye cyane.Dawidi arihana Imana iramuba barira.Dawidi akurikira Imana arayubaha mu buzima bwe bwari busigaye,no mu bihe bikomeye.

Frame 17-07

Ariko Imana yohereza umuhanuzi Natani kuri Dawidi imuha ubutumwa bugira buti:"Kuko uri umurwanyi,ntuzanyubakira urusengero,ahubwo umwana wawe azarwubaka,Ariko nzaguha umugisha mwishi.Umwe mu bagukomokaho azayobora iteka ryose!Umwe mubakomoka kuri Dawidi wagombaga kuyobora iteka ryose yari Mesiya.Mesiya yari uwatoranyijwe n'Imana kandi wacunguye ibyaha bya bisi

Frame 17-12

Umugabo wa Bati-sheba witwaga Uriya ,yari umusirikare waDawidi ukomeye.Dawidi ahamagaza Uriya kurugamba gasange umugore we.ariko Uriya yanga gutaha mugihe abandi bakiri kurugamba,Maze Dawidi abwira umugaba w'ingabo kohereza aho urugamba rukomeye kugirango bamwice.

Frame 17-01

Sawuri yabaye umwami wambere wa Isirayeli yari mukuru kandi arimwiza,nkuko abantu bari barabyibushye.Sawuli yabaye umwami mwiza igihe yayoboraga Isirayeli,ariko azakuba mubi agira ubugome kandi ntiyubaha Imana.Hanyuma Imana ihitamo uwo kumusimbura.

Inkuru ya bibiliya yo muri :1 Samweli 10;15-19;24;31; 2 Samweli 5,7,11-12

Ubwami Bwagabanijwe

Frame 18-05

Amaze gupfa asimburwa n'umuhungu we witwaga Yerobowamu yari umuntu wari ufite imbaraga abaturage bishyize hamwe bemera ko ari umwami Yerobowamu abwira abaturage ati:"Niba data yarabakoresheje imirimo ivunanye,njye nzakuba kandi yabishyuzaga imisoro ihenze.

Frame 18-10

Ubutegetsi bw'ayuda buba ubwabanzi bakarwana kenshi.

Frame 18-06

Yerobowamu abasubizanya umujinya:"niba mwemerako papa wanjye yabakoresheje bikomeye muzareba njye nzabakoresha cyane birenze.nzana bahana kenshi cyane kumurusha.

Frame 18-08

Ubwoko icumi bwiswe igihugu cy'Isirayeli mu majyaruguru batoranya Yerobowamu kuba umwami wabo. ubwo butegetsi bwabaga mumajyaruguru.

Frame 18-09

Yerobowamu yivumbura ku Mana yemerera abaturage be gucumurira Imana.bubaka ibigirwa mana bibiri kugira ngo babisenge aho gusenga Imana.

Frame 18-03

Ariko nyuma yaho Salomo agira uburangare atunga abagore benshi batandukanye bimpande n'Impande asuzugura Imana ashaka abagore benshi bagera ku gihumbi.Bakundaga ibigirwa mana banakomeza kubisenga,Salomo ageze mu zabukuru,atangira kuramya ibigirwamana by'abo bagore.

Frame 18-04

Imana ibibonye irarakara kugira imuhane kubuhemu bwe ,imwizeza kuzagabanya ubwami bwa Isirayeli mo kabiri amaze gupfa.

Frame 18-11

Mubwami bushya bwa Isirayeri,Abami bose barabagome.benshi mu bami bisirayeri bicwaga n'abanya isirayeri bashakaga kubasimbure.

Frame 18-02

Mu mugi w'Iyerusaremu, Salomo yubatse urusengero nk'urwo se yashakaga kubaka ahereye kubikoresho ise Dawidi yari yaramusigiye kungoma ya Salomo abantu bose bakundaga Imana bakanutura ibitambo mu rusengero.

Frame 18-13

Abami b'ibuyuda bose bakomotse kuri Dawidi.kandi baribeza bategeka abantu nokubatoza,gusenga Imana. abami bibuyuda bari babi batubaha Imana kandi benshi muribo batambaga ibitambo by'abana babo kubigirwamana abaturabe benshi bibuyuda bagandiraga Imana kandi bagasenga imana.

Frame 18-07

Icumi mu cumi na bibiri byo mu gihugu cya Isirayeli barivumbura.uretse ibihugu bibiri nibo batamutengushye.ibyo bihugu biba ubutegetsi bwa Yuda.

Frame 18-12

kandi abami bisirayeri bose basengaga ibigirwa mana.mumuco wabo warugusenga ibigirwa mana, uburaya n'ibitambo by'abana.

Frame 18-01

Dawidi amaze imyaka myishi arapfa. amaze gupfa asimburwa n'umuhungu we Salomo asaba Imana ubwenge. Salomo yimika ingabo asimbura se ,ategeka Isirayeri.Imana yaramwishimiye imuha ubwenge aba icyamamare ku isi,Imana igira Salomo umukungu.

Inkuru ya bibiliya yo muri:1 Umwami 1-6;11-12

19. ABAHANUZI

Frame 19-05

Hashize imyaka itatu nigice, Imana ibwira Eliya ngo asubire murisiraheri avugane na Ahabu kuko igiye kugusha imvura. Ahabu abonye Eliya aravuga ati:"Dore wamugabo wateje ibyago ". Eliya aramusubiza ati:"niwowe wateje ibyago, wasuzuguye Yehova Imana yukuri usenga bayali. Zana abantu bubwami bwa isiraheri kumusozi wa Karumeri ".

Frame 19-10

Nuko Eliya atangira gusenga agira ati:" Yehova, Mana y' Aburahamu, Isaka na Yakobo uyumunsi twereke ko uri Imana ya Isirayeri kandi ndi umugaragu wawe. Nsubiza kugira ngo abantu bazamenye ko uri Imana yukuri.

Frame 19-06

Abantu bubwami bwa isiraheri harimo abahanuzi ba bayali 450 bajya kumusozi wa Karumeri. Eliya arababwira ati:"Bizafata igihe kingana ute ngo mureke guhindagura ubwenge bwanyu?. Niba Bayali ari Imana yukuri mumuranye, niba Yehova ari Imana yukuri mumuramye".

Frame 19-08

Abahanuzi ba Bayali basenga umunsi wose ariko umuriro ntiwaka Barakomeza barasenga bagira bati:" bayali bayali basakuza banicyeba bakoresheje ibyuma, ariko ntibabona igisubizo.

Frame 19-14

Nyuma yigihe cya Eliya Imana itora umugabo witwa Elisa ngo ayibere umuhanuzi. Imana yakoze ibitangaza byinshi ikoresheje Elisa. kimwe muri ibyo bitangaza Elisa yakijije umusirikari wumugome witwa Naamani yari arwaye ibibembe. yumvise ko Elisa yageze mumugi aramusanga ngo amukize. Elisa aramubwira ati:" genda wibire mumugezi wa Yorodani inshuro zirindwi".

Frame 19-17

Abantu bakomeje kutumvira Imana. bakomeje gutoteza abahanuzi rimwe narimwe bakanabica. umunsi umwe bashyize umuhanuzi Yeremiya mucyobo ngo yicwe ninzara apfe. Yicara mumfuruka aho munsi, nuko umwami amugirira impuhwe ategeka abagaragube kumuvana muri urwo rwobo mbere yuko apfa.

Frame 19-09

Bugorobye Eliya ategura igitambo cy' Imana. Abwira abantu be ati:" mutegure ibibindi byamazi ibisigazwa byingano n' inkwi mubishyire kurutambiro". mumpande zurutambiro hari amazi.

Frame 19-16

Imana yakomeje kohereza abahanuzi benshi ngo bigishe abantu kureka gusenga ibigirwamana n' ubutabera nimbabazi. bakabwira abantu ko nibatihana ngo bisubireho Imana izabafata nkabanyabyaha ikabahana.

Frame 19-03

Imana ibwira Eliya iti" jyenda wihishe mu buvumo". Eliya ajyayo. Burigitondo yoherezaga inyoni zikamujyanira umutsima w' ingano n' Inyama. Mugihugu hari harimo amapfa akomeye. Ahabu nabasirikari be bashaka Eliya ariko baramubura.

Frame 19-04

Eliya yimukira mugihugu cyabaturanyi, ahasanga umupfakazi wabanaga numuhunguwe,ntabyo kurya bari bafite kuko muri icyogihugu hari harimo inzara yatewe no kubura imvura, Imana yarabagaburiye kuburyo mu icupa ryabo hatabuzemo amavuta ndetse nicyibo cyabo ntihabuzemo ifu. Bari bafite ibyo kurya muminsi yinzara yose. Eliya yahabaye imyaka myinshi.

Frame 19-11

Ako kanya ikibatsi cy'umuriro gituruka mukirere kiraza gitwika inyama ibisigazwa byingano, inkwi, amabuye n' amazi ndetse nurutambiro rurumuka. abantu babonye ibibaye bitura hasi bagira abati:" Yehova ni Imana! Yehova ni Imana!.

Frame 19-02

Eliya yari umuhanuzi wabayeho kungoma ya ahabu umwami wa Isiraheri. Ahabu uwo yari umuntu mubi cyane yashishikarizaga abantu gusenga ikigirwamana bayari. Eliya abwira Ahabu ati" ntamvura izagwa mugihugu kugeza igihe nzabivugira". Ibi birakaza Ahabu cyane.

Frame 19-13

Nuko Eliya abwira umwami Ahabu ati:" subira nonaha kuko imvura igiye kugwa". Mukanya gato ikirere gihindu umukara, imvura itangira kugwa. Yehova irangiza amapfa yerekana ko ari Imana yukuri.

Frame 19-15

Naamani yanga kubikora kuko yabonaga ari ubusazi ariko nyuma aremera yibira mumazi inshuro zirindwi, kunshuro yanyuma avamo yakize ibibembe Imana yaramukijije.

Frame 19-07

Nuko Eliya abwira abahanuzi ba bayari ati"mufate ikimasa mucyice mutegure igitambo ariko ntimucane umuriro. Nanjye ndabikora. Imana iratanga umuriro niyo mana nyamana.Nuko abatambyi ba bayari bategura igitambo ariko ntibacana umuriro.

Frame 19-12

Eliya aravuga ati:" ntihagire numwe mubahanuzi ba bayali utoroka". nuko bafata abahanuzi ba bayali barabajyana barabica.

Frame 19-18

Abahanuzi bakomeje kuvuga ijambo ry' IMANA nubwo abantu babangaga. babwiraga abantu ko nibatisubiraho ngo bihane Imana izabarimbura. kandi bibutsaga ko Mesiya w' Imana azaza.

Frame 19-01

Mumateka y' Abisiraheri,Imana yabohererezaga abahanuzi, yabahaga ubutumwa bwayo ngo babushyire abantu bayo.

Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Abami bambere: 16-18;Abami ba kabiri: 5;Yeremiya: 5

20.Ihunga n'Igaruka

Frame 20-05

Abaturage bo mubwami bwaba Yuda babonyeko Imana yahannye abo mu bwami bw'Isirayeri ,kuberako batayemeraga kandi bakayisuzugura.Ariko bakomeza kuramya ibigirwa mana,n'imana zabanyakanani.Imana yohereza abahanuzi kugirango bababurire ariko banga kubumva.

Frame 20-10

Nubwo Imana yahannye ubwoko bwayo kubera byaha ibyabo ibajyana mu buhungiro ,ntiyibagiwe ubwoko bwayo n'amasezerano bagiranye. Ikomeza kurinda ubwoko bwayo kandi ivugana nabo ibinyujije ku bahanuzi.Ibasezeranyako nyuma y'imyaka mirongwiridwi, aribwo baza subira ku Butaka bw'isezerano.

Frame 20-06

Mu myaka ijana nyuma yuko abasiriya basenya ubwami bw'isirayeri ,Imana yohereza Nebukadinezari,Umwami wa Babuloni,kugirango atere ubwami bwa Yuda. Babuloni bwari ubwami bukomeye cyane .Umwami wibihugu bya yuda yumviseko agiye kuba umugaragu wa Nebukadinezari akajya amuha amafaranga menshi buri mwaka.

Frame 20-08

Kugirango bahane umwami wa yuda kubera kwigomeka kwe,abasirikare ba Nebukadinezari bicira abahungu bu mwami imbere ye kandi babakuramo amaso.Nyuma yibyo,bajyanye umwami bamushyira muri gereza i Babuloni gugeza apfuye.

Frame 20-09

Nebukadinezari n'ingabo ze batwara abaturage hafi ya bose bu bwami bwa yuda mu gihugu cya babuloni asiga abakene gusa kugira ngo bahinge imirima.Icyogihe,ubwoko bw'Imana bwahatirwaga kuva kubutaka bw'isezerano byiswe ihunga.

Frame 20-03

Abanyasiriya bateranije abakuru,abakungu,nabari bafite impano babajyana muri Siriya.uretse abana bisirayeri b' abakene cyane nibo batishwe, babarekera mu bwami bw'Isirayeri

Frame 20-04

Maze,abasiriya bazana abanyamahanga mu gihugu cyari icy'ubwami bw'Isirayeri. Abanyamahanga bubatse umugi wari wararimbuwe bashyingiranwa nabana b'Isirayeri bari bara sigaye.Abakomoka ku bana b'Isirayeri bashyingiranwe nabanyamahanga bitwa Abasamaritani.

Frame 20-11

Imyaka mirongo irindwi ishize,Sirusi,umwami wabaperisi,atsinda baburoni.Nuko ubwami bw'abaperisi busimbura ubwami bw'ababuloni. Abisirayeri biyita abayahudi abenshi muribo bari barabaye i babuloni.Keraka abayahudi bakuze bake nibo bibukaga igihugu cyaba yuda.

Frame 20-02

Nuko Imana ihana ubwo bwami bubiri ituma abanzi babwo baburimbura.Ubwami bw'Abanyasiriya,bw'abicanyi kandi bukomeye ,burimbura ubwami bw'Isirayeri. Abanyasiriya bishe abisirayeri benshi,biba ibikoresho byagaciro,batwika igice kinini kigize ubutunzi bwabo.

Frame 20-13

Mugihe abaturage bageraga i Yerusalemu , bubatse urusengero kandi bubaka ninkuta zikikije umugi .NUbwo bayoborwaga nubundi bwoko,bari batuye kubutaka bw'isezerano kandi bakaramya Imana mu rusengero.

