19. ABAHANUZI
Hashize imyaka itatu nigice, Imana ibwira Eliya ngo asubire murisiraheri avugane na Ahabu kuko igiye kugusha imvura. Ahabu abonye Eliya aravuga ati:"Dore wamugabo wateje ibyago ". Eliya aramusubiza ati:"niwowe wateje ibyago, wasuzuguye Yehova Imana yukuri usenga bayali. Zana abantu bubwami bwa isiraheri kumusozi wa Karumeri ".
Nuko Eliya atangira gusenga agira ati:" Yehova, Mana y' Aburahamu, Isaka na Yakobo uyumunsi twereke ko uri Imana ya Isirayeri kandi ndi umugaragu wawe. Nsubiza kugira ngo abantu bazamenye ko uri Imana yukuri.
Abantu bubwami bwa isiraheri harimo abahanuzi ba bayali 450 bajya kumusozi wa Karumeri. Eliya arababwira ati:"Bizafata igihe kingana ute ngo mureke guhindagura ubwenge bwanyu?. Niba Bayali ari Imana yukuri mumuranye, niba Yehova ari Imana yukuri mumuramye".
Abahanuzi ba Bayali basenga umunsi wose ariko umuriro ntiwaka Barakomeza barasenga bagira bati:" bayali bayali basakuza banicyeba bakoresheje ibyuma, ariko ntibabona igisubizo.
Nyuma yigihe cya Eliya Imana itora umugabo witwa Elisa ngo ayibere umuhanuzi. Imana yakoze ibitangaza byinshi ikoresheje Elisa. kimwe muri ibyo bitangaza Elisa yakijije umusirikari wumugome witwa Naamani yari arwaye ibibembe. yumvise ko Elisa yageze mumugi aramusanga ngo amukize. Elisa aramubwira ati:" genda wibire mumugezi wa Yorodani inshuro zirindwi".
Abantu bakomeje kutumvira Imana. bakomeje gutoteza abahanuzi rimwe narimwe bakanabica. umunsi umwe bashyize umuhanuzi Yeremiya mucyobo ngo yicwe ninzara apfe. Yicara mumfuruka aho munsi, nuko umwami amugirira impuhwe ategeka abagaragube kumuvana muri urwo rwobo mbere yuko apfa.
Bugorobye Eliya ategura igitambo cy' Imana. Abwira abantu be ati:" mutegure ibibindi byamazi ibisigazwa byingano n' inkwi mubishyire kurutambiro". mumpande zurutambiro hari amazi.
Imana yakomeje kohereza abahanuzi benshi ngo bigishe abantu kureka gusenga ibigirwamana n' ubutabera nimbabazi. bakabwira abantu ko nibatihana ngo bisubireho Imana izabafata nkabanyabyaha ikabahana.
Imana ibwira Eliya iti" jyenda wihishe mu buvumo". Eliya ajyayo. Burigitondo yoherezaga inyoni zikamujyanira umutsima w' ingano n' Inyama. Mugihugu hari harimo amapfa akomeye. Ahabu nabasirikari be bashaka Eliya ariko baramubura.
Eliya yimukira mugihugu cyabaturanyi, ahasanga umupfakazi wabanaga numuhunguwe,ntabyo kurya bari bafite kuko muri icyogihugu hari harimo inzara yatewe no kubura imvura, Imana yarabagaburiye kuburyo mu icupa ryabo hatabuzemo amavuta ndetse nicyibo cyabo ntihabuzemo ifu. Bari bafite ibyo kurya muminsi yinzara yose. Eliya yahabaye imyaka myinshi.
Ako kanya ikibatsi cy'umuriro gituruka mukirere kiraza gitwika inyama ibisigazwa byingano, inkwi, amabuye n' amazi ndetse nurutambiro rurumuka. abantu babonye ibibaye bitura hasi bagira abati:" Yehova ni Imana! Yehova ni Imana!.
Eliya yari umuhanuzi wabayeho kungoma ya ahabu umwami wa Isiraheri. Ahabu uwo yari umuntu mubi cyane yashishikarizaga abantu gusenga ikigirwamana bayari. Eliya abwira Ahabu ati" ntamvura izagwa mugihugu kugeza igihe nzabivugira". Ibi birakaza Ahabu cyane.
Nuko Eliya abwira umwami Ahabu ati:" subira nonaha kuko imvura igiye kugwa". Mukanya gato ikirere gihindu umukara, imvura itangira kugwa. Yehova irangiza amapfa yerekana ko ari Imana yukuri.
Naamani yanga kubikora kuko yabonaga ari ubusazi ariko nyuma aremera yibira mumazi inshuro zirindwi, kunshuro yanyuma avamo yakize ibibembe Imana yaramukijije.
Nuko Eliya abwira abahanuzi ba bayari ati"mufate ikimasa mucyice mutegure igitambo ariko ntimucane umuriro. Nanjye ndabikora. Imana iratanga umuriro niyo mana nyamana.Nuko abatambyi ba bayari bategura igitambo ariko ntibacana umuriro.
Eliya aravuga ati:" ntihagire numwe mubahanuzi ba bayali utoroka". nuko bafata abahanuzi ba bayali barabajyana barabica.
Abahanuzi bakomeje kuvuga ijambo ry' IMANA nubwo abantu babangaga. babwiraga abantu ko nibatisubiraho ngo bihane Imana izabarimbura. kandi bibutsaga ko Mesiya w' Imana azaza.
Mumateka y' Abisiraheri,Imana yabohererezaga abahanuzi, yabahaga ubutumwa bwayo ngo babushyire abantu bayo.
Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Abami bambere: 16-18;Abami ba kabiri: 5;Yeremiya: 5