Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

48. Yesu ni Umucunguzi w'Isezerano.

Frame 48-01

Imana irema isi,byose byari byiza,Ntabyaha byariho,ntaburwayi,ntarupfu,nta n'umubabaro.Adamu na Eva barakundanaga banakundaga Imana;niko Imana yashakaga ko isi imera.

Frame 48-02

Satani ivugira mu nzoka yari mu busitani bwa Edeni,ishuka Eva.Eva na Adamu bacumurira Imana,kubera ko bari bamaze kuyicumuraho,kuva ubwo indwara,umubabaro biza mubuzima bwabantu.Nuko urupfu rwinjira mwu isi.

Frame 48-03

Kuko Adamu na Eva bacumuye,ikindi kintu gikomeye cyabagezeho;bahise baba abanzi b'Imana.Umubano w'abantu n'Imna watandukanyijwe n'icyaha.Ariko Imana yari ifite umugambi wo kuzagarura uwo umubano.

Frame 48-04

Imana yizeza ko hari uza komoka kuri Eva,uzamena inzoka umutwe,ariko nayo izamukomeretsa ku gatsitsino.Ibyo bishatse kuvuga ko satani azica Mesiya ariko ko Imana izamuzura agasenya imbaraga za satani igihe cyose.Hashize igihe Imana yerura ko Yesu ariwe mucunguzi,''mesiya''.

Frame 48-05

Imana imaze kurimbuza Isi umwuzure yabonye ko ubwato ari yo nzira y'agakiza ku bamwemeye bose.bijyanye nuko abantu bose bari bakwiriye gupfa kubera ibyaha byabo,babonye inzira y'agakiza muri Yesu kubamwizeraga.

Frame 48-06

Mumyaka ijana abatambyi bakomeza gutambira Imana ibitambo.byerekana ibihano bari bakwiye kubera ibyaha byabo.Ariko ibyo bitambo ntibyakuragaho ibyaha byabo.Yesu umutambyi mukuru yitanzeho igitambo rukumbi kugira ngo abantu bose bababarirwe ibyaha byabo byose.Ni umuvugabutumwa ukomeye w'intungane kuko yikoreye umutwaro wibyaha byabanyabyaha bose.

Frame 48-07

Imana ibwira Aburahamu iti:ku bwawe isi izahabwa umugisha abantu bose babonere umugisha muri Yesu,umwuzukuruza wa Aburahamu.Abamwizera bose bazakizwa bahinduke abuzukuru ba Aburahamu muburyo bw'umwuka.

Frame 48-08

Igihe Imana ibwiye Aburahamu gutanga igitambo ku mwana we Isaka,Imana imuha umwana w'intama mu mwanya w'umwana we.Twari dukwiriye gupfa kubera ibyaha byacu!ariko yatanze Yesu,umwana w'intama w'iImana ho igitambo kugira apfe mu mwanya wacu.

Frame 48-09

Igihe Imana yoherezaga icyorezo cyanyuma,kuri Egiputa(Misiri),abwira buri muryango w'abanya Isirayeli ngo bice umwana w'intama kuri buri muryango nta numwe usigaye ,kandi bagasiga amaraso kumiryango y'inzu zabo zose.Imana ibonye amaraso asize ku miryango yabo ntiyica imfura zabo.Uwo muhango witwaga Pasika.

Frame 48-10

Yesu ni intama yacu ya Pasika.yari intungane,ntacyaha yagiraga,abambwa kuri Pasika.Iyo hari umwemeye,ibyaha bye bihanagurwa n'amaraso ye,n'ibihano by'Imana bihanagurwa kuri uwo muntu.

Frame 48-11

Imana yari yaragiranye amasezerano n'abanya Isiraheli,bwari Ubwoko bw'Imana,ariko noneho Imana yaje kugirana amasezerano n'abantu bose,b'isi yose kandi ko abantu bose bizera Yesu ari ubwoko bw'Imana.

Frame 48-12

Mose yari umuhanuzi ukomeye,wavugaga ijambo ry'Imana.ariko Yesu yari umuhanuzi uhoraho.Ni Imana,ibyo akoze,n'ibyo avuze,n'ibikorwa by'Imana.niyo mamvu Yesu yitwa ijambo ry'Imana.

Frame 48-13

Imana isezeranya Dawidi ko umwe mubaza mukomokaho azayobora igihe cyose abantu b'Imana.Kuko Yesu ari umwana w'Imana n'umucunguzi, n'umwe ukomoka mu buzukuru ba Dawidi uzategeka ubuzira herezo.

Frame 48-14

Dawidi yari umwami w'isirayeli ariko Yesu umwami w'isi yose!Azagaruka kuyobora ubwami bwe mu butabera no mumahoro igihe cyose

Inkuru ya bibiliya dusanga muri:Itangiriro 1-3,6,14,22;Kuva 12,20, Samweri 7;Abaheburayo 3:1-6, 4:14-5:10, 7:1-8:13, 9:11-10:18, 21 Ibyahishuwe