Frame 20-07

Ariko nyuma y'imyaka ,umwami wa yuda yigira intagodwa kuri Babuloni.Nuko,abanyababuloni baragaruka batera ubwami bwa Yuda.Bafashe umugi wa Yerusalemu,barimbura insengero,basahura ubutunzi bwumugi bwose n'ubwurusengero

Frame 20-12

Ubwami bw' abaperisi bwari bukomeye ariko bucungira hafi abantu bari barabafashe ho iminyago.Nyuma yigihe gito Sirusi aba umwami w'abaperisi ,yemerera buri muyahudi wese ushaka gusubira mu gihugu cya yuda ko yava muri perisi. Abaha n'amafaranga yo kubaka urusengero.Nuko nyuma y'imyaka mirongwiridwi y'ubuhungiro,agatsiko kamwe kabayahudi gasubira mu mugi wa Yerusalemu muri Yudaya

Frame 20-01

Ubwami bw'Abisiraheli n'ubwami bw'Abayahudi bwacumuye ku Mana. Bishe isezerano bari baragiranye n'Imana ku musozi wa Sinayi.Imana yohereza abahanuzi ngo bababurire, bihane kandi bayiramye bundi bushya ariko banga kuyumvira

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu :2 abami 17;24-25;2 Ingoma36;Ezira1-10;Nehemiya1-13

21. IMANA ISEZERANYA MESIYA

Frame 21-05

Binyuze kumuhanuzi Yeremiya, Imana yasezeranyije isererano rishya, ariko ritari rimeze nkiryo ya sezeranije Abisirayeri kumusozi Sinayi. Mwi sezerano rishya Imana yagombaga kwandika amategeko yayo mumitima yabo, umuntu wese akamenya Imana, abantu bakaba abayo, ndetse Imana ikababarira ibyaha byabo. Mesiya niwe wagombaga gutangiza isezerano rishya.

Frame 21-10

Umuhanuzi Yesaya yavuze ko Mesiya yagombaga gutura I Galiraya, agahumuriza abafite imitima imenetse, akamenyesha imbohe ko zibohowe. Yesaya yavuze ko yagombaga gukiza abarwayi: abatumva, abatabona, abatavuga n' abatagenda.

Frame 21-06

Abahanuzi b' Imana bavuzeko Mesiya yagombaga kuba ari umuhanuzi, umutambyi n' Umwami. Umuhanuzi ni umuntu wumva amagambo y' Imana akayamenyesha abantu. Mesiya yagombaga kuba ari umuhanuzi ukiranuka.

Frame 21-08

Umwami ni umuntu uyobora ubwami ndetse agacira abantu imanza. Mesiya yagombaga kuba umwami wagombaga kwicara kuntebe y' umusaza Dawidi. Mesiya yagombaga gutegeka isi yose iteka ryose, akiranuka, aca imanza zitabera kandi afata ibyemezo byiza.

Frame 21-14

Abahanuzi bavuze ko yagombaga gupfa ariko Imana ikamukura mubapfuye ikamushyira hejuru, umugambi w' Imana wo gukiza abanyabyaha wagombaga kuzura binyuze mu ipfa nizuka rya Mesiya, bityo ryari isezerano rishya ritangiye.

Frame 21-09

Abahanuzi b' Imana bagiye bavuga ibindi byinshi kuri Mesiya. Umuhanuzi Malaki yavuze ko hagomba kubanza kuza umuhanuzi mukuru mbere ya Mesiya. Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Mesiya yagombaga kubyarwa n' Isugi. Umuhanuzi Mika yavuze ko Mesiya yagombaga kuvukira mu mujyi w'iBeterehemu.

Frame 21-03

Imana isezeranya Mose kuzazana undi muhanuzi nkawe. Iri ryari irindi sezerano ryashushanyaga Mesiya wagombaga kuzaza nyuma.

Frame 21-04

Imana yasezeranyije umwami Dawidi ko umwe murubyaro rwe azaba umwami w' ubwoko bw' Imana iteka ryose. Bishaka kuvuga ko Mesiya yari kuzaba umwe mumuryango wa Dawidi.

Frame 21-11

Umuhanuzi Yesaya yongera guhanura avuga ko Mesiya yagombaga kwangwa ntampamvu ndetse akajugunywa. Abandi bahanuzi bavuze ko yagombaga kwicwa,bakagabana imyenda ye no kuyikoreraho ubufindo kandi yagombaga kugambanirwa n' inshuti ye. Umuhanuzi Zakariya yavuzeko inshuti ye yagombaga kwishyurwa ibiceri by' ifeza mirongo itatu nkikiguzi cyubugambanyi.

Frame 21-02

Imana isezerana n' Aburahamu ko muriwe hari amoko yose yo mwisi ahererwa umugisha. Uwo mugisha wagombaga gusohora igihe Mesiya yari kuzaza akabisobanurira abantu kandi buri bwoko bwose mw'isi buzakizwa.

Frame 21-13

Abahanuzi bavuze ko Mesiya yagombaga kuba umukiranutsi utagira icyaha. Yagombaga gupfa nkigihano cyibyaha byabantu. Icyo gihano nicyo cyagombaga kuzana amahoro hagati y' Imana nabantu, nicyo cyatumye Imana imushenjagura.

Frame 21-15

Imana yahishuriye abahanuzi benshi ibya Mesiya ariko yaje ntanumwe ukiriho, nyuma yimyaka irenga 400 ubuhanuzi buvuzwe, mugihe gikwiriye Mesiya yagombaga kuza. Imana yagombaga kohereza Mesiya mwisi.

Frame 21-07

Mw' Isirayeri abatambyi batambiraga Imana ibitambo nkimpongano yibyaha by'abantu. Abatambyi basengeraga abantu. Mesiya yagombaga kuba umutambyi mukuru kandi akitamba nk' igitambo kizima imbere y' Imana.

Frame 21-12

Abahanuzi bavuze uko yagombaga gupfa. Yesaya yahanuyeko yagombaga gucibwaho amacandwe, agasekwa, akanakubitwa. Bagombago gutobora umubiri we akanapfa ababaye cyane nubwo ntacyibi yari kuba yarakoze.

Frame 21-01

Uhereye mu itangiriro Imana yagambiriye kohereza Mesiya. Isezerano ryambere ryaje igihe cya Adamu na Eva. Imana isezeranya Eva ko murubyarorwe hari uzamena inzoka umutwe. Inzoka yoheje Eva yari Satani. Isezerano ryasobanuraga ko Mesiya ariwe uzatsinda Satani ryose.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka mu Itangiriro 3:15;12:1-3;Gutegeka kwakabiri 18:15;2samweli7; Yeremiya31;Yesaya59:16;Daniyeri7;Marakiya4;5;Yesaya7:14;Mika5:2;Yesaya9:1-7;35:3-5;61;53;Zaburi22:18;35:19;69:4;41:9;Zakariya11:12-13;Yesaya50:6;zaburi16:10-11

IVUKA RYA YOHANI

Frame 22-05

Mariya arasubiza''Bishoboka bite nta mugabo nzi?'' Malayika aramusubiza ati''mwuka wera azakumanukiraho maze imbaraga zi Mana zikumanukire mu gicucu cyaninjoro.kandi azitwa umwana w'Imana ,Mariya yizera ibyo malayika amubwiye.

Frame 22-06

Nyuma yaho Malayika amaze kumubonekera Mariya,yagiye gusura Elizabeti.Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya,umwana atwite yisimbiza munda.Bishimira ibyo Imana yabakoreye .Nyuma ya mezi 3 Mariya asubira murugo.

Frame 22-03

Malayika asubiza Zakaliya ati''noherejwe n'Imana kukubwira iyi nkuru nziza .kuberako utanyizeye kuva ubu ntuzo gera kuvuga kugeza igihe umwana azavucyira'' Ako kanya Zakariya ntiyogera kuvuga.Nyuma y'ibi,Zakariya asubira murugo hanyuma umugore we aratwiya.

Frame 22-04

Igihe Eiizabeti yaramaze amezi 6 atwite,Malayika umwe ,abonekera mwene wabo witwaga Mariya.yari isugi yarasabwe n'umugabo witwaga Yozefu.Malayika aravuga ati''ugiye gusama inda ukazabyara umwana w; umuhugu. ukazamwita izina rya Yezu .Azaba umwana w'Imana azategeka igihe cyose

Frame 22-02

Malayika abwira Zakariya ati''Umugore wawe azabyara umuhugu .Izina rye rizaba Yohani.Azategura ukuza kwa Mesiya '' Zakariya arasubiza ati''njye n'umugore wanjye tugeze m'uzabukuru nta mwana,Nzabibwirwa n'iki''

Frame 22-07

Nyuma Elizabeti abyara umwana w'umuhugu,Zakaliya na Elizabeti bamwita Yohani nkuko Malayika yabibabwiye.Nuko Imana yumva Zakariya yogera kuvuga. Zakaliya'' ahimbaza Imana,kuko yari yogeye kwibuka abantu bayo ,umuhugu wanjye ,azitwa umuhanuzi w'Imana isumba byose kandi azigisha uko abantu bakwihana kuby'ibicumuro byabo!''

Frame 22-01

Igihe cyohambere,Imana yavuganaga n'abantu bayo ibinyujije mubahanuzi n'abamarayika.hashize imyaka 400,Imana yohereza malayika k'umutambyi mukuru witwaga .Zakariya n'umugorewe,Elizabeti ,bari bageze m'uzabukuru nta mwana .

Inkuru yo muri Bibiliya yo muri Luka 1

kuvuka kwa yesu

Frame 23-05

Bageze Ibeterehemu babura icumbi .icyumba kimwe cyari gifite umwanya ni aho inyamaswa zabaga.Nuko umwana aravuka, nyina amushyira mukavure kuko batari bafite aho kumushyira,babyara umwana w'umuhungu bamwita Yesu.

Frame 23-10

Mu gihe abanyabwenge babonye Yesu na nyina ,baramupfukamira baramuramya .Bahereza Yesu impano zihenze cyane. Basubira iwabo.

Frame 23-06

Nimugoroba abashumba bari hafi aho mugikuyu. Bitunguranye, Marayika ushashagirana arababonekera hagati yabo. Aravuga ati:"ntimugirubwoba, twumvise inkuru nziza, Mesiya,Umutegetsi yavukiye hano i Beterehemu.

Frame 23-08

Abashumba bajya kuramya Yesu, abamarayika barababonekera, batungurwa n'umucyo mwinshi bagira ubwoba. Abashumba baragaruka mu murima babwira abantu bose inkuru nziza bahimbaza Imana.

Frame 23-09

Mu gihe kimwe abanyabwe bari baturutse iburasirazuba babona inyenyeri idasazwe mugicu.bahita basonukirwa ko umwami w'a bayuda yavuste, bakurikira iyo nyenyeri ibageza aho urwo ruhinja rwavukiye barahinjira bararuramya.

Frame 23-03

Yozefu yashyingiranywe na Mariya amubera umugore,igihe kimwe Mariya yegereje kubyara.

Frame 23-04

Mu gihe Mariya yari yegereje kubyara,we na Yozefu bumvise itangazo ry'umwami Kayizari Ogusuto ryabamenyeshaga ko buri wese akwiye kwibaruriza mu mudugudu yavukiyemo. Bahise bava mu mudugudu bari barimo wo muri Galilaya bajya mu mudugudu wa Dawidi ariwo Beterehemu kuko ariwo bakomokagamo.

Frame 23-02

Marayika aravuga ati"Yozefu ntugire ubwoba witinya kuzana umugore wawe Mariya. kuko yasamye kububasha bwa mwukawera. Azabyara umuhungu azitwa Yesu kuko ariwe uzakiza abantu ibyaha byawo.

Frame 23-07

Mujye gushaka uwo mwana dore ikimenyetso kimubabwira murasanga uruhinja boroshe utwenda, ruryamye mukavure. Bitunguranye mu ijuru humvikana amajwi y'ibyishimo by'abamarayika bavuga bati:" Imana ishimwe mu Ijuru no mu isi abayikunda bahorane amahoro"

Frame 23-01

Mariya yari yarasabwe na Yozefu . Igihe yumvise ko Mariya atwite umwana utari uwe,ntiyashakaga kumumwaza afata gahunda yo kumusezeraho bwihishwa. marayika amubonekera mu inzozi .

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri Matayo1;Luka2

24.YOHANA ABATIZA YEZU

Frame 24-05

Abayahudi bamwe babaza Yohani niba ariwe Mesiya, Yohani arabasubiza ati:" sinjye Mesiya ariko hari umuntu uje ankurikiye arakomeye kundusha sinkwiye no gupfundura udushumi twinkweto ze.

Frame 24-06

Umunsi ukurikiyeho Yezu yaje kubatizwa na Yohani. Yohani akimubona aravuga ati:" murebe umwana wimana ukiza ibyaha byabantu.

Frame 24-08

Nyuma yuko yesu avuye mumazi amaze kubatizwa,umwuka w' Imana aza mu kimenyetso cy'inuma iramanuka umubaho, akokanya ijwi riranguruye rituruka mu ijuru rivuga riti:" nguyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira

Frame 24-09

Imana ibwira Yohani iti:"Umwuka Wera uzamanuka ugume kuwo uzabatiza.Uwo ni umwana w'Imana."Ariko igihe Yohani yabatizaga Yesu; yumva ijwi ry'imana rivuga riti, abona umwana w'Imana ariwe Yesu,abona n'umwuka Wera.

Frame 24-03

Abantu bumvaga amagambo ya Yohani bavaga mubyaha bakabatizwa. N'abakuru bamadini bose barazaga bakabatizwa,ngo bababarirwe ibyaha byabo .

Frame 24-04

Yohani abwira abakuru bamadini ati:" mwanzoka z' inkazi mwe! mwihane mureke ingeso zanyu mbi, igiti kitera imbuto nziza baragitema bakakijugunya mumuriro. Yohani yuzuza ibyahanuwe ngo" Naboherereje intumwa yanjye izabategurira inzira.

Frame 24-02

Abantu baturukaga mumpande zitandukanye bazaga gutega amatwi Yohani iyo yabaga yigisha yagiraga ati:" mwihane kuko ubwami bw'Imana bwegereje"

Frame 24-07

Yohani abwira Yezu ati:" mu by,ukuri sinkwiye kukubatiza ahubwo niwowe ukwiye kumbatiza", Yezu aramusubiza ati:" ushobora kumbatiza kuberako ari ibintu byukuri, Yohani aramubatiza n'ubwo Yesu atigeze acumura.

