Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

12. Kuva

Frame 12-01

Abisirayeli bari bishimiye kuba muri Egiputa. bavuye mu bucakara,baza ku butaka bw'isezerano!Abanyegiputa bahaye Abayisiraheri ibyo babasabaga ,zahabu, na mabuye yagaciro n'ibintu byagaciro.Abantu bo mu bindi bihugu bizeraga Imana bagiye mu uburasirazuba bwa Egiputa.

Frame 12-02

Imana yabayobozaga inkingi y'igicu yabajyaga imbere ku manywa kandi igahinduka inkingi y'umuriro n'ijoro.Imana niko yabayoboraga mu rugendo rwabo.Icyo bagombaga gukora kwari ukuyikurikira.

Frame 12-03

Hanyuma y'igihe gito, Farawo n'abantu be bahindura ibitekerezo bashaka ko Abisirayeli bakomeza kuba abacakara babo.Imana itera Farawo kwihagararaho kugira ngo abantu babone Imana y'ukuri,kandi basobanukirwe ko Uwiteka akomeye kuruta Farawo n'ibigirwamana bye.

Frame 12-04

Nuko Farawo n'ingabo ze bakurikira Abisirayeli kugira ngo bongere kubagira abacakara.Nuko Abisirayeli babonye ingabo z'Abanyegiputa zije,babona bagotewe hagati y'inyanja itukura n'ingabo za Farawo. Nuko bagira ubwoba bwinshi barataka bati''Kuki twavuye muri Egiputa?Tugiye gupfa!''

Frame 12-05

Mose abwira Abisirayeli ati:''Mwitinya! Imana iri bubarwanirire uyu munsi kandi irabakiza.'' Hanyuma Imana ibwira Mose iti''Bwira abantu bakomeze bagenge berekeje kunyanja itukura.''

Frame 12-06

Imana yimura ya nkingi y'igicu iyishyira hagati y'Abayisirayeli n'Abanyegiputa,nuko Abanyegiputa ntibaba bakibona Abisirayeli.

Frame 12-07

Imana itegeka Mose kuzamura ukuboko kwe hejuru y'Inyanja kugirango ayigabanye. Hanyuma Imana itera umuyaga mu inyanja iburyo n'ibumoso kugirango haboneke inzira mu inyanja.

Frame 12-08

Maze Abisirayeli bagenda munyanja nko k'ubutaka inkuta z'amazi ziri impande zombi.

Frame 12-09

Nuko Imana ikura inkingi imbere y'Abanyegiputa kugira ngo barebe uko Abisirayeli bahunga. Abanyegiputa biyemeza kubakurikira.

Frame 12-10

Nuko bakurikira Abisirayeli mu nzira yo mu nyanja, ariko Imana itera Abanyegiputa guhahamuka kandi amagare yabo akagenda biruhanyije. Abanyegiputa barasakuza bati:"Duhunge! Imana irikurwanirira Abisirayeli."

Frame 12-11

Hanyuma Abisirayeli bambuka mu mahoro. Imana ibwira Mose kongera kurambura ukuboko hejuru y'inyanja. Nuko Mose amaze kumvira, amazi arasubirana. Ingabo z'Abanyegiputa zirarengerwa.

Frame 12-12

My gihe Abisirayeli babonaga imirambo y' Abanyegiputa, byabateye kwizera Imana no kwemera ko Mose ari umuhanuzi w'Imana.

Frame 12-13

Abisirayeli barishima cyane baranezerwa kuko Imana yabakijije urupfu n'ubucakara! Babohokera gukorera Imana. Abisirayeli baririmba indirimbo zo kwishimira kubohoka kwabo ndetse bahimbaza Imana kuko yabakijije ingabo za Egiputa.

Frame 12-14

Imana yategetse Abisirayeli kujya bizihiza pasika buri mwaka kugirango bajye bibuka insinzi yabo no gucungurwa kwabo.Bajye bayizihiza bica umwana w'Intama bawurishe umutsima udasembuwe.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu:kuva12:33-15:21