Ikinyarwanda: Open Bible Stories

Updated ? hours ago # views See on DCS

38. Yezu bamugambanira

Frame 38-01

Burimwaka abayuda bizihizaga pasika, babikoraga bashimira Imana ko yakuye basekuruza babo mubucakara bwo muri Egiputa mubinyejana byashize. Hari hashize imyaka itatu Yezu atangiye kwigisha kumugaragaro, Yezu abwira Intumwa ze ko ashaka kujyana nabo, I Yeruzaremu kwizihiza Pasika kandi ko arinaho azicirwa.

Frame 38-02

Umwe muntumwa za Yesu, umugabo witwaga Yuda yari umubitsi w' intumwa, rimwe na rimwe akanabiba kuko yakundaga amafaranga cyane. Hanyuma Yezu n' intumwa ze bageze i yerusalemu Yuda ajya gushaka abayobozi babayuda abasaba kugambanira Yesu bakamuha amafaranga. Yaraziko batamwemera nka Mesiya kandi ko bari gutegura kumwica.

Frame 38-03

Abayobozi babayuda babaherezabitambo nabandi bantu bakomeye bishyura Yuda ibiceri mirongo itatu by' amafaranga ngo agambanire Yesu, ibi biba nkuko abahanuzi babihanuye. Yuda aremera afata ibiceri aragenda. Atangira gushaka uko yafasha abayuda gufata Yesu.

Frame 38-04

I Yerusaremu Yesu yizihije Pasika arikumwe n' intumwa ze. Nimugoroba barigusangira ifunguro rya pasika, Yesu afata umugati arawumanyura awuhereza intumwa ze avuga ati" mwakire murye ho mwese Uyu ni umubiri wanjye ugiye kubatangirwa ibi mujye mubikora munyibuka. ni muri Ubu buryo Yesu yashakaga kuvuga ko azababera igitambo.

Frame 38-05

Nuko Yesu afata igikombe aravuga ati" munywe. aya ni amaraso yanjye yisezerano rishya agiye kubamenerwa kugirango mubabarirwe ibyaha byanyu mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye munywa munyibuka".

Frame 38-06

Nuko Yesu abwira Intumwa ze ati" Umwe murimwe agiye kuzangambanira". nuko intumwa birazibabaza zirabazanya ziti" ninde wakora ibyo?" Yesu arababwira ati"uwo ngiye guhereza umugati niwe uzangambanira". Yesu ahereza Yuda umugati.

Frame 38-07

Yuda amaze gufata umugati satani amwinjiramo arasohoka ajya kureba abayobozi babayuda ngo bafate Yesu. Byari mu ijoro hagati.

Frame 38-08

Nyuma yifunguro Yesu n' intumwa ze bajya kumusozi wa oliva. Yesu aravuga ati" irijoro muraza kunsiga. haranditswe ngo: nzahangana nikirura intama zitatane.

Frame 38-09

Petero arasubiza ati" njye sinzagusiga nubwo abandi bose bagenda tuzagumana". Nuku Yesu abwira Petero ati" satani ashaka kubatwara mwese ariko nabasengeye kugirango ukwizera kwanyu kudatsindwa. Kandi irijoro mbere yuko isake ibika uranyihakana gatatu uvuge ko ntaho unzi".

Frame 38-10

Petero arasubiza ati" nubwo napfa sinzakwihakana". Intumwa nazo zivuga zityo.

Frame 38-11

Nuko Yesu n' intumwa ze bajya ahantu hitwa Getsemani. Yesu Abwira intumwa ati" musenge mutagwa mubishuko", Yesu ajya kuruhande gusenga wenyine.

Frame 38-12

Yesu asenga inshuro eshatu agira ati " Data niba bishoboka iki gikombe cy' imibabaro kindenge, ariko niba ntakundi abantu bacungurwa, bibe uko ushaka. Yesu yarafite ubwoba azana ibyuya bisa nk' ibitonyanga byamaraso, ariko Imana yohereza marayika wo kumukomeza.

Frame 38-13

Nyuma yaburi sengesho Yesu yagarukaga kureba intumwa ze ariko agasanga zihunikiriye. Kunshuro ya gatatu arababwira ati" mubyuke musenge ungambanira araje.

Frame 38-14

Yuda azana nabayobozi bamatorero, abasirikari nabandi bakomeye bitwaje inkota n' amacumu, Yuda yegera Yesu aravuga ati"ndakuramutsa mwigisha". Aramusoma. Iki cyari ikimeneyetso Yuda yahaye abayuda. Yesu aramubwira ati" Yuda, urangambanira unsoma?".

Frame 38-15

Abasirikari bafata Yesu, Petero akura inkota murwubati aca ugutwi umwe mubagaragu babaherezabitambo bakuru wumuyuda . Yesu aramubwira ati" Petero subiza inkota yawe murwubati, nashoboraga gusaba data akohereza ingabo zabamarayika kundwanirira, ariko ngomba kumvira data". Yesu asubizaho ugutwi kwawamugabo. Hanyuma arafatwa intumwa zose zirahunga.

Inkuru yo muri Bibiliya iboneka muri: Matayo 26:14-56,Mariko 14:10-50;Luka 22:1-53,Yohani12;18:1-11