Frame 24-01

Yohani umuhungu wa Zakariya na Elizabeti, yarakuze ahinduka umuhanuzi w' umuvugabutumwa, yabaga mu ishyamba atunzwe nubuki bw' ubuhura ni isanani kandi yambaraga imyenda yo mumpu.

Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Mtayo 1:9-11 Luka 3:

25. YESU AGERAGEZWA NA SATANI

Frame 25-05

Ariko Yesu asubiza Satani arayibwira ati ibyanditswe.biravuga biti"ntukagerageze Imana yawe ".

Frame 25-06

Nuko Satani yereka Yesu ubwami bwose bwo mwisi ndetse bwicyubahiro aravuga ati:" ndaguha biriya byose nupfukamira ukandamya".

Frame 25-08

Yesu ntiyemera kugeragezwa na Satani, nuko satani aramuhunga .abamalayika baraza bita kuri yesu

Frame 25-03

Yesu aramusubiza ati: mw'ijambo ry' Imana handitwe ngo "umuntu ntatungwa n' umugati gusa ahubwo atungwa nijambo rivuye mukanwa k' Imana".

Frame 25-04

Nuko satani ajyana Yesu hejuru yurusengero iramubwira Iti:"niba uri umwana w' Imana simbuka aha kuko handitswe ngo 'Imana izohereza abamalayika bayo bazagusame ibirenge byawe ntibizigera bigwa kwibuye'".

Frame 25-02

Satani agerageza Yesu aramubwira ati:" niba uri umwana w' Imana hindura aya mabuye mo umugati uwurye".

Frame 25-07

Yesu aravuga ati:" nva iruhande Satani ijambo ry'Imana ritegeka ko ntayindi Mama ikwiye gupfukamirwa ndetse no kuramywa keretse yo yonyine".

Frame 25-01

Muri ako kanya Yezu amaze kubatizwa umwuka wera umwohereza mubutayu aho azamara iminsi mirongo ine namajoro mirongo ine asenga, nuko satani aza kugerageza Yesu kugirango akore icyaha.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri: Matayo 4:1-1; Mariko 1:12-13; Luka 4:1-13

26.Yesu atangira umurimo we

Frame 26-05

Maze Yesu aravuga ati:"Ndababwira ukuri ko ,ntamuhanuzi wemerwa iwabo"Mugihe cy'umuhanuzi Eliya hari abapfakazi benshi muri Isirayeri.Ariko igihe imvura itagwaga mugihe cy'imyaka itatu ni gice,Imana ntiyohereje Eliya gufasha umupfakazi wa Isiraheri,ahubwo gufasha umupfakazi wo muyandi mahanga."

Frame 26-10

Maze Yesu ahitamo abagabo cumi n'ababiri abita Intumwa ze. Bagendanaga nawe kandi bigiraga byinshi kuri we.

Frame 26-06

Yesu akomeza avuga ko mu gihe cy'umuhanuzi Elisa,hari abantu benshi muri Isirayeri bari barwaye irwara z'uruhu.Ariko Elisa nta numwe yavuye.Ahubwo yavuye ibibembe bya Namani,umukuru w'ingabo za banzi b'Isirayeri. Abantu bumvaga Yesu bari abayahudi ,nuko bumvise iyo nkuru baramurakarira cyane .

Frame 26-08

Maze Yesu ajya mu gace ka Galileya kandi abantu benshi baramukurikira .Bamuzanira abarwayi ni birema,harimo impumyi,abatumva nabatavuga ,Yesu arabakiza bose.

Frame 26-09

Abantu benshi bari barafashwe N'amadayimoni bazanwa imbere ya Yesu. Kwitegeko rye abadayimoni bavaga mu bantu benshi bavuza induru ,"Ngo uri Umwana w'Imana!" Imbaga y'abantu iratangara kandi baramya Imana.

Frame 26-03

Yesu arasoma ati:"Imana y'ampaye umwuka wayo kugirango namamaze inkuru nziza ku bakene,kandi mbohore imbohe n'imbabare,kandi mpumure impumyi. Numwaka w'amahoro w'Imana."

Frame 26-04

Maze Yesu aricara. Bose baramurebaga.Bari baziko igice cy'ibyanditswe byera yaramaze gusoma byavugaga Umucunguzi.Yesu aravuga ati:"Irijambo ryo mubyanditswe maze kubasomera ,rirasohoye." Abantu bose baratangara Bati:" Uriya si umuhungu wa Yozefu?"

Frame 26-02

Yesu ajya i Nazareti aho yabaye mu bwana bwe.Yinjira mu Rusengero ku munsi w'isabato .Bamuha inyandiko y'umuhanuzi Yesayi kugirango ayisome. Ayirambuye,asomamo igice.

Frame 26-07

Abaturage bi Nazareti birukana Yesu mu Rusengero bamujyana hejuru y'umusozi kugirango bamwice .Ariko Yesu,abacikira mukivunge cy'abantu,ava mu mugi wa Nazareti.

Frame 26-01

Nyuma yo gutsinda ibigeragezo bya satani.Yesu,yambaye imbaraga z'Umwuka Wera agaruka i Garileya aho yari atuye.Yesu agenda yigisha muri buri mugi.Imenyekana rye rikwira mugihugu cyose.

Inkuru ya Bibiliya iboneka muri:Mt4:2-25;Mariko1:14-15,35-39,Mariko 3:13-21;Luka4:14-30,38-44

27.Inkuru y' Umusamariya mwiza

Frame 27-05

Mugihe cy'urugendo yahuye n'ibisambo by'abambuzi bimwambura byose yarafite.Biramukubita hafi yo kumwica,maze birigendera.

Frame 27-10

Bukeye bwaho,Umusamariya akomeza urugendo rwe.Ahereza amafaranga nyiri cumbi aramubwira ati:"Wite kuruyu mugabo.Ibyuzakoresha birenze nzabikwishyura igihe nzagarukira."

Frame 27-06

Nyuma yakanya gato, umuvuga butumwa w'umuyahudi anyura muriyo nzira.Mugihe uwo mu nyadini yagendaga,abona umugabo wari wibwe ya kubiswe,akomeza inzira ,anyura ku mugabo wari ukeneye ubufasha,akomeza inzira .

Frame 27-08

Undi ukurikiyeho,wari kuriyo nzira yari Umusamariya(abasamariya bakomokaga ku bayahudi ba shyingiwe hamwe n'abantu bo muyandi mahanga. Abayahudi n'abasamaliya ntibakundanaga). Ariko igihe umusamariya yabonye uwo muyahudi, amugirira impuhe,amuvura ibikomere arabipfuka.

Frame 27-09

Hanyuma,ashyira uwo mugabo kw'ifarasi ye amujyana mwicumbi,aho yamwitayeho .

Frame 27-03

Ariko umuhanga w'ikirenga muby'amategeko yashakaga kwemeza ko ari ukuri , aramubaza ati: "ninde mugenzi wanjye?"

Frame 27-04

Yesu amusubiza mu mugani ati:"Umugabo w'umuyahudi yavaga iyerusalemu ajya iyeriko"

Frame 27-11

Hanyuma,Yesu abaza umuhanga muby'amategeko ati:"kuruhare rwawe, ninde muraba bagabo batatu bigaragaje nkamugenzi wundi ku wabaye inzirakarengane ku bisambo?"Arasubiza ati:"Nu w'amufashije".Yesu aramubwira ati:"Genda,ukore nkawe."

Frame 27-02

Umuhanga w'amategeko aravuga ati:"Kunda Imana yawe n'umutima wawe ,n'umwuka wawe wose,n'imbaraga zawe zose,hamwe n'umwuka wawe.Kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda." Yesu aramusubiza ati :"uvuze ukuri,kora ibyo uzabaho."

Frame 27-07

Nyuma y'umwanya muto,Abalewi bagendaga muri iyo nzira.(Abalewi bari ubwoko bwaba Yahudi bafashaga abavuga butumwa mu rusengero.)umulewi anyuze iruhande rwe ntiyita kuriwe kubyo uwomugabo wari wibwe yanakubiswe.

Frame 27-01

Umunsi umwe,umwarimu w'amategeko w'abayahudi yabwiye Yesu ko ashaka kumugerageza aravuga ati:"Mwigisha,n'iki nakora kugirango nzabone ubungingo bw'iteka?"Yesu aramusubiza ati:"n'iki cyanditse mu mategeko y'Imana?"

inkuru ya bibiliya iboneka muri:Luka10:25-37

Umusore w'Umukungu.

Frame 28-05

Umusore akimara kumva ibyo yarababaye kuko yari umukire cyane kandi akaba adashobora gutanga ibyo yari atunze byose.Adashobora gutanga umutungo we,Aragenda.

Frame 28-10

Yesu arabasubiza ati:"Uzaba yarasize byose kubera izina ryanjye,amazu yabo,abavandimwe babo,bashiki babo,ba se,ba nyina,n'abana babo,cyangwa ubutaka bwabo,bazahabwa inshuro ijana umugabane w'ubugingo buhoraho.Uwambere azaba uwa nyuma,n'uwa nyuma azaba uwa mbere."

Frame 28-06

Nyuma Yesu abwira intumwa ze ati:"Biragoye cyane k' umukungu kuzinjira mu bwami bw'Imana!Byoroheye inkamiya kwinjira mu muryango muto kurusha umukire winjira mu bwami bw'Imana.

Frame 28-08

Yesu yitegereza intumwa ze arazibwira ati:"Ku bantu ntibishoboka ariko ku Mana ntakiyinanira."

Frame 28-09

Petero abwira Yesu ati:"Twe twasize byose turagukurikira tuzahembwa iki?"

Frame 28-03

Umusore aravuga ati:"Ayo mategeko yose nayakurikije kuva mu bwana bwanjye.None nkore iki kindi kugira ngo mbone ubugingo bw'iteka?"Yesu aramwitegereza aramukunda.

Frame 28-04

Yesu arasubiza ati:"Niba ushaka kuba intungane gurisha ibyo utunze byose uhe abakene amafaranga uzabona ubukungu mu ijuru.Hanyuma uze unkurikire."

Frame 28-02

"Ni ayahe ngo nyakurikize? Yesu aramusubiza ati:" Ntukice, ntugasambane, ntuzibe, ntuzabeshye, wubahe so na nyoko,kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda."

Frame 28-07

Abigishwa bamaze kumva ibyo Yesu avuze, baratangara cyane bavuga bati:"None ni nde uzarokoka?."

Frame 28-01

Umunsi umwe,Umusore w'umukungu yegera Yesu aramubaza ati:"Mwigisha mwiza ngomba gukora iki kugira ngo mbone ubugingo bw'iteka?Yesu aramusubiza ati:"Kuki unyita mwiza?Nta muntu mwiza ubaho keretse Imana ariko niba ushaka kubona ubugingo bw'iteka, kurikiza amategeko y'Imana."

Inkuru ya bibiriya yakuwe:Matayo 19:16-30;Nariko 10:17-31;Luka 18:18-30

Umugani w'Umugaragu Utagira Impuhwe.

Frame 29-05

Ariko uwo mugaragu ageze imbere ahura n'umugaragu mugenzi we wari umufitiye umwenda w'umushahara w'amezi ane. Aramufata aramubwira ati:"Nyishyura ibyo nkeneye."

Frame 29-06

"Uwo mugaragu aramutakambira,amubwira:" gira kwihangana nzakwishyura."ariko umugaragu yarafitiye umwenda aranga amushyira mu buroko kugeza ubwo amwishyuriye umwenda yaramufitiye."

Frame 29-08

"Umwami amutumaho aramubwira ati:"Mugaragu mubi!nakwishyuriye umwenda wawe wose kuko wantakambiye,nawe wakagombye gukora nk'ibyo nagukoreye."Umwami ararakara cyane nawe amushyira mu buroko kugeza igihe azishyura umwenda we wose."

Frame 29-09

Nuko,Yesu avuga ati:"Uko niko data urimu ijuru azabafata niba bamwe murimwe niba batababarira abavandimwe banyu bibavuye ku mutima.

Frame 29-03

Uwo mugaragu abuze icyo yishyura,sebuja ategeka ko bamugura we n'umugore we n'umuryango we kugirango yishyure umwenda we.

Frame 29-04

Umugaragu ajya imbere ya sebuja agira ati:"Nyihanganire nzakwishyura umwenda ngufitiye wose.n'uko umwami agirira impuhwe umugaragu we,akuraho Imyenda ye yose aramureka aragenda."

Frame 29-02

Agira ati:"ingoma y'ijuru imeze nkumwami ushaka ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye.Umwe mubagaragu be yagiraga umwenda w'umushahara wari umaze imyaka 200,000.

Frame 29-07

Mugenzi we,abonye ibyo yakoze,biramubabaza cyane.Ajya kubibwira Umwami ."

Frame 29-01

Umunsi umwe Petero abaza Yesu ati:"Nababarira umuvandimwe wanjye inshuro zingahe? igihe yankoshereje?ni ukugeza ku nshuro zirindwi?Yesu aramusubiza ati:"Sukugeza kunshuro zirindwi gusa hubwo ni nshuro mirongo irindwi karindwi!Yesu yashatse kuvugako bagomba kubabarira buri munsi.Yesu aca uyu mugani.

Inkuru ya bibiliya dusanga muri:Matayo 18:21-35

Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bitanu.

Frame 30-05

Yesu arababwira ati:"Namwe ni mubagaburire."Intumwa ziramusubiza ati:"Twabigenza gute?ko dufite imigati itatu n'udufi tubiri duto."

Frame 30-06

Yesu abwira abigishwa be ati:"Mwicaze abantu bose mu twatsi mu matsinda y'abantu mirongo itanu.

Frame 30-08

Nuko Yesu ahereza intumwa udupande" ngo bahereze abantu bose.intumwa zikomeza zigenda zitanga muri cya kivunge,bararya barahaga ndetse barasigaza ntihasigara numwe.

Frame 30-09

hanyuma intumwa zitoragura ibisigazwa,ibyuzuza inkangara cumi n'ebyiri.Ibyo biryo byose byari bikomotse ku migati itanu n'amafi abiri byatanzwe n'umwana muto.

Frame 30-03

Muri icyokivunge harimo abantu ibihumbi bitanu utabariyemo abagore n'abana.Yesu abagirira impuhwe,kuko yabonaga bameze nk'intama zitagira umushumba.Nuko arabigisha avura n'abarwayi barimo.

