45. Filipo na sitefano
Umwe mu bakuru b'insengero z'abasekuruza witwaga Stefano.Yarafite imico myiza,ari umunyabwenge kandi yuzuye Umwuka Wera .Yakoraga ibitangaza byinshi kandi agashishikariza abantu kwizera Yesu.
Umunsi umwe ubwo Etiyene yabwirizaga kucyigisho cya Yesu,Abayuda babapagani batangira ku mwijujutira,bara murakarira bahimbira ibinyoma imbere y'abakuru b'itorero baravuga bati:"twumvise avuga amagambo mabi yo kurwanya Mose n'Imana.Abayobozi b'idini bafata Etiyene bamushyira abakuru b'abayobozi b'idini n'abandi batware babayuda,bamuhimbira ibindi b'inyoma byinshi kandi barabihamya,
Umutabyi mukuru abaza Stefano ati: "Ese ibyo bintun nukuri?" Stefano abibutsa ibyiza Imana yabakoreye kuva kubw'Aburahamu kugeza mugihe cya Yesu,nuburyo abantu bakomeje gusuzugura Imana .Maze aravuga ati:"Mwebwe, mwinangiye kandi b'intagondwa,mukomeje kutemera Umwuka Wera nkuko basokuruza banyu bari bararetse Imana bakica abahanuzi.Ariko mwakoze ikintu kibi gikomeye! Mwishe Mesiya!"
Abakuru b'idini babyumvise ,bagira uburakari bipfuka amatwi barijujuta. Bajyana Stefano munkengero zumugi kandi bamuteraga amabuye kugirango bamwice.
Stefano arigupfa arataka agira ati:"Yesu,akira ubugingo bwanjye" Maze arapfukama ataka bwanyuma agira ati:"Mana,ntubahore icyi cyaha."Maze ahera umwuka.
Umusore umwe witwaga Sawuli yabonye ibibaye kuri Stefano ubwo yarari gupfa abika imyenda ye.Uwo munsi ,abantu benshi b'iyeresalemu batangira guhohotera intumwa zari zarahungiye muzindi ntara.Ariko ibyo ntibyabujije,Intumwa kwigisha ibya Yesu ahozageraga hose.
Imwe mu ntumwa za Yesu yitwaga Filipo yari umwe mu bizera wari warahungiye Iyerusaremu mugihe babafatanyaga ,Ajya I samariya kwigisha ibya kirisitu abantu benshi bakira agakiza.Hanyuma umunsi umwe Marayika w'Imana abonekera Filipo ngo akomeze inzira yo mubutayu akigenda ahura n'umukozi ukomeye w'umunya Etiyopiya agenda n'igare rye.Umwuka wera ubwira Filipo kumuvugisha.
Filipo ageze ku igare rya wa mu Etiyopiya yumva wamunya Etiyopiya asoma inkuru z'umuhanuzi Yesaya yanditse amukurikira acecetse nk'intama iri mu ibagiro,ntiyagira icyo avuga yicisha bugufi nk'udafite itegeko.aramutinyura
Filipo abaza Umunya Etiyopiya ati:"Ibyo urigusoma urabyumva?Umunya Etiyopiya aramusubiza ati:"oya nabishobora nte se?Mugihe ntafite ubinsobanurira."Aramutumira arazamuka amwicaza iruhande rwe ku igare aramubaza ati:"Yesaya yavugaga we ubwe cyangwa yavugaga kuwundi muntu?,
Filipo abwira umunya Etiyopiya kuri Yesu.Filipo yifashisha izindi nkuru nyinshi zahise zibyanditswe byera zavugaga inkuru nziza cyangwa inkuru za yesu
ubwo Filipo n'umunya Etiyopiya bagendanaga bagera ku mugezi umunya Etiyopiya aravuga ati:"Ngaya amazi ni iki cyambuza kubatizwa?atanga uburenganzira bwo guhagarika igare.
bombi barururuka bajya mu mazi.Filipo abatiza Umunya Etiyopiya ;Bavuye mu mazi,Umwuka w'uwiteka utwara Filipo ahandi hantu aho yakomeje kwigisha inkuru nziza.
Umunyetiyopiya ataha iwe umutima we wuzuye ibyishimo byokuba yamenye Yesu.
Inkuru yo muri bibiriya yo muri:Kuva 8:26-40