Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

32. Yesu akiza umuntu warwaye abadayimoni n'umugore warurwaye

Frame 32-01

Umunsi umwe Yesu n'abigishwa be bafashe ubwato bambuka inyanja bajya aho abo mu bwoko bwa Badareniyu bari bahatuye.

Frame 32-02

Mugihe ageze ku nkengero y'urwo ruzi yahuye n'umugabo wari urwaye abadayimoni araza ahagarara imbere ya Yesu.

Frame 32-03

Uwo mugabo yari umunyembaraga ntamuntu wamutangiraga.kandi kenshi yahoraga aboshye amaboko n' amaguru n'iminyururu,ariko akayica.

Frame 32-04

Uwo mugabo yararaga mu irimbi ryaho hantu akarara ataka amanywa n'ijoro.kenshi yahoraga yambaye ubusa afite n'amabuye.

Frame 32-05

Uwo mugabo aje imbere ya Yesu,amuhagaze imbere,Yesu abwira iyomyuka mibi ati:myuka mibi,musohoke muri uwo mugabo!"

Frame 32-06

Uwo mugabo warufite abadayimoni avuga n'ijwi riranguruye ati:"N'iki kiri hagati yanjye nawe Yesu mwana w'Imana irihejuru?Ndakwinginze ntungirire nabi."Yesu abaza imyuka mibi,"witwa nde? iramusubiza iti:"ndi mwinshi niryo zina ryanjye kuko turi benshi."

Frame 32-07

Imyuka mibi yinginga Yesu iti:"Ntutuvane muri iki gihugu! hari umukumbi w'ingurube wari uri kugenda kumusozi.nuko imyuka mibi itakambira Yesu iti:"ahubwo twohereze mururiya mu kumbi w'ingurube."Yesu arayibwira ati:"nimugende!"

Frame 32-08

Imyuka mibi iva muri wamugabo ijya muri za ngurube.Ingurube ziriruka nuko zigwa munyanja zirarohama munyanja zari muzigera ibihumbi bibiri by'ingurube mumukumbi.

Frame 32-09

Abantu bari baragiye umukumbi w'ingurube babonye ibimaze kuba,birukankira mu mujyi kubwira abandi ibyo babonye kuri Yesu. Abantu bari mu mujyi baraza babona wa mugabo wari ufite amadayimoni atuje ,yambaye kandi yakize.

Frame 32-10

Abantu ubwoba burabica basaba Yesu kwigendera.Nuko Yesu yurira ubwato agiye kwigendera. Wa mugabo wari urwaye Amadayimoni atakambira Yesu ko yamureka bakajyana.

Frame 32-11

Ariko Yesu aramubwira ati:"genda ubwire inshuti zawe,n'umuryango wawe ubabwire ibyo Uwiteka yagukoreye byose n'uko yakugiriye impuhwe."

Frame 32-12

Nuko wamugabo aragenda abwira abantu bose ibyo Yesu yamukoreye.abantu bose baratangara .

Frame 32-13

Yesu asubira ku nkengero y'uruzi ahageze'ahura niki vunge cy'abantu iruhanderwe bagenda bamukoraho.muricyo kivunge harimo umugore warurwaye indwara yo kuva imihango mu gihe cy'imyaka cumi n'ibiri. Yari yaramaze amafaranga ye yivuza ariko byaranze ahubwo byararushijeho kwiyongera.

Frame 32-14

Yumva bavuga ko Yesu yakijije abarwayi benshi cyane nuko ariyumvira aravuga ati:"Nizeye ko nanjye ninkora ku gace k'umwenda wa Yesu ndakira.!"Aramwegera amuturutse inyuma amukoraho,ako kanya kuva kw' imihango ye bihita bihagarara!

Frame 32-15

Akokanya,Yesu yumva imbaraga zimuvuyemo. Nuko arahindukira arabaza ati:" Ni nde unkozeho?"Abigishwa be baramusubiza bati:"Iruhande rwawe hari abantu benshi,nigute watubaza umuntu ugukozeho twamubwirwa n'iki?

Frame 32-16

Uwo mugore yijugunya kubirenge bya Yesu,atitira amubwira ko ariwe anamubwira ukuntu yakize.Yesu aramubwira ati:"Ukwizera kwawe kuragukijije.igendere mu mahoro."

Inkuru ya bibiliya yakuwe muri:Matayo 8:28-34;Mariko 5:1-20; Luka 8:26-39