Frame 30-04

Bigeze igihe cy'umugoroba intumwa zibwira Yesu ati:"Amasaha aragiye,turi mugiturage nta mujyi utwegereye,reka twohereze abantu bagende bajye gushaka ibyo kurya mu mujyi."

Frame 30-02

Abantu benshi babonye Yesu n'intumwa ze mu bwato Barahagarara bara bategereza.Igihe Yesu n'intumwa ze bahageze,ikivunge cy'abantu cyari kibategereje.

Frame 30-07

Nuko Yesu afata ya migati itanu,na y'amafi abiri,areba hejuru abihesha umugisha.

Frame 30-01

Yesu yohereza intumwa ze kubwiriza no kwigisha abantu mu misozi myinshi,intumwa zigarutse aho Yesu ari,Bamubwira ibyo bakoze bagezeyo.Nuko Yesu abasaba ko bajyana nawe mubutayu. Ku nkombe zikiyaga.Kuruhuka akanya gato.Bamaze kugera mubwato bambukiranya inyanja.

Inkuru ya bibiliya yo muri:Matayo 14:13-21;Mariko 6:31 -44; Luka 9:10-17, Yohani 6:5-15

Yesu Agenda Hejuru y'Amazi.

Frame 31-05

Petero abwira Yesu ati:"Mwigisha niba ari wowe tegeka ngendere hejuru yamazi ngusanga.Yesu aramubwira ati:"Gwino!

Frame 31-06

Petero asohoka mubwato agendera hejuru yamazi asanga Yesu.Ariko agenda akanya gato asanga Yesu,agira ubwoba bw'umuyaga wari mwinshi wari uri mu nyanja.

Frame 31-08

Igihe Yesu na Petero buriraga mu bwato umuyaga uratuza amazi nayo aratuza.intumwa ziratangara cyane.baramya Yesu bavuga bati:"Nukuri uri umwana w"Imana.

Frame 31-03

Yesu amaze gusenga agenda hejuru y'Amazi yerekeza aho ubwato buri.

Frame 31-04

Intumwa zibibonye Yesu zigira ubwoba burazica zibonye Yesu zigirango ni umuzimu.Yesu amenyako bafite ubwoba arababwira ati:"nimuhumure nijyewe mwigira ubwoba.

Frame 31-02

Muri icyogihe intumwa zikomeza kuvugana, kugeza nijoro bagenda bibagoye kuko ubwato bwakubitwaga numuyaga mwishi bugashaka kurohama.

Frame 31-07

Petero agira ubwoba atangira kurohama kubera ubwoba Petero arataka cyane ati:"Nyagasani ntabara! muri ako kanya Yesu arambura ikiganza aramufata .Yesu abwira Petero Ati:"kuki wamuntu we ufite ukwizera guke kuki ushidikanya?"

Frame 31-01

Nuko Yesu abwira Intumwa ze burira ubwato bajya kuyindi nkombe hari abantu benshi Yesu amaze kubirukana azamuka umusozi ajya gusenga agezeyo arasenga ijoro ryose

Inkuru ya bibiliya yo muri:Matayo 14:22-33;Mariko 6:45-52;Yohani 6:16-21

Yesu akiza umuntu warwaye abadayimoni n'umugore warurwaye

Frame 32-05

Uwo mugabo aje imbere ya Yesu,amuhagaze imbere,Yesu abwira iyomyuka mibi ati:myuka mibi,musohoke muri uwo mugabo!"

Frame 32-10

Abantu ubwoba burabica basaba Yesu kwigendera.Nuko Yesu yurira ubwato agiye kwigendera. Wa mugabo wari urwaye Amadayimoni atakambira Yesu ko yamureka bakajyana.

Frame 32-06

Uwo mugabo warufite abadayimoni avuga n'ijwi riranguruye ati:"N'iki kiri hagati yanjye nawe Yesu mwana w'Imana irihejuru?Ndakwinginze ntungirire nabi."Yesu abaza imyuka mibi,"witwa nde? iramusubiza iti:"ndi mwinshi niryo zina ryanjye kuko turi benshi."

Frame 32-08

Imyuka mibi iva muri wamugabo ijya muri za ngurube.Ingurube ziriruka nuko zigwa munyanja zirarohama munyanja zari muzigera ibihumbi bibiri by'ingurube mumukumbi.

Frame 32-14

Yumva bavuga ko Yesu yakijije abarwayi benshi cyane nuko ariyumvira aravuga ati:"Nizeye ko nanjye ninkora ku gace k'umwenda wa Yesu ndakira.!"Aramwegera amuturutse inyuma amukoraho,ako kanya kuva kw' imihango ye bihita bihagarara!

Frame 32-09

Abantu bari baragiye umukumbi w'ingurube babonye ibimaze kuba,birukankira mu mujyi kubwira abandi ibyo babonye kuri Yesu. Abantu bari mu mujyi baraza babona wa mugabo wari ufite amadayimoni atuje ,yambaye kandi yakize.

Frame 32-16

Uwo mugore yijugunya kubirenge bya Yesu,atitira amubwira ko ariwe anamubwira ukuntu yakize.Yesu aramubwira ati:"Ukwizera kwawe kuragukijije.igendere mu mahoro."

Frame 32-03

Uwo mugabo yari umunyembaraga ntamuntu wamutangiraga.kandi kenshi yahoraga aboshye amaboko n' amaguru n'iminyururu,ariko akayica.

Frame 32-04

Uwo mugabo yararaga mu irimbi ryaho hantu akarara ataka amanywa n'ijoro.kenshi yahoraga yambaye ubusa afite n'amabuye.

Frame 32-11

Ariko Yesu aramubwira ati:"genda ubwire inshuti zawe,n'umuryango wawe ubabwire ibyo Uwiteka yagukoreye byose n'uko yakugiriye impuhwe."

Frame 32-02

Mugihe ageze ku nkengero y'urwo ruzi yahuye n'umugabo wari urwaye abadayimoni araza ahagarara imbere ya Yesu.

Frame 32-13

Yesu asubira ku nkengero y'uruzi ahageze'ahura niki vunge cy'abantu iruhanderwe bagenda bamukoraho.muricyo kivunge harimo umugore warurwaye indwara yo kuva imihango mu gihe cy'imyaka cumi n'ibiri. Yari yaramaze amafaranga ye yivuza ariko byaranze ahubwo byararushijeho kwiyongera.

Frame 32-15

Akokanya,Yesu yumva imbaraga zimuvuyemo. Nuko arahindukira arabaza ati:" Ni nde unkozeho?"Abigishwa be baramusubiza bati:"Iruhande rwawe hari abantu benshi,nigute watubaza umuntu ugukozeho twamubwirwa n'iki?

Frame 32-07

Imyuka mibi yinginga Yesu iti:"Ntutuvane muri iki gihugu! hari umukumbi w'ingurube wari uri kugenda kumusozi.nuko imyuka mibi itakambira Yesu iti:"ahubwo twohereze mururiya mu kumbi w'ingurube."Yesu arayibwira ati:"nimugende!"

Frame 32-12

Nuko wamugabo aragenda abwira abantu bose ibyo Yesu yamukoreye.abantu bose baratangara .

Frame 32-01

Umunsi umwe Yesu n'abigishwa be bafashe ubwato bambuka inyanja bajya aho abo mu bwoko bwa Badareniyu bari bahatuye.

Inkuru ya bibiliya yakuwe muri:Matayo 8:28-34;Mariko 5:1-20; Luka 8:26-39

33.Umugani w'Umubibyi

Frame 33-05

"Izindi mbuto zaguye mubutaka bwiza. Zera imbuto ku musaruro wa 30 ,60, kugeza ku 100 kuri buri hundo.""Ufite amatwi yo kumva niyumve,.!"

Frame 33-06

Iyinkuru ihungabanya intumwa. Yesu arabasobanurira ati :"Imbuto zisobanura ijambo ry"Imana. Imbuto yagiye munzira isobanura umuntu wumva ijambo ry"Imana ntarisobanukirwe,hanyuma satani akaza akarimukuramo.

Frame 33-08

Ubutaka butwikiriwe n'amahwa.n'umuntu w'umva ijambo ry'Imana.kubera igihe,irari,ibigeragezo by'ubukire n'ibishimisha umuntu mubuzima bigatuma urukundo yarafitiye Imana rushira.Hanyuma ,Ijambo yumvise ntiryere imbuto.

Frame 33-09

Ariko imbuto zo mubutaka bwiza n'umuntu wumva ijambo ry'Imana,akaryizera kandi akera imbuto.

Frame 33-03

Izindi zigwa ahantu hari amabuye menshi,hatabaga ubutaka buhagije ziramera.zirakura hanyuma izuba rizirasheho ziraraba ziruma.

Frame 33-04

"Izindi mbuto zigwa mu mahwa. Zitangira kumera no gukura ariko amahwa arazipfukira ntizera imbuto.

Frame 33-02

Yesu abacira uyumugani agira ati:"Umubibyi yafashe imbuto ajya kubiba. Ari kubiba imbuto zimwe zigwa munzira inyoni zirazitoragura zirazirya.."

Frame 33-07

Ahari amabuye n'umuntu wumva ijambo ry'Imana akaryakirana ibyishimo. Hagira ikimuhungabanya kubera ijambo ry'Imana,akaba abonye uko agwa.

Frame 33-01

Umunsi umwe,Yesu yigishaga abantu benshi kunkombe y'ikiyaga. Hari haje abantu benshi bari baje kumva ibyo avuga. Yesu yurira ubwato ajya mumazi kugira ngo abone aho ahagarara yisanzuye.Kugira ngo ababwire.Yicara mu bwato,abacira umugani.

Inkuru yha bibiliya iboneka muri:Matayo 13:1-8,18-23;Mariko 4:1-8,13-20;luka 8:4-15

34.YESU YIGISHA IZINDI NKURU

Frame 34-05

Kandi ubwami bw'Imana bugereranywa n'umutunzi ushaka izahabu nziza, abonye izahabu nziza y'igiciro cyinshi, aragenda atanga ibyo atunze byose ngo agure iyo zahabu.

Frame 34-10

Yesu arababwira ati:" ndababwira ukuri Imana yumvise amasengesho y'umukoresha w'ikoro kandi imwemera nk'umunyakuri. Ariko Imana ntiyemeye amasengesho y'umuyobozi w'idini. Imana izacisha bugufi abishyira hejuru, ishyire hejuru abicisha bugufi".

Frame 34-06

Nuko Yesu akomeza kwigisha abantu biyemeraga bagasuzugura abandi arababwira ati:"abantu babiri bagiye gusenga mu rusengero umwe yari umukoresha w'ikoro undi yari umuyobozi w'idini.

Frame 34-08

"' Urugero: Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru, ntanga icya cumi cy'ibyiza nungutse byose".

Frame 34-09

" Ariko umukoresha w'ikoro ajya ahitaruye, ntabwo yashoboraga no kubura amaso ngo arebe hejuru, ahubwo yikubitaga igipfunsi mu gatuza asenga avuga ati:" Mana ngirira impuhwe kuko ndi umunyabyaha".

Frame 34-03

Yesu ababwira indi nkuru ati:" ubwami bw'Imana bumeze nk'umugore wafashe umusemburo akawushyira mwu'ifu yumugati kugeza itubutse

Frame 34-04

" Ubwami bw' Imana bumeze nk'ubutunzi bwahishwe mu murima. Undi muntu akabona ubwo butunzi akabutwikira akagenda, umunezero ugatuma agurisha ibyo yari atunze byose ngo agure uwo murima".

Frame 34-02

"Ariko urubuto rw' uburo rurakura rukaba igiti kiruta ibyo mu busitani byose, n'inyoni zikaza kucyarikamo."

Frame 34-07

Umuyobozi w'idini asenga agira ati:"urakoze Mana kuko ntari umunyabyaha nka bariya bajura, abanyabinyoma, abasambanyi cyangwa nk'uriya mukoresha w'ikoro".

Frame 34-01

Yesu akomeza kubabwira izindi nkuru z'ubwami bw' Imana. Abaha urugero aravuga ati:" ubwami bw' Imana bumeze nk'uburo umuhinzi yahinze mu butaka. Muziko akabuto kuburo ari gato cyane muzindi zose".

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri: Matayo13:31-33

Inkuru y'umwana w'ikirara

Frame 35-05

"Hanyuma yibyo muri icyo gihugu hatera inzara, uwo musore arakena kugeza ubwo yabuze amafaranga yo kugura ibyo kurya. Kugeza ubwo yemeye gukora akazi ko kuragira ingurube,kubw'inzara n'umubabaro yifuza gusangira n'ingurube.

Frame 35-10

"Nuko abantu bose barishima. Hatarashira umwanya, mukuru we araza avuye mu murima. Yumva indirimbo n'imbyino yibaza ibyabaye."

Frame 35-06

"Nuko yisubiyeho aravuga ati:"Nkoze iki? Ubu abagaragu ba Data bararya bagasigaza none njye ndi kwicwa n'inzara. Ndasubira kwa Data mubwire angire umwe mu bagaragu."

Frame 35-08

Nuko uwo musore abwira se ati:"Data nacumuye ku Mana no kuri wowe ntibinkwiriye kuba umwana wawe."

Frame 35-09

"Ariko se abwira abagaragu be ati:"Mwihute mumwanbike imyenda mwiza,mumwambike impeta, mumwambike n'inkweto.Mufate n'ikimasa cyiza mukibage dukore umunsi mukuru,kuko umwana wanjye yari yarapfuye none ariho yari yarazimiye none yabonetse.

Frame 35-03

"Habayeho umugabo wari ufite abahungu babiri, umuto abwira se ati:"Data nshaka umugabane wanjye ubu." Nuko se abaha imigabane.

Frame 35-04

"Bidatinze uwo musore afata ubutunzi bwe bwose ajya kure nuko ubutunzi bwe abumarira mu buzima bwiza by'omwisi

Frame 35-11

"Nuko amenye ko ari murumuna we waje,ararakara cyane yanga no kwinjira mu nzu. Nuko se arasohoka amusanga hanze aramwinginga ngo yinjire bishimane aranga."

Frame 35-02

Nuko abayobozi b'idini babonye ari kumwe n'abanyabyaha abafata nk'inshuti ze,buri wese wo muri bo aramunegura. Yesu ababwira iyi nkuru ati:

Frame 35-13

"Se aramusubiza ati:"Mwana wanjye,uhorana nanjye kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Biradukwiriye ko twishima kuko umuvandimwe wawe yari yarapfuye none ariho,yari yarazimiye none yabonetse.

Frame 35-07

"Nuko uwo musore asubira kwa se. Akiri kure se aramubona amugirira impuhwe. Asanganira umuhungu we aramuhobera aramusoma."

Frame 35-12

"Nuko uwo musore abwira se ati:"Iyi myaka yose njye nakomeje gukora ndi umwizerwa! Sinagusuzuguye ariko ntiwampaye nibura agahene kamwe ngo ngasangire n'inshuti zanjye. Ariko uyu muhungu wawe wariye amafaranga yawe akayamarira mu kwinezeza, araje umubagiye n'ikimasa cyiza!"

Frame 35-01

Umunsi umwe Yesu yarigishaga. Hari abasoresha benshi n'abandi banyabyaha baje kumva ibyo yigishaga.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri Luka 15:11-32

Kwihindura ukundi

Frame 36-05

Ubwo Petero yavugaga, igicu kirabakingiriza. Ijwi ryumvikanira mu gicu rirababwira riti:"Uyu ni umwana wanjye nkunda nkamwishimira mumwumvire.Abigishwa be batatu bagira ubwoba bitura hasi.

Frame 36-06

Nuko Yesu abakoraho arababwira ati:"Ntimugire ubwoba. Muhaguruke. Barebye hirya no hino ntibagira uwo babona uretse Yesu".

Frame 36-03

Mose n'umuhanuzi Eliya barahaboneka.Aba bantu bari barabayeho mu isi mbere y'imwaka amagana.Bavuganye na Yesu kuby'urupfu rwe rwari rugiye kuzabera i Yerusalemu.

Frame 36-04

Mose na Eliya bavuganye na Yesu .Nuko Petero abwira Yesu ati:"Nibyiza ko twakwibera aha ngaha. Reka duce ingando eshatu: imwe yawe, indi ya Mose n'indi ya Eliya. Petero ntiyarazi ibyo avuze.

Frame 36-02

Mu gihe Yesu yasengaga, mu maso he hararabagirana nk'izuba,n'imyambaro ye yera de kandi irabagirana kuruta umucyo.

Frame 36-07

Bukeye, Yesu n'abigishwa be batatu baramanuka bava kuri uwo musozi. Nuko Yesu arababwira ati" Ntihagire umuntu n'umwe mubwira ibyabereye hano.Mu gihe gito nzapfa kandi nzazuka.Hanyuma y'ibyo muzabibwire abantu.

Frame 36-01

Umunsi umwe Yesu yafashe abigishwa be batatu: Petero,Yakobo na Yohani mwene se.( Yohani ntabwo ari wa wundi wabatije Yesu).Bajya mu mpinga y'umusozi muremure gusenga.

Inkuru ya Bibiliya yo muri: Matayo 17:1-9;Mariko 9:2-8;Luka 9:28-36

YESU AZURA LAZARO MUBAPFUYE

Frame 37-05

Yesu arasubiza ati:" ninjye zuka n' ubugingo. uwariwe wese uzanyizera niyo yaba yarapfuye azazuka. urabyizera?". Marita arasubiza ati:" Yego, nizerako uri Mesiya umwana w' Imana".

Frame 37-10

Nuko Lazaro arasohoka! yaracyambaye imyambaro bamushyinguranye. Yesu arababwira ati:" mumuvanemo iyo myambaro yo mumva kandi munamutunganye!". Abayahudi batangira kwizera Yesu kuko babonye icyo gitangaza.

Frame 37-06

Nuko Mariya arahagera, apfukama imbere yibirenge bya Yesu aramubwira ati:" mwigisha iyo uza kuba hano umuvandimwe wanjye Lazaro ntaba yapfuye". Yesu arababaza ati:" Lazaro mwamushyize he?" baramubwira bati:" mumva. Ngwino urebe". Ararira.

Frame 37-08

Yesu aramusubiza ati:" sinababwiye ko murabona icyubahiro cy' Imana nimunyizera?" nuko bigizayo ryabuye.

Frame 37-09

Nuko Yesu areba mu ijuru aravuga ati:" Data urakoze kunyumva. Ndabizi igihe cyose uranyumva, ariko mvuze ibi kubera ababantu bahagaze aha kugira ngo bizere ko noherejwe nawe." Yesu atera hejuru ati:" Lazaro, sohoka!"

Frame 37-03

Intumwa ze zirasubiza ziti:" mwigisha niba Lazaro asinziriye araza kumera neza". Yesu arabasubiza ati:" Lazaro yapfuye kandi nishimiye ko ntarimpari kugirango munyizere".

Frame 37-04

Igihe Yesu yageze murugo kwa Lazaro hari hashize iminsi ine apfuye, Marita ajya gusanganira Yesu avuga ati:" mwigisha iyo uzakuba uri hano umuvandimwe wanjye ntaba yarapfuye, ariko nizera ko Imana iguha burikimwe cyose uyisaba".

Frame 37-11

Ariko abayobozi bidini rya cyiyahudi ntibabyishimira batangira gutegura uko bakwica Yesu na Lazaro.

Frame 37-02

Iminsi ibiri ishize, Yesu abwira abagishwa be ati:" tujye muri Yudeya". Intumwa zirasubiza ziti:" muri aka kanya gashize abantu bashakaga kukwica". Yesu arasubiza ati:" inshuti yacu Lazaro yarasinziriye kandi ngomba kumukangura".

Frame 37-07

Imva yari ifungishije ibuye rinini cyane imbere yumuryango. Yesu ageze kumva arababwira ati:" mukureho iryo buye". Marita aravuga ati:" amaze iminsi ine apfuye harimo impumuro mbi.

Frame 37-01

Umunsi umwe, Yesu yamenye uburwayi bwa Lazaro. Lazaro na bashiki be Marita na Mariya bakaba bari inshuti magara za Yesu. Yesu amaze kumenya ayo makuru aravuga ati:" ububurwayi ntibwamugeza kurupfu. Ahubwo bwamugeza mubwami nbw' Imana". Yesu akaba yarakundaga inshuti ze kuko yazitegereje iminsi ibiri.

Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Yohani 11:1-46

38. Yezu bamugambanira

Frame 38-05

Nuko Yesu afata igikombe aravuga ati" munywe. aya ni amaraso yanjye yisezerano rishya agiye kubamenerwa kugirango mubabarirwe ibyaha byanyu mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye munywa munyibuka".

Frame 38-10

Petero arasubiza ati" nubwo napfa sinzakwihakana". Intumwa nazo zivuga zityo.

Frame 38-06

Nuko Yesu abwira Intumwa ze ati" Umwe murimwe agiye kuzangambanira". nuko intumwa birazibabaza zirabazanya ziti" ninde wakora ibyo?" Yesu arababwira ati"uwo ngiye guhereza umugati niwe uzangambanira". Yesu ahereza Yuda umugati.

Frame 38-08

Nyuma yifunguro Yesu n' intumwa ze bajya kumusozi wa oliva. Yesu aravuga ati" irijoro muraza kunsiga. haranditswe ngo: nzahangana nikirura intama zitatane.

Frame 38-14

Yuda azana nabayobozi bamatorero, abasirikari nabandi bakomeye bitwaje inkota n' amacumu, Yuda yegera Yesu aravuga ati"ndakuramutsa mwigisha". Aramusoma. Iki cyari ikimeneyetso Yuda yahaye abayuda. Yesu aramubwira ati" Yuda, urangambanira unsoma?".

Frame 38-09

Petero arasubiza ati" njye sinzagusiga nubwo abandi bose bagenda tuzagumana". Nuku Yesu abwira Petero ati" satani ashaka kubatwara mwese ariko nabasengeye kugirango ukwizera kwanyu kudatsindwa. Kandi irijoro mbere yuko isake ibika uranyihakana gatatu uvuge ko ntaho unzi".

Frame 38-03

Abayobozi babayuda babaherezabitambo nabandi bantu bakomeye bishyura Yuda ibiceri mirongo itatu by' amafaranga ngo agambanire Yesu, ibi biba nkuko abahanuzi babihanuye. Yuda aremera afata ibiceri aragenda. Atangira gushaka uko yafasha abayuda gufata Yesu.

Frame 38-04

I Yerusaremu Yesu yizihije Pasika arikumwe n' intumwa ze. Nimugoroba barigusangira ifunguro rya pasika, Yesu afata umugati arawumanyura awuhereza intumwa ze avuga ati" mwakire murye ho mwese Uyu ni umubiri wanjye ugiye kubatangirwa ibi mujye mubikora munyibuka. ni muri Ubu buryo Yesu yashakaga kuvuga ko azababera igitambo.

Frame 38-11

Nuko Yesu n' intumwa ze bajya ahantu hitwa Getsemani. Yesu Abwira intumwa ati" musenge mutagwa mubishuko", Yesu ajya kuruhande gusenga wenyine.

Frame 38-02

Umwe muntumwa za Yesu, umugabo witwaga Yuda yari umubitsi w' intumwa, rimwe na rimwe akanabiba kuko yakundaga amafaranga cyane. Hanyuma Yezu n' intumwa ze bageze i yerusalemu Yuda ajya gushaka abayobozi babayuda abasaba kugambanira Yesu bakamuha amafaranga. Yaraziko batamwemera nka Mesiya kandi ko bari gutegura kumwica.

Frame 38-13

Nyuma yaburi sengesho Yesu yagarukaga kureba intumwa ze ariko agasanga zihunikiriye. Kunshuro ya gatatu arababwira ati" mubyuke musenge ungambanira araje.

Frame 38-15

Abasirikari bafata Yesu, Petero akura inkota murwubati aca ugutwi umwe mubagaragu babaherezabitambo bakuru wumuyuda . Yesu aramubwira ati" Petero subiza inkota yawe murwubati, nashoboraga gusaba data akohereza ingabo zabamarayika kundwanirira, ariko ngomba kumvira data". Yesu asubizaho ugutwi kwawamugabo. Hanyuma arafatwa intumwa zose zirahunga.

Frame 38-07

Yuda amaze gufata umugati satani amwinjiramo arasohoka ajya kureba abayobozi babayuda ngo bafate Yesu. Byari mu ijoro hagati.

Frame 38-12

Yesu asenga inshuro eshatu agira ati " Data niba bishoboka iki gikombe cy' imibabaro kindenge, ariko niba ntakundi abantu bacungurwa, bibe uko ushaka. Yesu yarafite ubwoba azana ibyuya bisa nk' ibitonyanga byamaraso, ariko Imana yohereza marayika wo kumukomeza.

Frame 38-01

Burimwaka abayuda bizihizaga pasika, babikoraga bashimira Imana ko yakuye basekuruza babo mubucakara bwo muri Egiputa mubinyejana byashize. Hari hashize imyaka itatu Yezu atangiye kwigisha kumugaragaro, Yezu abwira Intumwa ze ko ashaka kujyana nabo, I Yeruzaremu kwizihiza Pasika kandi ko arinaho azicirwa.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri: Matayo 26:14-56,Mariko 14:10-50;Luka 22:1-53,Yohani12;18:1-11

39.Yesu ageragezwa

Frame 39-05

Abayobozi b'Abayahudi babwira umutambyi mukuru bati'' Akwiriye gupfa! bamupfuka mumaso, bamuciraho, baramukubita banamucunaguza.

Frame 39-10

Yesu arasubiza ati,''urabyivugiye , ariko ubwami bwanjye si ubwo ku isi. iyo buba aribwo,Abagaragu banjye baba bandwaniriye.Naje ku isi kuvuga ukuri kw'Imana.kugirango ukunda ukuri wese anyumve.'' Pilato aravuga ati,'' ukuri ni iki?''

Frame 39-06

Petero yari inyuma y'inzu, umuja amubonye aramubwira ati'' nawe wari hamwe na Yesu! Petero arahakana,hanyuma yaho undi Muja aramubaza,amubaza nkabyabindi, Petero yongera arabihakana. hanyuma abantu baravuga bati''tuziko wari hamwe na Yesu kuko mwembi mukomoka i Galileya.''

Frame 39-08

Petero agenda arira yiyumvira.Muruwo mwanya,Yuda wagambaniye Yesu,abonye umukuru w'Abayuda waciriye Yesu urwo gupfa.Agira ikimwaro aragenda ariyahura.

Frame 39-09

Bucyeye bwaho mugitondo kare ,Abatware b'ababayuda bajyana Yesu kwa Pilato,Umuyobozi wi Roma.Bizeraga ko aramucira urwo gupfa. Pilato abaza Yesu ati:"Uri umwami w'Abayuda?"

Frame 39-03

Hanyuma umutambyi mukuru abaza Yesu ati'' tubwire, uri Mesiya,Umwana w'Imana?''

Frame 39-04

Yesu aravuga ati'' nibyo rwose ndiwe,kandi muzambona nicaye iruhande rwe mubwami bw'ijuru.abayobozi bakuru batangira kumukuramo imyambaro banayimushwanyagurizaho,basakuzanya hamwe nabandi bayobozi bati" Ntidukeneye abandi batanga buhamya, kuko nawe arabyivugiye ko ari Umwana w'Imana. wowe uraruca ute?"

Frame 39-11

Nyuma yo kuvugana na Yesu, Pilato ajya hanze, yumvaga basakuza aravuga ati''ntacyaha mbonye kuri uyu mugabo. Ariko abakuru b'abayuda bakomeza gusakuza,bitotomba ngo nabambwe! Pilato arongera ati"nta cyaha afite. Pilato avuga bwa gatatu ko Yesu ntacyaha afite.

Frame 39-02

Munzu, abakuru b'Abayuda batangira gucira Yesu urubanza. Bazana abahamya beshi b'ibinyoma,babeshyera Yesu. buri wese ahamya ibyabakuru b'abayuda bavuze.Ariko abakuru b'abayuda nta kuri bari bafite.Yesu ntihagira icyo avuga.

Frame 39-07

Petero ararahira avuga ati:"Imana impane niba nzi uyu mugabo!"uwo mwanya inkoko irabika,Yesu arahindukira areba Petero.

Frame 39-12

Pilato agira ubwoba kubera urusaku rwinshi, yemera abasirikare be kubamba Yesu.Abasirikare b'Abaromani bafata Yesu bamwambika urubindo baramukoba bamwambika ikamba ryamahwa mumutwe baravuga bati "murebe umwami w'Abayahudi!''

Frame 39-01

Hari mugicuku abasirikare bajyana Yesu munzu yabatambyi bakuru,kugirango bamubaze ibibazo. Petero aramukurikira. Yesu yinjijwe munzu Petero asigara hanze ari kota.

Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Matayo 26:57-27:26;Mariko 14:53-15:15;Luka 22:54-23:25;Yohana 18:12-19:16

40.YESU ABAMBWA K'UMUSARABA

Frame 40-05

Abayobozi b' abayuda n'abandi bakomeye bashinyagurira Yesu bati " Ngaho niba uri umwana w' Imana imanure kuri uwo musaraba natwe tubone kukwizera".

Frame 40-06

Ikirere cyo muri ako gace gihinduka umukara. Muri ako kanya haba ubwirakabiri, ibi biba mu igihe cy'amasaha atatu.

Frame 40-08

Urupfu rwa Yesu rufungurira abantu inzira igana ku Imana. Umwe mubasirikari bari barinze Yesu yitegerezaga buri kimwe cyose cyabaga, nuko aravuga ati" Mu by'ukuri uyu muntu yari intungane! Ni umwana w' Imana.

Frame 40-09

Yozefu na Nikodemu abayobozi baba Yuda, bizerega ko Yesu ari Mesiya bajya kwa Pirato gusaba umurambo wa Yesu arawubaha, bawambika imyenda, bawushyingura mumva y' Urutare, barukingisha ibuye rinini kugirango hatagira ufungura.

Frame 40-03

Abasirikari bafata imyambaro ya Yesu bayikoreraho ubufindo nuko buzuza ibyavuzwe n'abahanuzi ngo:" Bafashe imyambaro yanjye barayigabanya igishura cyanjye bagikoreraho ubufindo".

Frame 40-04

Yesu bamubambye hagati y' ibisambo bibiri umwe aramushinyagurira undi abwira mugenzi we ati" ntabwo utinya Imana! twe turi abanyabyaha ariko uyu we n' Intungane." Nyagasani uzanyibuke mu bwami bwawe". Yesu aramusubiza ati"uyu munsi uraba uri kumwe nanjye muri paradizo"

Frame 40-02

Abasirikari bajyana Yesu I Karuvariyo bamubamba kumusaraba bamujomba imisumari mubirenge no mubiganza, ariko Yesu akavuga ati" Data bababarire kuko batazi ibyo bakora". Pirato ategeka kwandika ngo "Uyu ni umwami wa bayayuda" bakabishyira kumusaraba hejuru y' umutwe wa Yesu.

Frame 40-07

Nuko Yesu arira agira ati" Data nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe. Yubika umutwe araca. Igihe apfuye ako kanya haza umutingito usatura igitambaro cyari gikingirije ahera, gisadukamo kabiri uhereye hejuru kugera hasi.

Frame 40-01

Hanyuma abasirikari bamaze gushinyagurira Yesu, bamujyana kumubamba. Bamwikoreza umusaraba bari bagiye kumubambaho.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri: Matayo 27:27-61;Mariko 15:16-47; Luka 23:26-56;Yohana19:17-42

Imana Izura Yesu

Frame 41-05

Mugihe babagore bahageze marayika arababwira ati : ntimugire ubwoba Yesu ntawuri hano, yazutse nkuko yabivuze.muze murebe abagore babereke aho umubiri wa Yesu warurambitse basanga ntawuhari.

Frame 41-06

Marayika abwira abagore ati: mujye kubwira intumwa za Yesu ko Yesu yazutse kandi ko abategereje Igarilaya.

Frame 41-08

Abagore bajyanye inkuru nshya nziza, Yesu yahise ababonekera baramuramya.Yesu arababwira ati:"Ntimwongere kugira ubwoba mugende mubwire intumwa zanjye duhurire Igarilaya niho tuzahurira.

Frame 41-03

Umunsi ukurikiye gushyirwa mumva kwa Yesu yari umunsi w'isabato,Abayuda ntibagombaga kuza ku gituro kuruwo munsi.Umunsi ukurikiye isabato kare mugitondo abagore babyukiye gushyira amavuta ahumura kumva ya Yesu.

Frame 41-04

Ahumura neza,bahageze bumva umutingito wa marayika w'Imana wagaragaye mu mucyo amanuka mu kirere.Marayika akuraho rya buye arishyira kuruhande aryicaraho Ingabo zari zirinze imva zifatwa nubwoba bagwa bubamye kubutaka.

Frame 41-02

Pilato yavuzeko,ashaka ingabo zokurinda iyomva.bashyize ibuye kumva bashyiraho ningabo kugirango batiba umurambo wa Yesu.

Frame 41-07

Abo bagore baratinze ariko buzuye ibyishimo,biruka bajyanye inkuru nziza ku ntumwaze.

Frame 41-01

Nyuma yo guhambwa kwa Yesu, Abayuda babwiye Pirato ko ari umubeshyi.Yesu yavuzeko azazuka nyuma mu bapfuye, nyuma y'iminsi itatu igituro cye kigomba kuridwa kugirango intumwa ze zitaziba umurambo we bavugango yazutse."

Inkuru ya bibiliya yo muri :Matayo 27:62-28:15;Mariko 16:1;Luka 24:1-12;Yohani 20:1-18

42.Yesu asubira mw'ijuru

Frame 42-05

Ba bagabo babiri babwirana umwe kuwundi bati:"yari Yesu"niyompamvu twumvishe ikibatsi cyumuriro mu mitima yacu mugihe yadusobanuriraga inyandiko.",ako kanya basubira iYerusalemu.Igihe yageze aho yaragiye,abwira Intumwa ati:"Yesu yazutse ! Twamubonye!"

Frame 42-10

Yesu abwira Intumwa ze ati :"Nahawe ububasha bwose mw'ijuru no mu isi.Ni mugende,muhindure abantu Intumwa mu mahanga yose mu babatiza mu izina rya Data,n'iryu Mwana niry'Umwuka Wera. kandi mubigishe kubaha ibyo nababwiye byose. Mwibuke ko ndi kumwe namwe igihe cyose. "

Frame 42-06

Mugihe Intumwa zavuganaga ,Yesu ababonekera hagati yabo arababwira ati:"Amahoro abe muri mwe!" Intumwa zagize ubwoba ,batekerezako babonye umuzimu,ariko Yesu arababwira ati:"Amahoro abe kuri mwe!" Kuki mufite ubwoba kandi mugashidikanya? Nimurebe ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye . abazimu ntibagira umubiri n'amagufa ."Kugirango abemeze ko atari umwuka, abasaba ibyo kurya . Bamuhereza igice cy'ifi yokeje, ararya.

Frame 42-08

"Hari handitswe kandi ko Intumwa zanjye zi zamamaza ko buri wese agomba kwihana kugirango ababarirwe ibyaha bye. ko ari i Yerusalemu bazahera babwiriza ,kugera kw'isi yose.Muri abahamya bi byabaye byose."

Frame 42-09

Mugihe cy'iminsi mirongwine ikuriranye ,Yesu abonekera incuro nyinshi Intumwa ze. Umunsi umwe,ababonekera imbere y'imbaga y'abantu maganatanu mu gihe kimwe!Yemezaga Intumwa ze mu buryo bwinshi ko ari muzima,azibwira ibyu bwami bw'Imana.

Frame 42-03

Nuko Yesu abasobanurira ibyo ijambo ry'Imana ryavugaga kuri Mesiya.Abibutsa ibyo abahanuzi bavuze,ko Mesiya yagombaga ku babazwa,agapfa,ariko ko azazuka ku munsi w'agatatu. Igihe bageze iyo bajyaga,bwari bwije.

Frame 42-04

Ba bagabo babiri basaba Yesu kugumana nabo,nuko binjira munzu.Bajyanye kumeza afata umugati arawumanyura awuha umugisha barawusangira. Nuko amaso yabo arafunguka bamenya Yesu. Ariko muri uwo mwanya ahita abura.

Frame 42-11

Nyuma y'iminsi mirongwine yi zuka rya Yesu,abwira Intumwa ze ati:"Mugume i Yerusalemu kugeza ubwo Data azabaha impano yabasezeranije.Mwuka Wera azabamakukiraho kandi muzahabwa ingufu."Maze,Yesu ajya mw'ijuru igicu kiramubahisha. Yesu yicaye iburyo bw'Imana kugirango yime ingoma.

Frame 42-02

Yesu arabegera atangira kugendana nabo,ariko ntibabashaga ku mumenya. Arababwira ati:"Niki muganira mujyenda?"Bamubwira ibikorwa byagaragaye biba mu minsi yahise byerekeye kuri Yesu. Abigishwa batekerezaga ko uwo mugabo ari umunyamahanga utari uzi ibyaberaga iYerusalemu

Frame 42-07

Yesu aravuga ati:"nababwiyeko ibyavuzwe kuri njye mu ijambo ry'Imana ,bizasohora."Nuko abafungura ubwenge ngo bamenye ibyanditswe ,arababwira ati:"byanditswe kuva kera ko Umucunguzi azababazwa ,akicwa kandi ko azazuka ku munsi wa gatatu"

Frame 42-01

Umunsi Yesu yazutse mubapfuye,abigishwa be babiri bakoraga urugendo berekeza mu mujyi uri hafi ya Emawusi.Murugendo bakoze, bavugaga kubyabaye kuri Yesu.Abigishwa bavugaga ko ari Mesiya,nyamara Yesu yari yarabambwe.N'abagore bavuze ko yazutse. Abigishwa bari batangaye.

Inkuru ya bibiliya iboneka muri:Matayo28:16-20,Mariko16:12-20;Luka24:13-53;Yohana20:19-23;Ibyakozwe nintumwa1:

43.Intangiriro ry'itorero

Frame 43-05

Bamwe bavuga ko intumwa zasinze,Petero arahaguruka aravuga ati:"Mwumve neza !Abo bantu ntabwo basinze ahubwo nukugira ngo ibyahanuwe n'umuhanuzi Yoweli byuzuzwe.Imana iravuga iti:Muminsi yanyuma nzohereza umwuka wanjye ku bantu bose."

Frame 43-10

Ibyo Petero yababwiraga byabakoze k'umutima abandi bigishwa babaza abavandimwe ,none dukore iki?"

Frame 43-06

"Bantu b'Isiraheli,Yesu,wamugabo mwabonye hagati yanyu abakorera ibitangaza,ibimenyetso nibikorwa bidasanzwe mumbaraga z'Imana mwaramubambye.

Frame 43-08

"Yesu yazamutse mu ijuru kugirango yicare iburyo bwa Se.Azabohereza umwuka wera nkuko yabibasezeranyije ko ari muri we mwaboneye mukanumva ibyo bintu."

Frame 43-09

"Uwo mugabo Yesu mwaramubambye.Mumenyeneza ko Imana yamugize icyarimwe umwami na Mesiya.

Frame 43-03

icyo gihe intumwa n'abavandimwe baza mu kwemera bari bateraniye hamwe ako kanya urusaku rwinshi ruturuka mu ijuru rumeze nk'inkubi y'umuyaga ubahuhaho wuzura inzu yose bari barimo ako kanya,indimi z'umuriro zibuzuraho zijya no kumutwe wa buri ntumwa bose buzura umwuka wera,batangira kuvuga mu ndimi zitandukanye.

Frame 43-04

Abantu b'Iyeruzaremu bumvise urwo rusaku baza ari beshi kugirango barebe ibyabaye. bumvaga intumwa zitangaza ibintu byiza Imana yazikoreye,batangazwa nuko zivuga mu ndimi z'abatuye Iyeruzaremu.

Frame 43-11

Petero arabasubiza:"buri wese agomba kwihana akanabatizwa mu izina rya Yesu Kirisitu kugirango Imana imubabarire ibyaha bye inamuhe umwuka wera.

Frame 43-02

Buri mwaka,iminsi mirongo itanu nyuma,ya Pasika Abayahudi bizihizaga umunsi w'ingenzi wubuntu ariwo Pantekote.Abayahudi bo mubihugu byose bazaga Iyeruzaremu kwizihiza umunsi wa Pantekote hamwe n'abandi bizera,muri uwo mwaka Pantekote yabaye nyuma y'icyumweru kimwe Yesu asubiye mu ijuru.

Frame 43-13

Abigishwa bumvishe inyigisho z'intumwa,barabanaga,bagasangira,kandi bakanasengerana.Bishimiraga gusingiza Imana barihamwe bakanasangira ibyo batunze byose.Bikabashimisha.Burimunsi umubare wabizera ukiyongera.

Frame 43-07

"Imana iramuzura."Huzuzwa ubuhanuzi buvuga ngo:Ntabwo uzemera ko uwera wawe anukira mu mva.'turi abahamya ko Yesu yazutse mubapfuye.

Frame 43-12

Abagera kubihumbi bitatu bemera ibyo Petero yababwiraga bahinduka intumwa za Yesu.barabatizwa bahinduka bamwe mu bagize itorero ry'Iyerusaremu.

Frame 43-01

Nyuma y'ijyanwa mu ijuru rya Yesu intumwa zasigaye Iyeruzaremu nkuko byari byaranditswe.Abizera bihuriza hamwe kugirango basenge.

Inkuru ya bibiliya dusanga:Ibyakozwe n'Intumwa 2

44. Petero na Yohani bakiza ikirema

Frame 44-05

"Nimwe mwabwiye abayobozi b'abaromani kwica Yesu. Mwihane mubabarirwe ibyaha kuko mwishe umugenga w'ubuzima, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye. Nubwo mwanze kwemera ibyo yakoze kugirango huzuzwe iby'abahanuzi bahanuye ko Mesiya azababazwa kandi akicwa. Hanyuma akazuka agasubira ku Mana kubw'ibyo muzaba mwogejwe ibyaha byanyu".

Frame 44-06

Abakuru b'urusengero bababajwe n'ibyavuzwe na Petero na Yohani. Barabafata babashyira mu nzu y'imbohe. Benshi bemeraga ubutumwa bwa Petero,ndetse n'umubare w'abemera Yesu uriyongera ugera ku bantu ibihumbi bitanu.

Frame 44-08

Petero arabasubiza ati:"Uyu mugabo uhagaze imbere yanyu, yakijijwe n'imbaraga za Yesu Mesiya uwo mwabambye, hanyuma akazuka. Mwaramutaye ariko nyamara niwe wenyine ubonerwamo agakiza".

Frame 44-09

Abayobozi bagwa mu kantu, kuko Petero na Yohani bavuze ibyo abantu badashobora gusobanukirwa. Kandi ko abo bagabo badashobora gukiza umuntu. Kandi ko batari barize ariko bibuka ko abo bagabo bakoranaga n'Imana. Nyuma bagira ubwoba, barekura Petero na Yohani baragenda.

