Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

27. Inkuru y' Umusamariya mwiza

Frame 27-01

Umunsi umwe,umwarimu w'amategeko w'abayahudi yabwiye Yesu ko ashaka kumugerageza aravuga ati:"Mwigisha,n'iki nakora kugirango nzabone ubungingo bw'iteka?"Yesu aramusubiza ati:"n'iki cyanditse mu mategeko y'Imana?"

Frame 27-02

Umuhanga w'amategeko aravuga ati:"Kunda Imana yawe n'umutima wawe ,n'umwuka wawe wose,n'imbaraga zawe zose,hamwe n'umwuka wawe.Kandi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda." Yesu aramusubiza ati :"uvuze ukuri,kora ibyo uzabaho."

Frame 27-03

Ariko umuhanga w'ikirenga muby'amategeko yashakaga kwemeza ko ari ukuri , aramubaza ati: "ninde mugenzi wanjye?"

Frame 27-04

Yesu amusubiza mu mugani ati:"Umugabo w'umuyahudi yavaga iyerusalemu ajya iyeriko"

Frame 27-05

Mugihe cy'urugendo yahuye n'ibisambo by'abambuzi bimwambura byose yarafite.Biramukubita hafi yo kumwica,maze birigendera.

Frame 27-06

Nyuma yakanya gato, umuvuga butumwa w'umuyahudi anyura muriyo nzira.Mugihe uwo mu nyadini yagendaga,abona umugabo wari wibwe ya kubiswe,akomeza inzira ,anyura ku mugabo wari ukeneye ubufasha,akomeza inzira .

Frame 27-07

Nyuma y'umwanya muto,Abalewi bagendaga muri iyo nzira.(Abalewi bari ubwoko bwaba Yahudi bafashaga abavuga butumwa mu rusengero.)umulewi anyuze iruhande rwe ntiyita kuriwe kubyo uwomugabo wari wibwe yanakubiswe.

Frame 27-08

Undi ukurikiyeho,wari kuriyo nzira yari Umusamariya(abasamariya bakomokaga ku bayahudi ba shyingiwe hamwe n'abantu bo muyandi mahanga. Abayahudi n'abasamaliya ntibakundanaga). Ariko igihe umusamariya yabonye uwo muyahudi, amugirira impuhe,amuvura ibikomere arabipfuka.

Frame 27-09

Hanyuma,ashyira uwo mugabo kw'ifarasi ye amujyana mwicumbi,aho yamwitayeho .

Frame 27-10

Bukeye bwaho,Umusamariya akomeza urugendo rwe.Ahereza amafaranga nyiri cumbi aramubwira ati:"Wite kuruyu mugabo.Ibyuzakoresha birenze nzabikwishyura igihe nzagarukira."

Frame 27-11

Hanyuma,Yesu abaza umuhanga muby'amategeko ati:"kuruhare rwawe, ninde muraba bagabo batatu bigaragaje nkamugenzi wundi ku wabaye inzirakarengane ku bisambo?"Arasubiza ati:"Nu w'amufashije".Yesu aramubwira ati:"Genda,ukore nkawe."

inkuru ya bibiliya iboneka muri:Luka10:25-37