Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

13. Amasezerano y'Imana n'abisiraheli

Frame 13-01

Nyuma yo kwambutsa Abisirayeli inyanja itukura, Imana yarabarinze mu rugendo rwo mu butayu,ibageza ku musozi witwa" Sinayi". Kuri uwo musozi, niho Mose yari yarabonye igihuru cyaka umuriro. Abisirayeli bazamura amahema yabo, bayageza mu mpinga y'umusozi.

Frame 13-02

Imana ibwira Mose ndetse n'abisirayeli iti,"nimunyubaha,mugakomeza isezerano ryanjye, muzaba ubwoko bwanjye nkunda,ingoma y'abaherezabitambo n'umurwa wera.

Frame 13-03

Nyuma y'iminsi itatu,imbaga imaze kwitegura muburyo bwumwuka Imana imanuka ku musozi wa Sinayi mu ishusho y'umurabyo, uvanze n'inkubi yumuyaga,n'ijwi ry'umwirongi. Mose niwe wenyine wari ufite uburenganzira bwo kuzamuka ku musozi.

Frame 13-04

Nuko Imana ibaha Isezerano irababwira iti,"Ndi Yehova, Imana yanyu yabakuye mu bucakara bwa Misiri. Ntimukagire izindi mana musenga uretse njye".

Frame 13-05

Ntimugakorere ibigirwamana kandi ntimukabisenge,kuko njyewe,Uhoraho ndi Imana ifuha. Ntimukavugire ubusa izina ryanjye. Mwibuke kweza umunsi w'Isabato. Ibyo bisobanurako mugomba gukora imirimo yanyu mu minsi itandatu,kuko umunsi wa karindwi uzaba umunsi muzajya muruhukaho, kandi mukazajya muwunyibukiraho".

Frame 13-06

"Muzubahe ba So na ba nyoko. Ntimuzice,Ntimugasambane, Ntimuzibe,Ntimuzabeshye,Ntimuzifuze umugore,inzu, cyangwa ikintu cya mugenzi wawe icyo aricyo cyose."

Frame 13-07

Nuko Imana yandika ku mabuye abiri, amategeko icumi maze iyahereza Mose. Imana yongera guha abisirayeli andi mategeko menshi ndetse n'amabwiriza yo gukurikiza. Imana ibasezeranyako nibaya kurikiza,Izabafasha kandi ibarinde. Nibatayakurikiza,Izabahana.

Frame 13-08

Imana iha Abisirayeli andi mabwiriza arambuye ,ajyanye n'ihema bagombaga kuyubakira. Iryo hema ryitwaga ihema ry'ibonaniro,kandi harimo ibyumba bibiri bitandukanyijwe n'umwenda munini. Abatambyi ni bo bonyine bari bemerewe, kujya muri ibyo byumba kubera ko Imana yahabaga.

Frame 13-09

Umuntu wese utazumvira amategeko y'Imana, azacibwa urubanza imbere y'Inama nkuru. Abatambyi bazatamba ibitambo by'amatungo babitambire ku rutambiro. Ayo maraso, azeza abanyabyaha, kandi ageze amashimwe yabo ku Mana. Imana yatoranije umuvandimwe wa Musa n'Aroni, atorerwa kuba umutambyi.

Frame 13-10

Abantu bose bemera gukurikiza, amategeko nkuk' Imana yayabahaye,kuba abantu beza kandi bakayikorera. Ariko mukanya nkako guhumbya batangira gucumura.

Frame 13-11

Muminsi myinshi,Mose yari kumusozi avugana n'Imana. Abantu binubira gutegereza ,Musa kuko yari amaze igihe kirekire ataragaruka. Nuko bazanira izahabu Aroni kubakorera ikimasa.

Frame 13-12

Nuko Aroni ,acura ikigirwamana mu ishusho y'ikimasa. Nuko abantu batangira kukiyoboka ,bagipfukamira banagitura ibitambo. Maze Imana irabarakarira ,kubwo kwica isezerano ryayo nuko itekereza umugambi wo kubarimbura. Ariko Mose atakambira Imana ,nuko Imana yumva gutakamba kwa Mose ,bityo irabababarira.

Frame 13-13

Igihe Mose yavaga ku musozi abona cya kimasa , biramubabaza cyane ajugunya yamabuye ,yanditsweho amategeko y'Imana uko ari cumi.

Frame 13-14

Maze Mose akubita cyakigirwa mana gihinduka ifu,ajugunya yafu mu mazi, ategeka abisiraheri kuyanywa. Imana ibateza icyorezo, abantu benshi barapfa.

Frame 13-15

Mose afata andi mabuye mashya,yo gusimbura ayo yari yamenetse, kugirango handikweho y'amategeko icumi y'Imana. Nuko yurira umusozi na none, maze asenga Imana kugirango, Ibabarire abantu bayo. Mose amanukana andi mategeko icumi, kuri ya mabuye mashya. Nuko Imana ikura Abisirayeli ku musozi wa Sinayi, ibajyana k'ubutaka bw'isezerano.

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu: kuva 19-34