Frame 44-03

Ako kanya Imana ikiza uwo mugabo, atangira kugenda asimbuka asingiza Imana. Abantu bari bari mu rusengero bose bishimira ibitangaza by'Imana.

Frame 44-04

Ako kanya haza ikivunge cy'abantu kureba umugabo wakijijwe. Petero arababwira ati:" kuki mutangajwe no gukira k'uyu muntu? Ntabwo ari kubw'ubushobozi bwacu cyangwa amasengesho yacu ni kubw'ubushobozi bwa Yesu".

Frame 44-02

Petero yitegereza uwo mugabo ufite ubumuga aramubwira ati:" nta mafaranga mfite yo kuguha, ariko icyo mfite ndakiguha." Mu izina rya Yesu haguruka ugende".

Frame 44-07

Bukeye bwaho, umutware w' abayuda afata Petero na Yohana abatwara imbere y'umukuru w'idini.Barababaza bati; ni mbaraga ki mwakoresheje kugirango mukize uyu mugabo?

Frame 44-01

Umunsi umwe, Petero na Yohani bajyaga k'urusengero. Bageze ku muryango w'urusengero, bahasanga umugabo wasabirizaga amafaranga.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka mu: Ibyakozwe nintumwa 3:1-4:22

FIlipo na sitefano

Frame 45-05

Stefano arigupfa arataka agira ati:"Yesu,akira ubugingo bwanjye" Maze arapfukama ataka bwanyuma agira ati:"Mana,ntubahore icyi cyaha."Maze ahera umwuka.

Frame 45-10

Filipo abwira umunya Etiyopiya kuri Yesu.Filipo yifashisha izindi nkuru nyinshi zahise zibyanditswe byera zavugaga inkuru nziza cyangwa inkuru za yesu

Frame 45-06

Umusore umwe witwaga Sawuli yabonye ibibaye kuri Stefano ubwo yarari gupfa abika imyenda ye.Uwo munsi ,abantu benshi b'iyeresalemu batangira guhohotera intumwa zari zarahungiye muzindi ntara.Ariko ibyo ntibyabujije,Intumwa kwigisha ibya Yesu ahozageraga hose.

Frame 45-08

Filipo ageze ku igare rya wa mu Etiyopiya yumva wamunya Etiyopiya asoma inkuru z'umuhanuzi Yesaya yanditse amukurikira acecetse nk'intama iri mu ibagiro,ntiyagira icyo avuga yicisha bugufi nk'udafite itegeko.aramutinyura

Frame 45-09

Filipo abaza Umunya Etiyopiya ati:"Ibyo urigusoma urabyumva?Umunya Etiyopiya aramusubiza ati:"oya nabishobora nte se?Mugihe ntafite ubinsobanurira."Aramutumira arazamuka amwicaza iruhande rwe ku igare aramubaza ati:"Yesaya yavugaga we ubwe cyangwa yavugaga kuwundi muntu?,

Frame 45-03

Umutabyi mukuru abaza Stefano ati: "Ese ibyo bintun nukuri?" Stefano abibutsa ibyiza Imana yabakoreye kuva kubw'Aburahamu kugeza mugihe cya Yesu,nuburyo abantu bakomeje gusuzugura Imana .Maze aravuga ati:"Mwebwe, mwinangiye kandi b'intagondwa,mukomeje kutemera Umwuka Wera nkuko basokuruza banyu bari bararetse Imana bakica abahanuzi.Ariko mwakoze ikintu kibi gikomeye! Mwishe Mesiya!"

Frame 45-04

Abakuru b'idini babyumvise ,bagira uburakari bipfuka amatwi barijujuta. Bajyana Stefano munkengero zumugi kandi bamuteraga amabuye kugirango bamwice.

Frame 45-11

ubwo Filipo n'umunya Etiyopiya bagendanaga bagera ku mugezi umunya Etiyopiya aravuga ati:"Ngaya amazi ni iki cyambuza kubatizwa?atanga uburenganzira bwo guhagarika igare.

Frame 45-02

Umunsi umwe ubwo Etiyene yabwirizaga kucyigisho cya Yesu,Abayuda babapagani batangira ku mwijujutira,bara murakarira bahimbira ibinyoma imbere y'abakuru b'itorero baravuga bati:"twumvise avuga amagambo mabi yo kurwanya Mose n'Imana.Abayobozi b'idini bafata Etiyene bamushyira abakuru b'abayobozi b'idini n'abandi batware babayuda,bamuhimbira ibindi b'inyoma byinshi kandi barabihamya,

Frame 45-13

Umunyetiyopiya ataha iwe umutima we wuzuye ibyishimo byokuba yamenye Yesu.

Frame 45-07

Imwe mu ntumwa za Yesu yitwaga Filipo yari umwe mu bizera wari warahungiye Iyerusaremu mugihe babafatanyaga ,Ajya I samariya kwigisha ibya kirisitu abantu benshi bakira agakiza.Hanyuma umunsi umwe Marayika w'Imana abonekera Filipo ngo akomeze inzira yo mubutayu akigenda ahura n'umukozi ukomeye w'umunya Etiyopiya agenda n'igare rye.Umwuka wera ubwira Filipo kumuvugisha.

Frame 45-12

bombi barururuka bajya mu mazi.Filipo abatiza Umunya Etiyopiya ;Bavuye mu mazi,Umwuka w'uwiteka utwara Filipo ahandi hantu aho yakomeje kwigisha inkuru nziza.

Frame 45-01

Umwe mu bakuru b'insengero z'abasekuruza witwaga Stefano.Yarafite imico myiza,ari umunyabwenge kandi yuzuye Umwuka Wera .Yakoraga ibitangaza byinshi kandi agashishikariza abantu kwizera Yesu.

Inkuru yo muri bibiriya yo muri:Kuva 8:26-40

46.Pawulo Ahinduka Umukirisitu

Frame 46-05

Ananiyasi yubaha Imana Ajya kureba Sawuri amurambikaho ibiganza aramubwira ati? Yesu mwarenganije niwe wabonye munzira anyohereza hano kugira ngo uhumuke kandi wuzure umwuka wera uwomwanya Sawuri arahumuka maze Ananiyasi aramubatiza maze Sawuri ararya abona imbaraga.

Frame 46-10

Umunsi abakirisitu biy'Atiyokiya umwukawera arababwira ati'' mushyire barinaba na Sawuri kuruhande kubwumurimo nabahaye. Hanyuma itorero ry'Iyatiyokiya basengera Barinabasi na Sawuri abayobozi babarambikaho ibiganza mbere yokubohereza ku Isi yose kwigisha inkuru nziza. Barinaba na Sawuri bigisha amahanga yose beshi bizera yesu.

Frame 46-06

Us on wants Sawuri atangira kubwiriza abayuda b'idamasiko avuga at:Yesu n'Umwana w'Imana abayuda baraho batangazwa n'ibyuwo mugabo warenganyaga Abakirisitu uburyo yizeye Yesu.Sawuri yumvisha Abayuda ko Yesu ari Mesiya.

Frame 46-08

Sawuri, witwaga Pawuro ajya Iyerusaremu kureba intumwa, ariko muntangiriro bose baribamufitiye ubwoba hanyuma umwizera witwaga Barinaba azana Sawuri murusengero amwigisha uburyo bwokubwiriza,afite ubushake Idamasi mu Izina rya Yesu hanyuma yibyo baramwemera.

Frame 46-09

Abizera be baribarahunze batatanira iyerusarumu bajya kure ariko bagenda bigisha muzina ry'Yezu bamwe murabongabo ntabwo baraba Yuda, ariko kwikubitiro ryambere beshi muribo bakiye agakiza,Barinaba na Sawuri bajya i y' Antiyokiya kuvuga kuri Yesu na bizera bashya, kugirango bashyigikire itorero, Iyatiyokiya niho Abizera bitiwe bwambere Abakirisitu.''

Frame 46-03

Sawuli yahagurutse atareba aboneza inzira ijya idamasiko . Abari bamuherekeje bamufashije kugera Idamasiko ntanakimwe yari yariye mugihe cy'iminsi itatu.

Frame 46-04

Idamasiko hari intumwa yitwaga Ananiya Imana iramubwira iti;genda munzu aho Sawuri ari ongera umurambikeho ikiganza kugirango yongere abone. Mwami numvise ko arenganya abana b'Imana,Imana iramusubiza iti''genda namaze kumubwira ko ariwe uzanye izina ryanjye Mubayahudi , nabandi bantu baturutse Muyandi makipe atandukanye. azahura n'ibibazo mu izina ryanjye.''

Frame 46-02

Mu gihe Sahuli yari munzira hafi y'i Damasi, umucyo uturuka mu ijuru uramuzenguruka,agwa hasi.Sawuri yumva Umuntu uvuga ati'' Sawuli Sawuli! urantotereza iki?''sawuli arasubiza ati" urinde muyobozi?''Yezu aramusubiza ati"Ndi Yesu utoteza!''

Frame 46-07

Nyuma y'Imisi myinshi, Abayuda batangira kohereza abantu kumugenzura bamwinjiza mumugi kugirango bamwice, ariko Sawuri yamenye ibyabo Inshuti ze zimufasha guhunga n'ijoro bamanukana inyuma y'Umugi; Avuye idamasiko akomeza kwigisha ibya Yesu.

Frame 46-01

Sawuli yari muto arinda imyenda yabishe Sitefano. ntiyizeraga Yezu, yarenganyaga abizera. yagendaga inzu kuy'indi i Yerusaremu akuramo Umugabo n' Umugore, abashyira Mu buroko.abahereza b'ibitambo bahaye Sawuri uruhushya ryokujya mumugi w' i Damasi gukurayo Abakirisitu akabagarura Iyerusalemu.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu :ibyakozwe n'Intumwa6:8,8:3;9:1-25;11:25-26

PAWULO NA SILASI MURI FILIPIYA

Frame 47-05

Nyuma Pawulo abwira dayimoni yari iri muri ya mbata ati''Ndagutegetse mu izina rya Yesu kirisitu sohoka''.Akibivuga dayimoni amusohokamo.

Frame 47-10

Umurinzi arakanguka, abona imiryango y'inzu y'imbohe ikinguye,agira ubwoba!ko imbohe zagiye,afata inkota ngo yiyice.Ariko Pawulo aramubona aramubwira ati:"Sigaho!wikwiyahura, turahari''.

Frame 47-06

Abakuru ba ya mbata bararakara cyane. Barijujuta kuko nta dayimoni yari ikimurimo,kugira ngo izajye imukoreramo avuge ibizaba. Byasobanuraga ko atazongera guhesha ba shebuja amafaranga.

Frame 47-08

Pawulo na Silasi babashyira mu nzu y'imbohe yihariye kandi ifite ibikuta bikomeye.Mu igihe cya n'ijoro barasenga, baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Frame 47-14

Pawulo n'abakuru b'abakirisitu bakomeza gukwira mu migi,babwiriza abantu inkuru nziza ya Yesu.Maze bandika amabaruwa meshi bakomeza kandi bigisha abizera mu nsengero. Zimwe muri izo nzandiko zabaye ibitabo bya Bibiliya.

Frame 47-09

Bitunguranye, umushyitsi uteye ubwoba unyeganyeza inzu y'imbohe, inzugi zose zirakinguka,Iminyururu yari ibaboshye iracika.

Frame 47-03

Pawulo na Silasi bateraniraga buri gihe aho basegeraga.Buri munsi uko bajyaga yo, umukobwa ufite dayimoni yarabakurikiraga. Yari afite imyuka mibi yatumaga ahanura ibizaza, uyu yaheshaga amafaranga menshi ba shebuja.

Frame 47-04

Iyi mbata iravuga iti:''Aba bantu ni abakozi b'Imana baje kubabwira inkuru y'agakiza!''Iyi mbata ibivuze inshuro nyinshi, Pawuro ararambirwa.

Frame 47-11

Wa murinzi ahinda umushyitsi kubera ubwoba asanga Pawulo na Silasi arababaza ati:''Nakora iki kugira ngo nkizwe?''. Pawulo aramusubiza ati''Wowe n'umuryango wawe mwizere umwami Yesu nk'umukiza wawe murakira.''Umurinzi atwara Pawulo na Silasi mu rugo iwe aboza ibikomere. Pawulo abigisha inkuru nziza abari mu rugo bose.

Frame 47-02

Imana ifungura umutima wa Lidiya kugira ngo yumve ubutumwa bw'Imana kandi abatizwe we n'umujyango we. Atumira Pawulo na Silasi mu rugo iwe, bagumana nawe n'umuryango we.

Frame 47-13

Bukeye abayobozi b'umugi basohora Pawulo na Silasi mu nzu y'imbohe babasaba kwerekeza i Filipiya.Pawulo na Silasi bajya kwa Lidiya aho basanze inshuti zabo bava mu mugi.Inkuru nziza irakomeza,maze Insegero ziriyogera.

Frame 47-07

Hanyuma ba shebuja bafata Pawulo na Silasi babashyira abayobozi b'abaromani barabakubita babashyira mu nzu y'imbohe.

Frame 47-12

Wa murinzi n'umuryago we wose bizera umwami Yesu barabatizwa.Hanyuma wa murinzi agaburira Pawulo na Silasi barishimana.

Frame 47-01

Mu gihe sawuli yagendaga mu bwami bw'abaromani,yatangiye gukoresha izina ry'ikiromani, ari ryo:''Pawulo''.Umunsi umwe, Pawulo n'inshuti ye Silasi baragiye bagera mu mugi w'i Filipiya bamamaza inkuru nziza .Bajya hafi y'umugezi wo mu mugi aho abantu bateraniraga basenga. Bahahurira n'umucuruzikazi witwaga Lidiya wemeraga kandi agahimbaza Imana.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka mu Ibyakozwe n'intumwa 16:11-40

48.Yesu ni Umucunguzi w'Isezerano.

Frame 48-05

Imana imaze kurimbuza Isi umwuzure yabonye ko ubwato ari yo nzira y'agakiza ku bamwemeye bose.bijyanye nuko abantu bose bari bakwiriye gupfa kubera ibyaha byabo,babonye inzira y'agakiza muri Yesu kubamwizeraga.

Frame 48-10

Yesu ni intama yacu ya Pasika.yari intungane,ntacyaha yagiraga,abambwa kuri Pasika.Iyo hari umwemeye,ibyaha bye bihanagurwa n'amaraso ye,n'ibihano by'Imana bihanagurwa kuri uwo muntu.

