Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

42.Yesu asubira mw'ijuru

Frame 42-01

Umunsi Yesu yazutse mubapfuye,abigishwa be babiri bakoraga urugendo berekeza mu mujyi uri hafi ya Emawusi.Murugendo bakoze, bavugaga kubyabaye kuri Yesu.Abigishwa bavugaga ko ari Mesiya,nyamara Yesu yari yarabambwe.N'abagore bavuze ko yazutse. Abigishwa bari batangaye.

Frame 42-02

Yesu arabegera atangira kugendana nabo,ariko ntibabashaga ku mumenya. Arababwira ati:"Niki muganira mujyenda?"Bamubwira ibikorwa byagaragaye biba mu minsi yahise byerekeye kuri Yesu. Abigishwa batekerezaga ko uwo mugabo ari umunyamahanga utari uzi ibyaberaga iYerusalemu

Frame 42-03

Nuko Yesu abasobanurira ibyo ijambo ry'Imana ryavugaga kuri Mesiya.Abibutsa ibyo abahanuzi bavuze,ko Mesiya yagombaga ku babazwa,agapfa,ariko ko azazuka ku munsi w'agatatu. Igihe bageze iyo bajyaga,bwari bwije.

Frame 42-04

Ba bagabo babiri basaba Yesu kugumana nabo,nuko binjira munzu.Bajyanye kumeza afata umugati arawumanyura awuha umugisha barawusangira. Nuko amaso yabo arafunguka bamenya Yesu. Ariko muri uwo mwanya ahita abura.

Frame 42-05

Ba bagabo babiri babwirana umwe kuwundi bati:"yari Yesu"niyompamvu twumvishe ikibatsi cyumuriro mu mitima yacu mugihe yadusobanuriraga inyandiko.",ako kanya basubira iYerusalemu.Igihe yageze aho yaragiye,abwira Intumwa ati:"Yesu yazutse ! Twamubonye!"

Frame 42-06

Mugihe Intumwa zavuganaga ,Yesu ababonekera hagati yabo arababwira ati:"Amahoro abe muri mwe!" Intumwa zagize ubwoba ,batekerezako babonye umuzimu,ariko Yesu arababwira ati:"Amahoro abe kuri mwe!" Kuki mufite ubwoba kandi mugashidikanya? Nimurebe ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye . abazimu ntibagira umubiri n'amagufa ."Kugirango abemeze ko atari umwuka, abasaba ibyo kurya . Bamuhereza igice cy'ifi yokeje, ararya.

Frame 42-07

Yesu aravuga ati:"nababwiyeko ibyavuzwe kuri njye mu ijambo ry'Imana ,bizasohora."Nuko abafungura ubwenge ngo bamenye ibyanditswe ,arababwira ati:"byanditswe kuva kera ko Umucunguzi azababazwa ,akicwa kandi ko azazuka ku munsi wa gatatu"

Frame 42-08

"Hari handitswe kandi ko Intumwa zanjye zi zamamaza ko buri wese agomba kwihana kugirango ababarirwe ibyaha bye. ko ari i Yerusalemu bazahera babwiriza ,kugera kw'isi yose.Muri abahamya bi byabaye byose."

Frame 42-09

Mugihe cy'iminsi mirongwine ikuriranye ,Yesu abonekera incuro nyinshi Intumwa ze. Umunsi umwe,ababonekera imbere y'imbaga y'abantu maganatanu mu gihe kimwe!Yemezaga Intumwa ze mu buryo bwinshi ko ari muzima,azibwira ibyu bwami bw'Imana.

Frame 42-10

Yesu abwira Intumwa ze ati :"Nahawe ububasha bwose mw'ijuru no mu isi.Ni mugende,muhindure abantu Intumwa mu mahanga yose mu babatiza mu izina rya Data,n'iryu Mwana niry'Umwuka Wera. kandi mubigishe kubaha ibyo nababwiye byose. Mwibuke ko ndi kumwe namwe igihe cyose. "

Frame 42-11

Nyuma y'iminsi mirongwine yi zuka rya Yesu,abwira Intumwa ze ati:"Mugume i Yerusalemu kugeza ubwo Data azabaha impano yabasezeranije.Mwuka Wera azabamakukiraho kandi muzahabwa ingufu."Maze,Yesu ajya mw'ijuru igicu kiramubahisha. Yesu yicaye iburyo bw'Imana kugirango yime ingoma.

Inkuru ya bibiliya iboneka muri:Matayo28:16-20,Mariko16:12-20;Luka24:13-53;Yohana20:19-23;Ibyakozwe nintumwa1: