Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

5. Umwana w'isezerano

Frame 05-01

Imyaka icumi mbere yuko bagera i kanani,Abramu na Sarayi bari batarabyarana .Nuko Sarayi abwira Abramu ati,"niba Imana itarampaye kubyara umwana, kandi nkaba nshaje ntabyaye ,fata umuja wanjye Hagayi, umurongore kugira ngo ambyarire umwana wanjye."

Frame 05-02

Nuko Abramu arongora Hagayi amugira umugore we. Abyara umuhungu, Abramu amwita Isumayeli.Ariko Sarayi agirira ishyari Hagayi.Igihe Isumayili agize imyaka cumi n'itatu,Imana ibwira Abram.

Frame 05-03

Imana iramubwira iti,"Ndi Imana ishobora byose. Nzasohoza isezerano ryanjye nawe". Maze Abramu agwa yubamye ku butaka. Imana isezeranya Abramu ko azaba Se w'amahanga yose. Wowe n'abazagukomokaho,nzabaha igihugu cy' i Kanani ,mugitunge iteka ryose,kandi nzaba Imana yanyu. Ugomba gusiramura buri mugabo wo mu muryango wawe".

Frame 05-04

"Umugore wawe Sarayi azabyara umuhungu uzaba umwana w'Isezerano ryanjye.Uzamwita Isaka .Nzasohoza isezerano ryanjye nawe, kandi azahinduka ishyanga rinini. Nzagira Isumayeli ishyanga rinini na we, ariko isezerano ryanjye rizaba kuri Isaka .Maze Imana ihindura izina ry'Abramu,imwita Aburahamu, bisobanuye "Se w'amahanga yose". Imana ihindura izina rya Sarayi imwita Sara, bisobanuye "Umwamikazi".

Frame 05-05

Uwo munsi Aburahamu asiramura ab' igitsina gabo bose bo mu nzu ye. Nyuma y'umwaka umwe,yari afite imyaka ijana na Sara afite mirongo icyenda. Sara abyara umuhungu, amwita Isaka kubw'isezerano Imana yahaye Aburahamu.

Frame 05-06

Nyuma y'uko Isaka aba ingimbi,Imana igerageza kwizera kwa Aburahamu ivuga iti,"Fata Isaka umuhungu wawe w'ikinege,maze umuntambireho igitambo. "Nanone Aburahamu yubashye Imana yitegura gutamba umuhungu we.

Frame 05-07

Nuko Aburahamu na Isaka bajya aho yari bumutambire. Isaka abaza se ati ,"ko dufite inkwi zo gutura igitambo, none umwana w'intama ari he?" Aburahamu aramusubiza ati,"Imana iraduha umwana w'intama w'igitambo, mwana wanjye".

Frame 05-08

Igihe bageze Ku rutambiro, Aburahamu azirika umuhungu we Isaka amushyira ku rutambiro. Agiye kumutamba, Imana iravuga iti,"Sigaho! wintambira umuhungu wawe. Ubu menye ko unyizera kuko utanyimye umuhungu wawe w'ikinege."

Frame 05-09

Aburahamu abona intama hafi,amahembe yayo yafashwe mubyatsi .Imana imuha iyo ntama nk'igitambo, mu mwanya w'umuhungu we. Aburahamu ayitambana ibyishimo .

Frame 05-10

Maze Imana ibwira Aburahamu iti,"kubera ko wemeye kumpa byose ndetse n'umuhungu wawe w'ikinege, nkwijeje kuguha umugisha. Nzongera abagukomokaho, bangane nk'inyenyeri zo mu kirere. kubera ko wubashye ijwi ryanjye, amahanga yose y'isi azahabwa umugisha ku bwawe".

Inkuru ya Bibiliya iboneka mu: Itangiriro 16-22