Frame 48-06

Mumyaka ijana abatambyi bakomeza gutambira Imana ibitambo.byerekana ibihano bari bakwiye kubera ibyaha byabo.Ariko ibyo bitambo ntibyakuragaho ibyaha byabo.Yesu umutambyi mukuru yitanzeho igitambo rukumbi kugira ngo abantu bose bababarirwe ibyaha byabo byose.Ni umuvugabutumwa ukomeye w'intungane kuko yikoreye umutwaro wibyaha byabanyabyaha bose.

Frame 48-08

Igihe Imana ibwiye Aburahamu gutanga igitambo ku mwana we Isaka,Imana imuha umwana w'intama mu mwanya w'umwana we.Twari dukwiriye gupfa kubera ibyaha byacu!ariko yatanze Yesu,umwana w'intama w'iImana ho igitambo kugira apfe mu mwanya wacu.

Frame 48-14

Dawidi yari umwami w'isirayeli ariko Yesu umwami w'isi yose!Azagaruka kuyobora ubwami bwe mu butabera no mumahoro igihe cyose

Frame 48-09

Igihe Imana yoherezaga icyorezo cyanyuma,kuri Egiputa(Misiri),abwira buri muryango w'abanya Isirayeli ngo bice umwana w'intama kuri buri muryango nta numwe usigaye ,kandi bagasiga amaraso kumiryango y'inzu zabo zose.Imana ibonye amaraso asize ku miryango yabo ntiyica imfura zabo.Uwo muhango witwaga Pasika.

Frame 48-03

Kuko Adamu na Eva bacumuye,ikindi kintu gikomeye cyabagezeho;bahise baba abanzi b'Imana.Umubano w'abantu n'Imna watandukanyijwe n'icyaha.Ariko Imana yari ifite umugambi wo kuzagarura uwo umubano.

Frame 48-04

Imana yizeza ko hari uza komoka kuri Eva,uzamena inzoka umutwe,ariko nayo izamukomeretsa ku gatsitsino.Ibyo bishatse kuvuga ko satani azica Mesiya ariko ko Imana izamuzura agasenya imbaraga za satani igihe cyose.Hashize igihe Imana yerura ko Yesu ariwe mucunguzi,''mesiya''.

Frame 48-11

Imana yari yaragiranye amasezerano n'abanya Isiraheli,bwari Ubwoko bw'Imana,ariko noneho Imana yaje kugirana amasezerano n'abantu bose,b'isi yose kandi ko abantu bose bizera Yesu ari ubwoko bw'Imana.

Frame 48-02

Satani ivugira mu nzoka yari mu busitani bwa Edeni,ishuka Eva.Eva na Adamu bacumurira Imana,kubera ko bari bamaze kuyicumuraho,kuva ubwo indwara,umubabaro biza mubuzima bwabantu.Nuko urupfu rwinjira mwu isi.

Frame 48-13

Imana isezeranya Dawidi ko umwe mubaza mukomokaho azayobora igihe cyose abantu b'Imana.Kuko Yesu ari umwana w'Imana n'umucunguzi, n'umwe ukomoka mu buzukuru ba Dawidi uzategeka ubuzira herezo.

Frame 48-07

Imana ibwira Aburahamu iti:ku bwawe isi izahabwa umugisha abantu bose babonere umugisha muri Yesu,umwuzukuruza wa Aburahamu.Abamwizera bose bazakizwa bahinduke abuzukuru ba Aburahamu muburyo bw'umwuka.

Frame 48-12

Mose yari umuhanuzi ukomeye,wavugaga ijambo ry'Imana.ariko Yesu yari umuhanuzi uhoraho.Ni Imana,ibyo akoze,n'ibyo avuze,n'ibikorwa by'Imana.niyo mamvu Yesu yitwa ijambo ry'Imana.

Frame 48-01

Imana irema isi,byose byari byiza,Ntabyaha byariho,ntaburwayi,ntarupfu,nta n'umubabaro.Adamu na Eva barakundanaga banakundaga Imana;niko Imana yashakaga ko isi imera.

Inkuru ya bibiliya dusanga muri:Itangiriro 1-3,6,14,22;Kuva 12,20, Samweri 7;Abaheburayo 3:1-6, 4:14-5:10, 7:1-8:13, 9:11-10:18, 21 Ibyahishuwe

49.Isezerano Rishya ry'Imana

Frame 49-05

Yesu yavuzeko ubwami bw'Imana aribwo buruta ubwo kw'isi kandi kuzabayo ari ibyagaciro Kenshi bisaba gucungurwa .

Frame 49-10

Kubera ibyaha byanyu byari bikwiye ko dupfa.Imana yagombaga kubarakarira ariko yasutse umujinya wayo kuri Yesu,mugihe Yesu yapfiraga ku musaraba yikoreye ibiro byi byaha byanyu.

Frame 49-06

Yesu yigisha ko abamwemera bose bazakizwa ariko hari bamwe batazamwemera,bamwe bazaba nk'ubutaka bwiza bakira agakiza kandi bazakizwa.Abandi bazamera nkinzira mbi aho ijambo ry'Imana ribibwa kandi niritange umusaruro.abo ntibazemera ijambo rya Yesu kandi ntibazigera baboneka mubwami bw'Imana.

Frame 49-08

Yesu yavuzeko yanga icyaha.Kandi ko Adamu na Eva bacumuye bigatuma nababakomokaho bibagiraho ingaruka.niyo mpamvu abantu bose babaye abanya byaha bakajya kure y'Imana.bakaba abanzi b'Imana.

Frame 49-14

Yesu araduhamagarira kumwizera no kuba tizwa.Uwizera ko Yesu ari umucunguzi,kwari umwana w'Imana, mukemera ko muri abanyabyaha kandi ko mugomba guhanwa n'Imana?Mwizera ko Yesu yapfiriye kumusaraba kubera ibyaha byacu?

Frame 49-17

Niba turi inshuti za Yesu n'umugaragu wa Yesu tugomba kubaha inyigisho za Yesu nubwo turi Abakirisitu tugerageza gucumura Ariko Imana ninye mbabazi izaduha imbaraga zo gutsinda ibishuko.kandi Imana ninyakuri,yavuzeko nimwihana ibyaha byanyu izababa barira.Izanabaha imbaraga zo gutsinda ibishuko.

Frame 49-09

Ariko kubw'Imana yakunze abari mw'isi byatumye itanga umwana wayo w'ikinege Yesu,kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho muri Paladizo.

Frame 49-16

Niba muri Abakirisitu Imana yababariye ibyaha byanyu kubera ibyo Yesu yakoze.Ubu Imana idufata nk'inshuti za hafi ntabwo tukiri abanzi bayo.

Frame 49-03

kandi Yesu yari umwigisha wigitangaza kandi yarafite igitinyiro kubera ko yari umwana w'Imana .Yigisha ko tugomba gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda.

Frame 49-04

kandi ko tugomba gukunda Imana kurusha ibindi harimo n'ubukire.

Frame 49-11

Yesu yahisemo gupfa ntacyaha yigeze akora ahinduka igitambo cyukuri kugirango ibyaha byanyu bikurweho kubantu bamwizera bose.Kuberako Yesu yabaye inshungu Imana yababariye icyaha icyari cyo cyose nigikabije.kuberako Yesu yabaye igitambo Imana ishobora kubabarira icyaha icyaricyo cyose nuko cyaba kiri kose.

Frame 49-02

yagendaga hejuru y'amazi,yahumuraga impumyi,yazuraga abapfuye yahagije abantu ibihumbi bitanu akoreresheje imigati itanu n'amafi 2.

Frame 49-13

Imana izakiza umuntu wese wizera Yesu kandi umwakira nk'umucunguzi.Wabukenye wabukize,umugabo cyangwa umugore ,umusaza cyangwa umusore ariko utamwizera wese azatabwa.

Frame 49-15

niba wizera ibyo Yesu yagukoreye uri Umukirisitu Imana yadukuye mu mwijima,satani itujyana mubwami bwayo bw'umucyo.Imana yahinduye ubuzima bwacu bwakera iduha ubuzima bushya bw'ukuri kandi butunganye.

Frame 49-07

Yesu yigishaga ko Imana ikunda abanyabyaha kandi ko izababarira kugirango babe abana bayo.

Frame 49-12

Ntamuntu wacungurwa kubera ibikorwabye.Ntanicyo wakora kugira ngugire ubusabane n'Imana.Yesu wenyine ashobora guhamagara ibyaha byacu niba wizera kwari umwana kandi ko yapfiriye kumusaraba kubera ibyaha byacu kandi kw'Imana yamuzuye mubapfuye.

Frame 49-18

Imana itubwira gusenga kwiga ijambo rye no gushaka abandi ba Kirisitu no kuvuga iby'Imana dukoreye.Ibyo bizatuma tugira n'imibanire ihagije n'Imana .

Frame 49-01

Marayika abwira isugi yitwa Maliya ko agiye kumuha umwana w'umuhungu witwa Yesu kandi kubera ibitangaza yakoraga yari Imana akaba n'umuntu.

Inkuru ya bibiliya yo muri:Abaroma 3:21,5:1-11:Yohani 3:16;Mariko 16:16; Abakorosi 1:13-14; 2abatesalosi 5:17-21; 1 Yohani 1:5-10

50.Yesu Agarutse

Frame 50-05

Yesu yigisha intumwa ze umugani usobanura ibizaba nyuma y'igihe.Aravuga ati:"Umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we.Igihe yari asinziriye,Umwanzi we araza atera ibyatsi bibi mungano arigendera."

Frame 50-10

Nyuma abamarayika bazegeranya abari kuruhande rwa satani babajugunye mu itanura ry'umuriro,aho bose bazahekenyera amenyo,Baboroga n'imibabaro myinshi.Abeza bazabengerana nk'izuba mu bwami bw'Imana yacu.

Frame 50-06

Igihe imbuto zameze,abagaragu be baraza baramubwira ati:"Data buja wateye imbuto nziza mu murima wawe,ariko kuki harimo ibyatsi bibi?Shebuja arabasubiza ati:Umwanzi niwe waziteye"

Frame 50-08

Intumwa ntizamenya igisobanuro cy'uyumugani ,basaba Yesu ko abasobanurira uwo mugani.Yesu arababwira ati:"Uwabibye imbuto nziza ni Umucunguzi.Umurima usobanura isi.Imbuto nziza zisobanura abakoze iby'ubwami bw'Imwana."

Frame 50-14

Ariko Imana izacira imanza abanze kwemera Yesu. Izabajugunya mu muriro utazima aho bazahora Baririra,bahekenya amenyo mu maganya n'agahinda.Umuriro utazima uzabatwika n'inyo zizabarya ubudasiba.

Frame 50-17

Yesu n'ubwoko bwe nibo bazaba kuri iyosi nshya.Azategeka isi n'abayituye iteka ryose.Azahanagura amarira yose kandi ntihazongera kubaho umubabaro,agahinda,ishavu,amarira,ikibi n'urupfu ntibizongera kubaho ukundi,Yesu azayobora ubwami bwe mu mahoro mu butabera kandi azabana n'ubwoko bwe iteka ryose.

Frame 50-09

Ibyatsi bibi bisobanura abamarayika b'umwuka w'umubi.Umwanzi wabibye imbuto mbi ni satani.Isarura risobanura impera y'Isi.Abasaruzi ni abamarayika b'Imana.

Frame 50-16

Kuko Adamu na Eva basuzuguye Imana,Binjiza icyaha mu isi,Imana yavumye isi,yiyemeza kuyirimbura.Ariko umunsi umwe,Imana izarema ijuru rishya n'isi nshya byiza.

Frame 50-03

Benshi ntibumvise bavuga Yesu.Mbere yo gusubira mu ijuru.Yesu yabwiye Abakirisitu ko bagomba kubwiriza inkuru nziza ku bantu bose batari bayumva.Aravuga ati:"Mugende kandi mugire abantu abigishwa ku isi yose."Imirima ireze ikeneye gusarurwa."

Frame 50-04

Yesu aravuga ati:"Umugaragu ntaruta shebuja.nk'uko abategetsi b'iy'isi banyanze bazabatoteza kandi bazabica babampora.baza babaza cyane.Mugire intege nke kuko natsinze satani,Umugenga w'isi .Mukomeze mu nyizere kugeza kumpera,Imana izabarengera."

Frame 50-11

Yesu arababwira nanone ko azagaruka ku isi mbere y'uko isi ishira,nkuko yayisize.Ni ukuvuga azaba afite umubiri kandi akaza mu bicu.Mukugaruka kwe,Buri mu kirisitu wapfuye azamuzura bahurire mu ijuru.

Frame 50-02

Mu itegereza ryigaruka rya Yesu,Imana ishaka ko tubaho mubuzima bwiza,Ubuzima bumuhesha icyubahiro.Arashaka ko tubwira nabandi ubwami bwe.Igihe Yesu yari ku isi,Yaravuze ati:"Intumwa zajye ziza bwiriza ubutumwa bw'iza bw'ubwami bw'Imana ku isi hose,Hanyuma azagaruke."

Frame 50-13

Yesu yasezeranyije abamwizera yuko azabambika ikamba.Bazabana n'Imana iteka ryose mu mahoro nyayo.

Frame 50-15

Yesu nagaruka azasenya burundu satani n'ubwami bwayo,.Azajugunya satani mu muriro utazima.Aho azashya igihe cyose hamwe n'abamukurikiye aho kubaha Imana.

Frame 50-07

Abagaragu babaza shebuja bati:"Ntitwa shobora kurandura biriya byatsi bibi byose?Shebuja arabasubiza ati:"Oya,mubiranduye n'ingano mwazirandura,Mutegereze isarura,niho muzarandura ibyatsi bibi mubihambire mubitwike.Hanyuma muzatema ingano,muzishyire mu intonga.

Frame 50-12

Hanyuma,Abakirisitu bazaba bakiriho bazakurwaho igihu n'abakirisitu bazutse bazaba barikumwe na Yesu.Nyuma y'ibyo,Yesu azaba mu mahoro no mu bumwe bwuzuye n'ubwoko bwe ubuzira herezo.

Frame 50-01

Mbere y'imyaka ibihumbi bibiri,abantu batuye isi bumvaga ubutumwa bwiza bw'umucunguzi.Itorera rirakura.Yesu abasezeranya ko azagaruka.Kuko ataragaruka,bararyizera iryo sezerano.

Inkuru yo muri bibiliya yo muri:Matayo 24:14;28:18;Yohani 15:20, 16:33;