Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

6. Imana Isezeranya Isaka

Frame 06-01

Igihe Aburahamu yari ageze muza bukuru, yari afite umuhugu witwa Isaka . yari amaze kuba umusore, Aburahamu yohereza Abagaragu ngo bajye kumusabira umugeni mu gihugu akomokamo.

Frame 06-02

Nyuma yo gukora urugendo rurerure bagana mu gihugu Aburahamu yavutsemo, Imana ibayobora kwa Rebeka wari umwuzukuru w'umuvandimwe wa Aburahamu.

Frame 06-03

Rebeka yemera gutandukana n'umuryango we ajyana n'Abagaragu ba Aburahamu kugira ngo abe umugore wa Isaka. Rebeka akihagera Isaka aramurongora.

Frame 06-04

Hashize igihe, Aburahamu amaze gupfa, amasezerano Imana yari yaragiranye na we asohorera kuri Isaka. Imana yari yarasezeranije Aburahamu kuzagira urubyaro rwinshi, ariko Isaka n'umugore we nta mwana bari bafite.

Frame 06-05

Isaka yasengeraga Rebeka nuko Rebeka asama inda y'impanga. abana babiri barakiranaga munda ya Rebeka, bituma abaza Imana ibyo aribyo.

Frame 06-06

Imana yabwiye Rebeka iti: "amahanga abiri azakomoka mu bahungu babiri bari munda yawe. Bombi bazashyamirana kandi umuhungu mukuru azaba umugaragu w'umuto.

Frame 06-07

Igihe abana ba Rebeka bavukaga,umukuru yaje ari inzobe afite n'ubwoya, bamwita Esawu. Hanyuma umuto yaje afashe agatsitsino ka Esawu, bamwita Yakobo .

INkuru ya Bibiriya