Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

33. Umugani w'Umubibyi

Frame 33-01

Umunsi umwe,Yesu yigishaga abantu benshi kunkombe y'ikiyaga. Hari haje abantu benshi bari baje kumva ibyo avuga. Yesu yurira ubwato ajya mumazi kugira ngo abone aho ahagarara yisanzuye.Kugira ngo ababwire.Yicara mu bwato,abacira umugani.

Frame 33-02

Yesu abacira uyumugani agira ati:"Umubibyi yafashe imbuto ajya kubiba. Ari kubiba imbuto zimwe zigwa munzira inyoni zirazitoragura zirazirya.."

Frame 33-03

Izindi zigwa ahantu hari amabuye menshi,hatabaga ubutaka buhagije ziramera.zirakura hanyuma izuba rizirasheho ziraraba ziruma.

Frame 33-04

"Izindi mbuto zigwa mu mahwa. Zitangira kumera no gukura ariko amahwa arazipfukira ntizera imbuto.

Frame 33-05

"Izindi mbuto zaguye mubutaka bwiza. Zera imbuto ku musaruro wa 30 ,60, kugeza ku 100 kuri buri hundo.""Ufite amatwi yo kumva niyumve,.!"

Frame 33-06

Iyinkuru ihungabanya intumwa. Yesu arabasobanurira ati :"Imbuto zisobanura ijambo ry"Imana. Imbuto yagiye munzira isobanura umuntu wumva ijambo ry"Imana ntarisobanukirwe,hanyuma satani akaza akarimukuramo.

Frame 33-07

Ahari amabuye n'umuntu wumva ijambo ry'Imana akaryakirana ibyishimo. Hagira ikimuhungabanya kubera ijambo ry'Imana,akaba abonye uko agwa.

Frame 33-08

Ubutaka butwikiriwe n'amahwa.n'umuntu w'umva ijambo ry'Imana.kubera igihe,irari,ibigeragezo by'ubukire n'ibishimisha umuntu mubuzima bigatuma urukundo yarafitiye Imana rushira.Hanyuma ,Ijambo yumvise ntiryere imbuto.

Frame 33-09

Ariko imbuto zo mubutaka bwiza n'umuntu wumva ijambo ry'Imana,akaryizera kandi akera imbuto.

Inkuru yha bibiliya iboneka muri:Matayo 13:1-8,18-23;Mariko 4:1-8,13-20;luka 8:4-15