Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

3. Umwuzure

Frame 03-01

Nyuma y'imyaka myinshi, abantu benshi bari ku isi,bari barabaye abagome n'abagizi ba nabi.Bigenda biba bibi kugeza ubwo Imana ifata umugambi wo kurimbuza isi umwuzure.

Frame 03-02

Ariko Nowa agirirwa ubuntu mu maso y'Imana.Yari umuntu w'umunyakuri ariko atuye mu bagome.Imana ibwira Nowa ko igiye ku rimbuza isi umwuzure. Imubwira kubaza ubwato bunini.

Frame 03-03

Imana ibwira Nowa kubaza ubwato bufite:metero 140 z'uburebuire,23 z'ubugari,na 13.5 z'ubuhagarike.Nowa yagombaga kubaza ubwo bwato bufite ingereko eshatu,bufite ibice byinshi,igisenge n'idirishya,ku buryo Nowa n'umuryango we na buri bwoko bw'inyamaswa bitazagerwaho n'ibyago cyangwa n'amakuba mu gihe cy'umwuzure.

Frame 03-04

Nowa yubaha Imana.Nowa n'abahungu be batatu babaza ubwato nkuko Imana yari yabibategetse.Kubaza ubwato byabatwaye imyaka myinshi kuko bwari bunini cyane!Nowa aburira abantu ko hagiyeho kubaho umwuzure ababwira kugarukira Imana,ariko ntibabyemera.

Frame 03-05

Imana isaba Nowa n'umuryango we guhunika ibyo kurya bihagije bizabatunga hamwe n'inyamaswa.Byose bimaze gukorwa,Imana ibwira Nowa ko igihe kigeze, ko we n'umugore we n'abahungu be batatu n'abakazana be,kwinjira mu bwato. Bose hamwe bari umunani.

Frame 03-06

Imana yohereza ikigore n'ikigabo cya buri bwoko bw'inyamaswa kwa Nowa,kugira ngo byinjire mu bwato ntibirimburwe n'umwuzure.Imana yohereza zirindwi z'ingabo,na zirindwi z'ingore bizatangwaho igitambo.Igihe zose zari zimaze kw'injira mu bwato,Imana yo ubwayo ifunga urugi.

Frame 03-07

Hanyuma, imvura igwa ubudasiba. Imvura igwa mu minsi mirongo ine,n'amajoro mirongo ine idasiba Amazi akwira isi yose.ibintu byose byo kubutaka ndetse n'imisozi miremire birengerwa n'amazi.

Frame 03-08

Ibyabaga kubutaka byose biratwarwa uretse abantu n'inyamaswa zari mu bwato.Ubwato bukingira ibyari biburimo imbere byose.

Frame 03-09

Imvura ihise,ubwato bureremba hejuru y'amazi mu gihe cy'amezi atanu. Hanyuma amazi agenda agabanuka. Umunsi umwe ubwato busigara bufashwe ku mpinga y'umusozi,kuko ubutaka bwari bugitwikiriwe n'amazi. Nyuma y'amezi nk' atatu,impinga z'imisozi zitangira kugaragara.

Frame 03-10

Mu y'indi minsi 40,Nowa Yohereza icyiyoni kureba niba amazi yaragabanutse. Icyiyoni kiraguruka gishaka ubutaka bw'umutse ariko nticyabubona.

Frame 03-11

Nyuma y'igihe, Nowa yohereza indi nyoni, inuma.Nayo ntiyagira aho ibona ubutaka bwumutse,ariko yo igarukira Nowa. Nkanyuma y'icyumweru,yongera kohereza inuma, igarukana ishami ry'igiti mu kanywa.Byerekana ko amazi yagabanutse n'ibiti bya meze bushyashya!

Frame 03-12

Nowa ategereza ikindi cyumweru yongera kohereza inuma inshuro ya gatatu, icyo gihe ibona aho iruhukira ntiyasubirayo. Muri icyo gihe, amazi yarakamaga.

Frame 03-13

Nyuma y'amezi abiri,Imana ibwira Nowa iti:"Wowe n'umuryango wawe,n'inyamaswa zose,musohoke mu bwato.Mugende mubyare mwororoke mugire abuzukuru kandi mwuzure isi." Nuko Nowa n'umuryango we basohoka mu bwato.

Frame 03-14

Nowa agisohoka mu bwato,yubatse igicaniro atambira Imana inyamaswa zari zarateguriwe gutangwaho ibitambo. Imana yishimira igitambo iha Nowa n'umuryango we umugisha.

Frame 03-15

Imana iravuga iti:"Nsezeranye ko ntazongera kuvuma ubutaka kubera ibintu bibi abantu bakora kandi sinzongera kurimbuza isi umwuzure kuko umuntu ari umunyabyaha kuva avutse."

Frame 03-16

Nuko Imana irema umukororombya wa mbere kugira ngo ube ikimenyetso cy'isezerano ryayo. Igihe cyose umukororombya uzagaragara mu kirere,Imana n'abantu bayo bazibuka isezerano ryayo.

Inkuru ya bibiliya yo muri:Itangiriro 6-8