Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

2. Icyaha cyinjira mu isi

Frame 02-01

Adamu n'umugore we bari bamerewe neza, mu busitani bwiza bwa Eden Imana yari yarabaremeye.Ntabwo bari bambaye ariko ntasoni byabateraga, kuko icyaha cyari kitarinjira mu isi.batemberaga mu busitani burigihe kandi bakavugana n'Imana.

Frame 02-02

Ariko hari inzoka mu busitani. ibwira umugore iti,"ese mubyukuri Imana yababujije kurya ku mbuto z'ibiti byo mu busitani?"

Frame 02-03

Umugore arasubiza ati,"Imana yatubwiye ko tugomba kurya ku biti by'amoko yose uretse igiti kimenyekanisha icyiza n'ikibi". Imana yatubwiye ko ni turya ku mbuto zacyo cyangwa tukazisoromaho gusa tuzapfa."

Frame 02-04

Inzoka isubiza umugore iti,"ntabwo aribyo!ntimuzapfa. Imana iziko igihe muzaziryaho,muzaba nkayo,mukamenya gutandukanya icyiza n'ikibi".

Frame 02-05

Umugore abonako imbuto ari nziza kandi zisa nkiziryoshye. Yashakaga kuba umunyabwenge, maze afata imbuto ararya.Hanyuma, ashyira n' umugabo we wari kumwe nawe,aryaho .

Frame 02-06

Ako kanya, amaso yabo arahumuka,babona ko bambaye ubusa.bagerageza kwiyambika amababi y'ibiti.

Frame 02-07

Maze umugabo n'umugore bumva ijwi ry'Imana rigenda rivugira mu busitani,barihisha.Maze Imana ihamagara umugabo iti,"urihe? Adamu arasubiza ati,"numvishe ijwi ryawe utembera m' ubusitani,ngira ubwoba,kuko nta myenda nari nambaye,niyo mpamvu ni hishe".

Frame 02-08

Nuko Imana iramubaza iti,"ninde wakubwiye ko wambaye ubusa? Ese wariye ku mbuto nakubujije kurya? umugabo arasubiza ati,"umugore wampaye niwe wampaye kumbuto".Nuko Imana ibaza umugore iti,"ni iki wakoze?" umugore arasubiza ati," inzoka niyo yanshutse".

Frame 02-09

Imana ibwira inzoka iti," uravumwe! uzakuruza inda,kandi uzatungwa n' umukungugu. Hazabaho urwango hagati yawe n'umugore,hamwe n'abana bawe n'ab'umugore. Abakomoka ku mugore bazakumena umutwe, nawe uzabakomeretsa agatsinsino."

Frame 02-10

Nuko Imana ibwira umugore iti,"nzongera uburibwe,uzabyara urushye, ibyifuzo byawe byose bizaba k'umugabo wawe,kandi azagutegeka".

Frame 02-11

Imana ibwira umugabo iti,"wumviye ijwi ry'umugore wawe,uransuzugura.kuva ubu, ubutaka buravumwe,kandi uzakora cyane uhinga ubutaka. Hanyuma uzapfa,n'umubiri wawe uzahinduka umukungugu". Umugabo yita umugore we Eva ,bisobanuye"utanga ubuzima"kuko azaba nyina w'ibiremwa muntu byose.Nuko Imana yambika Adamu na Eva imyenda y'impu z'inyamaswa.

Frame 02-12

Maze Imana iravuga iti,"mugihe ikiremwa muntu cyahindutse nkatwe mubyerekeye kumenya ikibin'icyiza , ntibagomba kurya kumbuto z,igiti cy'ubugingo".Nuko Imana yirukana Adamu na Eva mu busitani bwiza. Ishyira abamarayika bakomeye ku muryango w'ubusitani, kugirango hatagira umuntu urya ku mbuto zo ku giti cy'ubugingo.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu: Itangiriro 3