24.YOHANA ABATIZA YEZU
Abayahudi bamwe babaza Yohani niba ariwe Mesiya, Yohani arabasubiza ati:" sinjye Mesiya ariko hari umuntu uje ankurikiye arakomeye kundusha sinkwiye no gupfundura udushumi twinkweto ze.
Umunsi ukurikiyeho Yezu yaje kubatizwa na Yohani. Yohani akimubona aravuga ati:" murebe umwana wimana ukiza ibyaha byabantu.
Nyuma yuko yesu avuye mumazi amaze kubatizwa,umwuka w' Imana aza mu kimenyetso cy'inuma iramanuka umubaho, akokanya ijwi riranguruye rituruka mu ijuru rivuga riti:" nguyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira
Imana ibwira Yohani iti:"Umwuka Wera uzamanuka ugume kuwo uzabatiza.Uwo ni umwana w'Imana."Ariko igihe Yohani yabatizaga Yesu; yumva ijwi ry'imana rivuga riti, abona umwana w'Imana ariwe Yesu,abona n'umwuka Wera.
Abantu bumvaga amagambo ya Yohani bavaga mubyaha bakabatizwa. N'abakuru bamadini bose barazaga bakabatizwa,ngo bababarirwe ibyaha byabo .
Yohani abwira abakuru bamadini ati:" mwanzoka z' inkazi mwe! mwihane mureke ingeso zanyu mbi, igiti kitera imbuto nziza baragitema bakakijugunya mumuriro. Yohani yuzuza ibyahanuwe ngo" Naboherereje intumwa yanjye izabategurira inzira.
Abantu baturukaga mumpande zitandukanye bazaga gutega amatwi Yohani iyo yabaga yigisha yagiraga ati:" mwihane kuko ubwami bw'Imana bwegereje"
Yohani abwira Yezu ati:" mu by,ukuri sinkwiye kukubatiza ahubwo niwowe ukwiye kumbatiza", Yezu aramusubiza ati:" ushobora kumbatiza kuberako ari ibintu byukuri, Yohani aramubatiza n'ubwo Yesu atigeze acumura.
Yohani umuhungu wa Zakariya na Elizabeti, yarakuze ahinduka umuhanuzi w' umuvugabutumwa, yabaga mu ishyamba atunzwe nubuki bw' ubuhura ni isanani kandi yambaraga imyenda yo mumpu.
Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Mtayo 1:9-11 Luka 3: