Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

26. Yesu atangira umurimo we

Frame 26-01

Nyuma yo gutsinda ibigeragezo bya satani.Yesu,yambaye imbaraga z'Umwuka Wera agaruka i Garileya aho yari atuye.Yesu agenda yigisha muri buri mugi.Imenyekana rye rikwira mugihugu cyose.

Frame 26-02

Yesu ajya i Nazareti aho yabaye mu bwana bwe.Yinjira mu Rusengero ku munsi w'isabato .Bamuha inyandiko y'umuhanuzi Yesayi kugirango ayisome. Ayirambuye,asomamo igice.

Frame 26-03

Yesu arasoma ati:"Imana y'ampaye umwuka wayo kugirango namamaze inkuru nziza ku bakene,kandi mbohore imbohe n'imbabare,kandi mpumure impumyi. Numwaka w'amahoro w'Imana."

Frame 26-04

Maze Yesu aricara. Bose baramurebaga.Bari baziko igice cy'ibyanditswe byera yaramaze gusoma byavugaga Umucunguzi.Yesu aravuga ati:"Irijambo ryo mubyanditswe maze kubasomera ,rirasohoye." Abantu bose baratangara Bati:" Uriya si umuhungu wa Yozefu?"

Frame 26-05

Maze Yesu aravuga ati:"Ndababwira ukuri ko ,ntamuhanuzi wemerwa iwabo"Mugihe cy'umuhanuzi Eliya hari abapfakazi benshi muri Isirayeri.Ariko igihe imvura itagwaga mugihe cy'imyaka itatu ni gice,Imana ntiyohereje Eliya gufasha umupfakazi wa Isiraheri,ahubwo gufasha umupfakazi wo muyandi mahanga."

Frame 26-06

Yesu akomeza avuga ko mu gihe cy'umuhanuzi Elisa,hari abantu benshi muri Isirayeri bari barwaye irwara z'uruhu.Ariko Elisa nta numwe yavuye.Ahubwo yavuye ibibembe bya Namani,umukuru w'ingabo za banzi b'Isirayeri. Abantu bumvaga Yesu bari abayahudi ,nuko bumvise iyo nkuru baramurakarira cyane .

Frame 26-07

Abaturage bi Nazareti birukana Yesu mu Rusengero bamujyana hejuru y'umusozi kugirango bamwice .Ariko Yesu,abacikira mukivunge cy'abantu,ava mu mugi wa Nazareti.

Frame 26-08

Maze Yesu ajya mu gace ka Galileya kandi abantu benshi baramukurikira .Bamuzanira abarwayi ni birema,harimo impumyi,abatumva nabatavuga ,Yesu arabakiza bose.

Frame 26-09

Abantu benshi bari barafashwe N'amadayimoni bazanwa imbere ya Yesu. Kwitegeko rye abadayimoni bavaga mu bantu benshi bavuza induru ,"Ngo uri Umwana w'Imana!" Imbaga y'abantu iratangara kandi baramya Imana.

Frame 26-10

Maze Yesu ahitamo abagabo cumi n'ababiri abita Intumwa ze. Bagendanaga nawe kandi bigiraga byinshi kuri we.

Inkuru ya Bibiliya iboneka muri:Mt4:2-25;Mariko1:14-15,35-39,Mariko 3:13-21;Luka4:14-30,38-44