Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

10. Ibyago icumi

Frame 10-01

Mose na Aloni bagiye kwa Farawo, baramubwira bati,"dore uko Imana ivuze:" Rekura ubwoko bwanjye bugende". Ariko Farawo ntiyabarekura, ahubwo abongerera imirimo ikomeye.

Frame 10-02

Kubera ko Farawo yakomeje kunangira umutima, ntiyarekura Abisraheli ngo bagende, Imana iteza Misiri ibyago cumi bikomeye, kubw'ibyo byago,Imana yereka Farawo ko ari inyembaraga isumba ibigirwamana byo mu Misiri.

Frame 10-03

Imana ihindura uruzi rwa Nil amaraso, nyamara Farawo ntiyemera ibyo Imana yamusabye gukora.

Frame 10-04

Imana yohereza ibikeri byinshi. Farawo asaba Mose kubyirukana, ariko amaze kubyirukana, Farawo akomeza kunangira umutima,ntiyarekura abana b'Israheli ngo bagende.

Frame 10-05

Imana yohereza ibibugu, irongera yohereza isazi z'ubumara nyinshi. Farawo asaba Mose na Aroni kuzirukana, akareka abana ba Israheli bakava mu Misiri. Igihe Mose yasengaga, Imana yirukana isazi. Ariko Farawo akomeza kunangira umutima, ntiyareka abana ba Israheli ngo bagende.

Frame 10-06

Nuko Imana iteza uburwayi mu matungo y'abanyamisiri, atangira kurwara no gupfa. Ariko umutima wa Farawo ukomeza kwinangira,ntiyarekura abana ba Israheli ngo bagende.

Frame 10-07

Hanyuma Imana ibwira Mose kujugunya ivu hejuru mu kirere imbere ya Farawo.Igihe Mose yakoraga ibyo, ububabare bw'ibisebe buza ku banyamisiri, ariko ntibyagera ku bana ba Israheli.Imana itera umutima wa Farawo kunangira, ntiyareka abana ba Israheli ngo bagende.

Frame 10-08

Nyuma y'ibyo, Imana yohereza urubura rwangiza ibihingwa hafi ya byose by'abanyamisiri, kandi yica abasohokaga bose. Farawo yongera guhamagara Mose na Aroni arababwira ati,"Nacumuye. Mushobora gusohoka mu Misiri".Nuko Mose arasenga,urubura rurekeraho kugwa.

Frame 10-09

Ariko Farawo yongera gucumura,anangira umutima. Ntiyarekura abana ba Israheli ngo bagende.

Frame 10-10

Hanyuma Imana yohereza igitero cy'isanane mu Misiri. Izo sanane zariye ibihingwa byose by'urubura rutari rwangije.

Frame 10-11

Hanyuma Imana yohereza umwijima mu gihe cy'iminsi itatu. Mugihugu hose haba icuraburindi, kuburyo nta munyamisiri n'umwe wigeze asohoka mu nzu.Nyamara,aho abana b'Israheli bari batuye,hari umucyo.

Frame 10-12

No hanyuma y'ibyago icyenda, Farawo nabwo yanga kurekura abana ba Israheli ngo bagende,kuko yanze kubaha. Imana itegura icyago cya cumi, cyagombaga guhindura imigambi ya Farawo.

Inkuru ya BIbiliya iboneka mu: kuva:5-10