Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

24. Yohana abatiza Yesu

Frame 24-01

Yohani umuhungu wa Zakariya na Elizabeti, yarakuze ahinduka umuhanuzi w' umuvugabutumwa, yabaga mu ishyamba atunzwe nubuki bw' ubuhura ni isanani kandi yambaraga imyenda yo mumpu.

Frame 24-02

Abantu baturukaga mumpande zitandukanye bazaga gutega amatwi Yohani iyo yabaga yigisha yagiraga ati:" mwihane kuko ubwami bw'Imana bwegereje"

Frame 24-03

Abantu bumvaga amagambo ya Yohani bavaga mubyaha bakabatizwa. N'abakuru bamadini bose barazaga bakabatizwa,ngo bababarirwe ibyaha byabo .

Frame 24-04

Yohani abwira abakuru bamadini ati:" mwanzoka z' inkazi mwe! mwihane mureke ingeso zanyu mbi, igiti kitera imbuto nziza baragitema bakakijugunya mumuriro. Yohani yuzuza ibyahanuwe ngo" Naboherereje intumwa yanjye izabategurira inzira.

Frame 24-05

Abayahudi bamwe babaza Yohani niba ariwe Mesiya, Yohani arabasubiza ati:" sinjye Mesiya ariko hari umuntu uje ankurikiye arakomeye kundusha sinkwiye no gupfundura udushumi twinkweto ze.

Frame 24-06

Umunsi ukurikiyeho Yezu yaje kubatizwa na Yohani. Yohani akimubona aravuga ati:" murebe umwana wimana ukiza ibyaha byabantu.

Frame 24-07

Yohani abwira Yezu ati:" mu by,ukuri sinkwiye kukubatiza ahubwo niwowe ukwiye kumbatiza", Yezu aramusubiza ati:" ushobora kumbatiza kuberako ari ibintu byukuri, Yohani aramubatiza n'ubwo Yesu atigeze acumura.

Frame 24-08

Nyuma yuko yesu avuye mumazi amaze kubatizwa,umwuka w' Imana aza mu kimenyetso cy'inuma iramanuka umubaho, akokanya ijwi riranguruye rituruka mu ijuru rivuga riti:" nguyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira

Frame 24-09

Imana ibwira Yohani iti:"Umwuka Wera uzamanuka ugume kuwo uzabatiza.Uwo ni umwana w'Imana."Ariko igihe Yohani yabatizaga Yesu; yumva ijwi ry'imana rivuga riti, abona umwana w'Imana ariwe Yesu,abona n'umwuka Wera.

Inkuru ya Bibiliya iboneka muri: Mtayo 1:9-11 Luka 3: