Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

15. Igihugu cy'isezerano

Frame 15-01

Igihe cy'abana b'Isirayeli cyo kujya mu gihugu cy'isezerano,Yoshuwa yohereza abatasi babiri bo kujya mu mujyi w'Ikanani ya yeriko,yari izungurutswe ninkuta.Muruwo mujyi harimo indaya yitwaga Rahabu yahishe abatasi munzu kugira bata bica bagenda n'ijoro.Yabikoze kuko yatinyaga Imana yabo.Abatasi bamusezeranya kuza murinda we n'umuryango we mugihe yeriko izangiza abana b'Isirayeli.

Frame 15-02

Abana b'isirayeri bagombaga kwambuka yorodani bajya mu gihugu cy'isezerano.Imana ibwira Yoshuwa ko Abahereza aribo bazagenda mbere kuko mugihe bazaba bambuka amazi ya Jurudani ,amazi aturuka hejuru azarekera kumanuka Abana b'isirayeli babone uko batambuka yorodani batitoheje ibirenge.

Frame 15-03

Bamaze kwambuka yorodani,Imana ibwira Yosuwa uko bazajya gutera umujyi warukomeye wa Yeriko barayumvira,abasirikare n'ababwiriza bajyaga gutambagira umujyi wa Yeriko rimwe kumunsi,mu minsi itandatu,nkuko Imana yari yabibabwiye.

Frame 15-04

Kumunsi wa karindwi,abana b'Isirayeli bo batambagiye inshuro zirindwi,kushuro yanyuma abasirikare bavuza akaruru,abanya butumwa bavuza impanda.

Frame 15-05

igikuta cyari gikikije Yeriko kiragwa.Abana b'isirayeri basenya umujyi nkuko Imana yari yabibategetse basiga Rahab n'umuryango we binjira mu bana b'Isirayeli,Abaturage b'Ikanani bamenyeko Abisirayeli basenye yeriko bagize ubwoba bw'uko nabo baterwa.

Frame 15-06

Imana itegeka ab'Iisirayeli kutazashyikirana nabanya Kanani.ariko agatsiko kabanya Kanani kaje kubeshya Yosuwa ko gaturutse kure y'Ikanani bitaga aba Gabonite,bashaka gushyikirana amahoro nabo.nuko Yosuwa arabyemera bagirana imishyikirano nabo kuko,Yosuwa ntiyari yagishije inama Imana aho bavaga arabyemera.Agirana imishyikirano nabo.

Frame 15-07

Abanya Isirayeri baje kurakazwa nuko Abagabonite baba beshye ,ariko bakomeza kugirana amasezerano kuko byari isezerano imbere y'Imana hashize igihe umwami w'abandi baturage bo mukindi gihugu cy'Ikanani ,Abamorene bamenyako Abagaboneti bagiranye imishyikirano y'amahoro nabanya Isirayeli biyunga umwe umwe nabandi kugira bazatere igihugu cy'Igaboneti.Abagaboneti boherereza ubutumwa Yoshuwa abasaba ubufasha.

Frame 15-08

Nuko Yoshuwa akusanya abasirikare be b'abanya Isirayeli,bagenda Ijoro ryose kugira batere Abagaboneti mugitondo cya karekare babatunguye abasirikare ba Amoreni barabatera.

Frame 15-09

Uwomunsi Imana irabarwanira itera urujijo Abamoreni aboherereza urubura rwica benshi muri bo rwica benshi muribo.

Frame 15-10

Imana Itegeka izuba kuguma hamwe kugirango abanya Isirayeli babone uko basenya amoreni burundu.Imana itsinda urwo rugamba kuruwo munsi kubanya Isirayeli.

Frame 15-11

Nyuma yiyo nsinzi y'Imana kungabo,nyishi mubaturage b'Ikanani barikusanya kugirango batere abanya Isirayeli.Yoshuwa n'abanya Isirayeli barabatera,baranabasenya.

Frame 15-12

Nyuma y'urwo rugamba Imana iburira ubwo bwoko ubwoko bwabanya Isirayeli ibuha ubutaka bw'isezerano,nuko Imana ikomeza gutanga amahoro muri Isirayeri.

Frame 15-13

Yosuwa ageze muzabukuru akusanya abana bose b'Isirayeri abibutsa Umukoro wo kubaha isezerano Imana yagiranye nawe ku musozi wa Sinayi.Abaturage bamusezeranya kuzaba inyanga mugayo Kumana no kuzakurikiza amategeko yayo.

Inkuru ya bibiliya yakuwe muuri:Yoshuwa 1-24