Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

34. Yesu yigisha izindi nkuru

Frame 34-01

Yesu akomeza kubabwira izindi nkuru z'ubwami bw' Imana. Abaha urugero aravuga ati:" ubwami bw' Imana bumeze nk'uburo umuhinzi yahinze mu butaka. Muziko akabuto kuburo ari gato cyane muzindi zose".

Frame 34-02

"Ariko urubuto rw' uburo rurakura rukaba igiti kiruta ibyo mu busitani byose, n'inyoni zikaza kucyarikamo."

Frame 34-03

Yesu ababwira indi nkuru ati:" ubwami bw'Imana bumeze nk'umugore wafashe umusemburo akawushyira mwu'ifu yumugati kugeza itubutse

Frame 34-04

" Ubwami bw' Imana bumeze nk'ubutunzi bwahishwe mu murima. Undi muntu akabona ubwo butunzi akabutwikira akagenda, umunezero ugatuma agurisha ibyo yari atunze byose ngo agure uwo murima".

Frame 34-05

Kandi ubwami bw'Imana bugereranywa n'umutunzi ushaka izahabu nziza, abonye izahabu nziza y'igiciro cyinshi, aragenda atanga ibyo atunze byose ngo agure iyo zahabu.

Frame 34-06

Nuko Yesu akomeza kwigisha abantu biyemeraga bagasuzugura abandi arababwira ati:"abantu babiri bagiye gusenga mu rusengero umwe yari umukoresha w'ikoro undi yari umuyobozi w'idini.

Frame 34-07

Umuyobozi w'idini asenga agira ati:"urakoze Mana kuko ntari umunyabyaha nka bariya bajura, abanyabinyoma, abasambanyi cyangwa nk'uriya mukoresha w'ikoro".

Frame 34-08

"' Urugero: Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru, ntanga icya cumi cy'ibyiza nungutse byose".

Frame 34-09

" Ariko umukoresha w'ikoro ajya ahitaruye, ntabwo yashoboraga no kubura amaso ngo arebe hejuru, ahubwo yikubitaga igipfunsi mu gatuza asenga avuga ati:" Mana ngirira impuhwe kuko ndi umunyabyaha".

Frame 34-10

Yesu arababwira ati:" ndababwira ukuri Imana yumvise amasengesho y'umukoresha w'ikoro kandi imwemera nk'umunyakuri. Ariko Imana ntiyemeye amasengesho y'umuyobozi w'idini. Imana izacisha bugufi abishyira hejuru, ishyire hejuru abicisha bugufi".

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri: Matayo13:31-33