Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

23. Kuvuka kwa yesu

Frame 23-01

Mariya yari yarasabwe na Yozefu . Igihe yumvise ko Mariya atwite umwana utari uwe,ntiyashakaga kumumwaza afata gahunda yo kumusezeraho bwihishwa. marayika amubonekera mu inzozi .

Frame 23-02

Marayika aravuga ati"Yozefu ntugire ubwoba witinya kuzana umugore wawe Mariya. kuko yasamye kububasha bwa mwukawera. Azabyara umuhungu azitwa Yesu kuko ariwe uzakiza abantu ibyaha byawo.

Frame 23-03

Yozefu yashyingiranywe na Mariya amubera umugore,igihe kimwe Mariya yegereje kubyara.

Frame 23-04

Mu gihe Mariya yari yegereje kubyara,we na Yozefu bumvise itangazo ry'umwami Kayizari Ogusuto ryabamenyeshaga ko buri wese akwiye kwibaruriza mu mudugudu yavukiyemo. Bahise bava mu mudugudu bari barimo wo muri Galilaya bajya mu mudugudu wa Dawidi ariwo Beterehemu kuko ariwo bakomokagamo.

Frame 23-05

Bageze Ibeterehemu babura icumbi .icyumba kimwe cyari gifite umwanya ni aho inyamaswa zabaga.Nuko umwana aravuka, nyina amushyira mukavure kuko batari bafite aho kumushyira,babyara umwana w'umuhungu bamwita Yesu.

Frame 23-06

Nimugoroba abashumba bari hafi aho mugikuyu. Bitunguranye, Marayika ushashagirana arababonekera hagati yabo. Aravuga ati:"ntimugirubwoba, twumvise inkuru nziza, Mesiya,Umutegetsi yavukiye hano i Beterehemu.

Frame 23-07

Mujye gushaka uwo mwana dore ikimenyetso kimubabwira murasanga uruhinja boroshe utwenda, ruryamye mukavure. Bitunguranye mu ijuru humvikana amajwi y'ibyishimo by'abamarayika bavuga bati:" Imana ishimwe mu Ijuru no mu isi abayikunda bahorane amahoro"

Frame 23-08

Abashumba bajya kuramya Yesu, abamarayika barababonekera, batungurwa n'umucyo mwinshi bagira ubwoba. Abashumba baragaruka mu murima babwira abantu bose inkuru nziza bahimbaza Imana.

Frame 23-09

Mu gihe kimwe abanyabwe bari baturutse iburasirazuba babona inyenyeri idasazwe mugicu.bahita basonukirwa ko umwami w'a bayuda yavuste, bakurikira iyo nyenyeri ibageza aho urwo ruhinja rwavukiye barahinjira bararuramya.

Frame 23-10

Mu gihe abanyabwenge babonye Yesu na nyina ,baramupfukamira baramuramya .Bahereza Yesu impano zihenze cyane. Basubira iwabo.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri Matayo1;Luka2